Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda ziri mu biganiro bigamije gucyura abantu bose bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo baburanishwe.
Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa gatandatu ushize na Ambasaderi w’u Rwanda I Kampala, Maj. Gen. Frank Mugambage, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi cyaberaga muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala muri campus yayo yo mu Karere ka Bushenyi.
Ambasaderi Mugambage yavuze ko kuri ubu guverinoma z’ibihugu byombi ziri kurebera hamwe ukuntu abantu bafite dosiye zibashinja uruhare muri jenoside bari ku butaka bwa Uganda bagarurwa mu Rwanda bakagezwa imbere y’ubutabera.
Yavuze ko benshi mu bagize uruhare muri jenoside bakidegembya hirya no hino ku Isi badashyikirizwa ubutabera ngo bubahane nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Ambasaderi Mugambage ati: “Kurwanya jenoside bisaba ubushake n’imbaraga zihuriweho. Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’abo bafatanyije biyemeje kugoreka ukuri ku bwende ku byabaye mu myaka 24 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, FDLR irakidegembya mu karere Isi irebera.”
Ambasaderi Mugambage yongeyeho ko benshi mu bacitse ubutabera baba mu Burayi nk’impunzi ariko bakwiye kugarurwa mu Rwanda bakabazwa ku mabi bakoze mu gihe cya jenoside.
Yakomeje atangaza ko mu rwego rw’ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byinshi nk’ijoro ryo kwibuka n’inyigisho zo mu ruhame bizakomeza muri kaminuza zitandukanye muri Uganda hakazabaho no kurambika indabyo ku rwibutso rwa Kasensero ruherereye mu Karere ka rakai kuwa 21 Mata.
Naho mu kwezi kwa gatandatu (Kamena), hazabaho igikorwa cyo gukusanya inkunga y’amafaranga yo kuvugurura urwibutso rwa jenoside rwa Ggolo mu Karere ka Mpingi.
Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza Mpuzamahanga ya kampala, campus yo mu burengerazuba, Patrick Tumwiine, yasabye Abanyarwanda aho bari hose ku isi kwemera ko ibyabaye muri jenoside bibareba bakizeza kwishyira hamwe bagaha urugero rwiza urungano ruzaza kubw’ishema ry’u Rwanda.