Mo Ibrahim, ubwo yashyiraga ahagaragara raporo ya Mo Ibrahim Index, igaragaza uko Imiyoborere ihagaze muri Afurika mu myaka 10 ishize
U Rwanda rwongeye gushyirwa mu bihugu 10 bya mbere, kuri iyi nshuro mu bihugu byahize ibindi mu guteza imbere imiyoborere myiza mu myaka 10 ishize
Iri suzuma rikorwa na Mo Ibrahim Foundation, ryagaragaje ko u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 20 mu mwaka wa 2006 rugera ku mwanya wa 9 muri 2015 mu miyoborere myiza, akaba ari na bwo bwa mbere ruje kuri yu mwanya kuri iyi raporo muri Afurika.
Bimwe mu bigenderwaho mu guha amanota ibihugu harimo kugenzura imimerere y’uburenganzira bwa muntu, umutekano, ubukungu, imibereho myiza, uruhare rw’abaturage mu miyoborere, uburyo amategeko yubahirizwa, byose bigahuzwa n’amateka yihariye kuri buri gihugu muri 54 bigenzurwa.
Perezida Paul Kagame yasuye Abaturage
Mo Ibrahim yatangaje ko mu myaka 10 nta bitangaza byabaye, ngo ariko na none habayeho impinduka zigaragara mu miyoborere.
Uko ibihugu 10 bya mbere byagiye bikurikirana, n’aho byari biri mu myaka 10 ishize
Gusa na none ngo gusubira inyuma mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko byatumye iterambere ryari ryagaragaye mu bindi nko mu mibereho myiza y’abaturage n’ubukungu ritihuta cyane.
Mo Ibrahim, ubwo yashyiraga ahagaragara raporo ya Mo Ibrahim Index, igaragaza uko Imiyoborere ihagaze muri Afurika mu myaka 10 ishize (Ifoto/Internet)
Iyi raporo igaragaza ko ½ cy’ibihugu byose byagenzuwe byagize amanota make cyane mu myaka 3 ishize, mu bijyanye n’umutekano w’abaturage, uw’igihugu n’imikorere y’ubutabera.
Mo avuga ko iyi raporo itagamije gukoza isoni abayobozi b’ibihugu, ngo ahubwo ni ukubafasha kugera ku miyoborere myiza yifuzwa muri Afurika.
Mu bihugu 10 bya mbere, u Rwanda na Senegal ni byo bihugu bitari bisanzwe kuri uru rutonde mbere ya 2006.
Prof Shyaka Anastase wa RGB
Mauritius ni yo iza ku mwanya wa mbere mu miyoborere, hagakurikiraho Botswana, Cabo Verde, Seychelles, Namibia, Afurika y’Epfo, Tunisia, Ghana, Rwanda, ndetse na Senegal ku mwanya wa 10.
Mu bihugu 10 bya nyuma harimo Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Guinée Equatoriale, Tchad, Sudan, Eritreya, Libiya, Centre Afrique, Sudani y’Epfo, hagaheruka Somaliya ku mwanya wa 54.
Mo Ibrahim ni umuherwe w’umushoramari w’imyaka 70 ukomoka mu gihugu cya Sudani, wamenyekanye cyane mu gukorana n’ibigo by’itumanaho harimo n’icyari icye cyitwaga Celtel cyakoreraga mu bigo 14 bya Afurika.
Muri 2004 yagurishije Celtel maze ashinga Mo Ibrahim Foundation agamije guteza imbere imiyoborere muri Afurika, no gushyiraho uburyo bwo kugenzura imikorere yabyo.
Muri 2007, yatangije igihembo gihabwa abakuru b’ibihugu babasha kuzana umutekano, guteza imbere ubuzima, uburezi, iterambere mu bukungu ndetse guhererekanya ubutegetsi mu buryo bwa demokarasi.
Prof.Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB