Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko ishobora kwivana mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku Isi, ni nyuma yuko gatangaje ko iki gihugu cyahonyoye uburenganzira bwa muntu.
Mu 2016 nibwo Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryashyizeho komisiyo yo gupereraza ku mvururu zakurikiye gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza.
Mu cyumweru gishize, ryashyize ahagaragara raporo y’impapuro 272, ishimangira ko Guverinoma n’abayishyigikiye bagize uruhare mu bugizi bwa nabi bwibasiye inyoko muntu.
Igaragaza ko nubwo bidakabije, mu Burundi usanga imirambo y’abantu ku muhanda mu gicuku, hari ifungwa rya hato na hato, ibikorwa by’iyicarubozo, gufata ku ngufu n’ibindi.
Ambasaderi w’u Burundi mu Busuwisi, Renovat Tabu, yabwiye Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ko ibikubiyemo byose ari ibinyoma byahimbwe n’abantu babifitemo inyungu zabo bwite, ko bitahabwa agaciro.
Yavuze ko hakwiye kwimakazwa umuco w’ukuri aho kureka abantu bawangiza, bitwaje ibinyoma kandi ko bigira uruhare mu gusenya Isi.
Yavuze ati “u Burundi buteganya uburyo bwo kugeza imbere y’ubutabera umuntu wese ubusebya nubwo yaba umunyamuryango wa Komisiyo.”
U Burundi bwahise butangaza ko iyo komisiyo itagomba gukomeza imirimo yayo y’iperereza, abayigize babitera utwatsi bavuga ko bafite ubudahangarwa bwo gutangaza ibyo babonye.
Kuri uyu wa mbere, bwahise bunatangaza ko bushobora kwikura mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ariko komisiyo ishinzwe iperereza ivuga ko kwivanamo ntacyo byahindura ku mirimo yayo.
Umujyanama wa Perezida w’u Burundi mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho, Willy Nyamitwe, yagiriye inama Nkurunziza, ko mu gihe butakemurirwa iki kibazo neza, bwahita bwikuramo.
Nyamitwe ashinja, u Rwanda, u Bubiligi n’umuryango w’u Bumwe bw’u Burayi kwihisha inyuma y’iyo raporo yita ibinyoma, bigamije guhungabanya umudendezo mu gihugu cyabo nkuko East African yabitangaje.
Avuga ko raporo yirengagije abantu 34 bakoze ibyaha bikomeye bashaka guhirika Nkurunziza, bamwe ngo bahawe akazi muri Loni.
Nyamitwe asanga kwirukana iyo Komisiyo mu Burundi ari uburyo bwo kwibungabungira uburenganzira bwa muntu kuko ngo bahageze batanavuze ikibagenza, bakora nka maneko.