• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»U Burundi bwakangishije kwikura mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu

U Burundi bwakangishije kwikura mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu

Editorial 19 Sep 2018 POLITIKI

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko ishobora kwivana mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku Isi, ni nyuma yuko gatangaje ko iki gihugu cyahonyoye uburenganzira bwa muntu.

Mu 2016 nibwo Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryashyizeho komisiyo yo gupereraza ku mvururu zakurikiye gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza.

Mu cyumweru gishize, ryashyize ahagaragara raporo y’impapuro 272, ishimangira ko Guverinoma n’abayishyigikiye bagize uruhare mu bugizi bwa nabi bwibasiye inyoko muntu.

Igaragaza ko nubwo bidakabije, mu Burundi usanga imirambo y’abantu ku muhanda mu gicuku, hari ifungwa rya hato na hato, ibikorwa by’iyicarubozo, gufata ku ngufu n’ibindi.

Ambasaderi w’u Burundi mu Busuwisi, Renovat Tabu, yabwiye Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ko ibikubiyemo byose ari ibinyoma byahimbwe n’abantu babifitemo inyungu zabo bwite, ko bitahabwa agaciro.

Yavuze ko hakwiye kwimakazwa umuco w’ukuri aho kureka abantu bawangiza, bitwaje ibinyoma kandi ko bigira uruhare mu gusenya Isi.

Yavuze ati “u Burundi buteganya uburyo bwo kugeza imbere y’ubutabera umuntu wese ubusebya nubwo yaba umunyamuryango wa Komisiyo.”

U Burundi bwahise butangaza ko iyo komisiyo itagomba gukomeza imirimo yayo y’iperereza, abayigize babitera utwatsi bavuga ko bafite ubudahangarwa bwo gutangaza ibyo babonye.

Kuri uyu wa mbere, bwahise bunatangaza ko bushobora kwikura mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ariko komisiyo ishinzwe iperereza ivuga ko kwivanamo ntacyo byahindura ku mirimo yayo.

Umujyanama wa Perezida w’u Burundi mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho, Willy Nyamitwe, yagiriye inama Nkurunziza, ko mu gihe butakemurirwa iki kibazo neza, bwahita bwikuramo.

Nyamitwe ashinja, u Rwanda, u Bubiligi n’umuryango w’u Bumwe bw’u Burayi kwihisha inyuma y’iyo raporo yita ibinyoma, bigamije guhungabanya umudendezo mu gihugu cyabo nkuko East African yabitangaje.

Avuga ko raporo yirengagije abantu 34 bakoze ibyaha bikomeye bashaka guhirika Nkurunziza, bamwe ngo bahawe akazi muri Loni.

Nyamitwe asanga kwirukana iyo Komisiyo mu Burundi ari uburyo bwo kwibungabungira uburenganzira bwa muntu kuko ngo bahageze batanavuze ikibagenza, bakora nka maneko.

2018-09-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Editorial 12 Jul 2018
Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Editorial 27 Aug 2018
Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Editorial 11 Oct 2018
Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Editorial 16 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira  imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 12 Jan 2016
Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017
Amakuru

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Editorial 26 Feb 2017
Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda
Amakuru

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 17 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru