Intumwa z’u Rwanda na Uganda zirateganya guhurira i Kigali mu cyumweru gitaha kugira ngo ziganire ku masezerano agamije kunoza umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko koroshya ingendo zambukiranya imipaka ihuza ibyo bihugu.
Ayo masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, naho ku ruhande rwa Uganda ashyirwaho umukono na Perezida Yoweli Museveni.
Biteganyijwe ko abo bayobozi bazahurira i Kigali ku wa mbere w’icyumweru gitaha, hazaba ari tariki 16 Nzeri 2019.
Abo ku ruhande rwa Uganda bazaba bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa, mu gihe abo ku ruhande rw’u Rwanda bazaba bayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
Ayo masezerano yashyiriweho umukono mu nama yabereye i Luanda muri Angola ku wa gatatu tariki 21 Kanama 2019, izozwa abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’abaturage n’inyungu z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’inyungu z’ibindi bihugu byo mu karere muri rusange.
Mu bandi bari muri ibyo biganiro harimo Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.
Imyanzuro yafatiwe muri iyo nama yavugaga ko u Rwanda na Uganda byemeranyijwe ko buri gihugu kigiye kubaha ubusugire bw’ikindi ndetse n’ubusugire bw’ibindi bihugu by’abaturanyi.
Impande zombi kandi zemeranyijwe gukumira ibikorwa biganisha ku guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe cyangwa ikindi, ndetse no kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byemeranyijwe no gusubukura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mipaka y’ibihugu byombi, no koroshya ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye byambukiranya imipaka mu rwego rwo gushakira imibereho myiza abaturage b’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi kandi byiyemeje guteza imbere umubano n’imikoranire igamije iterambere ry’akarere biherereyemo n’iterambere rya Afurika muri rusange. Mu byo ibyo bihugu byiyemeje gukoranamo harimo ibijyanye na Politiki, umutekano, ubucuruzi, umuco, ishoramari n’ibindi.
Ibihugu byombi kandi byemeye gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya masezerano, iyo komisiyo ikaba iyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ikabamo kandi ba Minisitiri bashinzwe ubutegetsi bw’ibihugu n’abashinzwe ubutasi ku mpande zombi.