Kuri uyu wa Gatanu , itariki 16 Nzeri 2019, i Kigali mu Rwanda hateraniye inama ihuza u Rwanda na Uganda yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’ubwumvikane yashyiriweho umukono I Luanda muri Angola.
Intumwa z’u Rwanda muri iyi nama ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe intumwa za Uganda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kutesa.
Iyi nama kandi yitabiriwe na Hon. Manuel Domingos Augusto, Minisitiri w’imibanire yo hanze wa Angola, ndetse na Hon. Gilbert Kankonde Malamba, Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku ruhande rwe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yatangaje ko abaturage b’u Rwanda n’aba Uganda bifuza imibanire myiza hagati y’ibihugu byabo by’ibivandimwe. Yijeje ko Uganda yiteguye kandi izashyira mu bikorwa amasezerano y’Ubwumvikane ya Luanda.
Naho ku ruhande rw’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yibukije ko Amasezerano y’Ubwumvikane ya Luanda yari ngombwa cyane ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo ari rwo rufunguzo rwo gusubiza mu buryo imibanire y’u Rwanda na Uganda.
Kimwe na mugenzi we, yijeje ko u Rwanda narwo rwiyemeje gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’Amasezerano y’Ubwumvikane ya Luanda.
Amasezerano y’Ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Uganda yashyizweho umukono kuwa 21 Kanama 2019 muri Angola. Nduhungirehe yavuze ko iyi yari intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye n’umutekano mu karere.
Imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano
Umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda yabwiye ikinyamakuru Chimpreports kuri uyu wa Mbere, ko u Rwanda rwifuza ko Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda by’umwihariko Rene Rutagungira, wakorewe iyicarubozo ,ukurikiranweho uruhare mu gucyura ku ngufu Abanyarwanda mu butabera bwa Uganda yafungurwa. Haribazwa rero uko ibi bizashoboka mu gihe uyu Munyarwanda yamaze kugezwa mu rukiko.
Uyu yibukije ko mu nama yahuje Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda muri Angola, yifuzaga ko Uganda imwizeza ko nta Munyarwanda uzongera gutabwa muri yombi ariko Uganda nayo igashimangira ko abazagira uruhare mu byaha batazareberwa izuba.
Igihugu cya Uganda kandi kirifuza kuganira ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna mu gihe u Rwanda rwanaburiye abaturage barwo babuzwa gukorera ingendo muri Uganda kubera umutekano wabo.
Ibi byateje ihungabana mu bucuruzi bw’ibihugu byombi ndetse abacuruzi bo muri Uganda bahomba akayabo ka za miliyari.
Nk’uko byemezwa na Banki ya Uganda, ngo hagati ya werurwe na Nyakanga 2018, Uganda yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 323 z’Amashilingi. Ariko aya yaje kugera kuri miliyari 23 gusa muri Werurwe kugeza muri Nyakanga 2019 ubwo umupaka mhagati y’ibihugu byombi wafungwaga.
Ababikurikiranira hafi ariko hagati aho bafite icyizere ko ibiganiro bishobora gutanga imbuto na cyane ko hari Amasezerano y’Ubwumvikane yamaze gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi agomba kuyobora abari mu biganiro.