Kuri uyu wa gatanu mu nyubako ya BK Arena nibwo hatangiye imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”, ni imikino yakinwe ku ruhande rw’u Rwanda ntirwatangiye neza.
Mu mikino yatangiye ejo kuwa gatanu, ikipe ya Nigeria yatangiye itsindwa na Cape Verde amanota 79 kuri 70, umukino wakurikiyeho wari buhuze ikipe ya Uganda na Mali, gusa ikipe y’igihugu ya Mali ntabwo yagaragaye ku kibuga bitewe n’uko ngo muri iyi kipe harimo ibibazo bitandukanye.
Ubwo bivuze ko Mali yatewe mpaga, ibi biba bivuze ko ikipe itsinzwe amanota 20 ku busa.
Uyu mukino wahise ukirikirwa n’uw’u Rwanda ndetse na South Sudan, ni umukino watangiye ku isaha ya kumi n’ebyiri z’umugoroba ukaba warangiye ikipe y’igihugu yari mu rugo itsinzwe amanota 73-63.
Sudani y’Epfo yegukanye agace ka mbere (first quarter) ku manota 22 kuri 13 y’ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda.
Agace ka gatatu katangiranye impinduka ku ikipe y’u Rwanda, kuko umutoza DR Chekh Sarr yakuyemo bamwe mu bakinnyi yongeramo andi maraso mashya, ikipe y’u Rwanda yakoze amanota 23 kuri 10 ya Sudani y’Epfo.
Kuri uyu wa gatandatu, imikino irakomeza muri BK Arena guhera saa sita n’igice ikipe y’igihugu Mali irakina na Nigeria, Saa cyenda Cape Verde ikine na Uganda naho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri u Rwanda rurakina na Cameroon mu gihe hasoza umukino uhuza ikipe ya Sudani y’Epfo na Tunisia saa tatu z’ijoro.