Ikipe y’igihugu yu Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 19 mu mukino wa cricket,yegukanye igikombe cya Africa itsinze Tanzania U19 Women’s T20 WORLD CUP AFRICA QUALIFIER 2022 inabona ticket y’igikombe cy’Isi.
Muri uyu mukino urwanda rukaba rwatsinze ku kinyuranyo cya Wickets 6.
Muri uyu mukino Tanzania niyo yatsinze toss maze bahitamo gutangira bakubita udupira ibizwi nka Batting maze basoza igice cya mbere bashyizeho amanota 84 muri Overs 18, abakinnyi bose ba Tanzania bakaba basohowe n’u Rwanda ibizwi nka all out Wickets.
Ikipe y’igihugu yu Rwanda yatangiye igice cyakabiri isabwaga amanota 85 gusa ngo ibe yegukanye igikombe,Inkumi zurwanda zikaba zagaragaje urwego ruhejuru muri uyu mukino ,umukino warangiye urwanda rushyizeho amanota 86 muri Overs 15 n’udupira 4,Tanzania ikaba yari yasohoye abakinnyi 4 burwanda.
HENRIETTE Ishimwe niwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino aho yakuyemo abakinnyi 3 ba Tanzania (3 Wickets).
Gutsinda uyu mukino ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, byahisheje kubona itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’isi muri cricket ku bakobwa batarengeje imyaka 19 kizakinirwa umwaka utaha muri Afurika y’Epfo.
Kumukino wogushaka umwanya wagatatu Namibia yatsinze Uganda kucyinyuranyo cya Wickets 4.