Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje umushinga wa Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, urimo amasezerano yo gukura iki gihugu mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ‘Brexit’, biha uburenganzira ubuyobozi bwo gukomeza uwo mugambi.
Iki kikaba ari igikorwa gishyira akadomo ku kutavuga rumwe ku bizagenderwaho u Bwongereza bwikura muri EU.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bemeje uyu mushinga wa guverinoma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho watowe n’abagera kuri 330 kuri 231 batawutoye.
Uyu mushinga mu cyumweru gitaha uzajyanwa muri Sena, kugira ngo usuzumwe byisumbuye. Gusa ababikurikiranira hafi barasanga iyi ari inzira iharuye yo kuba u Bwongereza bwakwivana muri EU tariki 31 Mutarama.
Umwaka ushize abagize inteko ishinga amategeko bakunze kwanga gutora ibikubiye mu mushinga wa Boris Johnson wo kuvana u Bwongereza muri EU, nk’uko babigenje ku bwa Theresa May, yasimbuye.
Gusa kuba ishyaka ry’abadaharanira impinduka [Conservatives] riyobowe na Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, mu kwezi gushize ryaregukanye imyanya myinshi mu yahatanirwaga mu bagize Inteko Ishinga amategeko, byamuhaga amahirwe ko umushinga we utambuka.
Abagize inteko bakemuye ibibazo by’ingenzi byari mu gutandukana k’u Bwongereza na EU, cyane cyane uburenganzira bw’abaturage ba EU ndetse n’amasezerano y’iby’imari y’u Bwongereza.
Banateganyije kandi amezi 11 y’inzibacyuho yo kwemeranya ku bufatanye bwagutse bw’u Bwongereza n’ibindi bihugu 27 bisigaye muri EU. Uyu mushinga kandi ugomba kwemezwa na EU.
Umunyamabanga w’iyi gahunda ya Brexit, Steve Barclay, yavuze ko uku gutora uyu mushinga bizatuma u Bwongereza bukomeza umugambi wabwo wakunze guhura n’ugushidikanya kwinshi.
Ati “Uyu mushinga uratwizeza ukwivana muri EU neza dufite amasezerano akuraho urujijo mu bucuruzi, kurengera uburenganzira bw’abaturage bacu kandi tukanizera ko dushobora kugenzura ifaranga ryacu, imipaka yacu, amategeko yacu ndetse na politiki y’ubucuruzi”.
Biteganywa ko u Bwongereza buzakomeza kugendera ku mategeko ya EU kugeza mu mpera za 2020 ndetse bishobora no kurengaho, kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bihabwe umwanya uhagije wo kwitegura.
U Bwongereza kandi buzishyura nibura miliyari £33 yo gutandukana na EU, ndetse uburenganzira bw’abaturage ba EU baba mu Bwongereza cyangwa ubw’Abongereza bari muri EU, buzakomeza kubahirizwa.
Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo u Bwongereza bwongerewe amezi atatu yo kuva muri EU.
Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yandikiye EU, asaba ko igihugu cye cyongererwa igihe cyo kuva muri uyu muryango, mu gihe byari biteganyije ko itariki ntarengwa ari iya 31 Ukwakira 2019.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kongerera u Bwongereza igihe cy’amezi atatu ni ukuvuga kugeza kuwa 31 Mutarama 2020, kugira ngo bube bwavuye muri uyu muryango.