• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Editorial 07 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode, yabwiye Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ko u Rwanda rudakeneye gushimirwa ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu bakurikiranweho ibyaha, nyuma y’irekurwa rya Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline.

Kurekura abo bombi by’agateganyo byemejwe n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu, bemererwa kuburana bari hanze ariko babuzwa kurenga Umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira.

Bakirekurwa, hirya no hino haba ku mbuga nkoranyambaga n’abantu ku giti cyabo, hagaragaye abashima ifungurwa ryabo, barimo na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Byabaye nk’ibihabwa igisobanuro gitandukanye n’ibyagendeweho n’urukiko, cyane ku bahuza ifungwa ryabo n’impamvu za politiki.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker yagize ati “Nshimishijwe cyane n’uko irekurwa ry’agategano ry’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara ryemewe n’Urukiko Rukuru (yise urwa Kimihurura). Ni intambwe nziza mu rugendo rurerure umuntu atabura gushimira.”

Yakomeje avuga ko Komisiyo y’u Burayi izakomeza gutera inkunga u Rwanda muri gahunda yo kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Abinyujije kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yagaragaje ko nta kidasanzwe cyabaye mu butabera bw’u Rwanda ku buryo rwashimirwa.

Ati “Iki cyemezo kiri mu mirimo isanzwe ya buri rwego rw’ubutabera mu guhana ibyaha! U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ku ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu bashinjwa ibyaha.”

Yavuze ko ibyabaye “nta kidasanzwe!”

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu akanahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Mukangemanyi yihariye gushinjwa icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ku wa 23 Ukwakira 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi bafungwa by’agateganyo. Baje kujuririra Urukiko Rukuru narwo rushimangira ko bagomba kuburana bafunzwe.

Gusa mu mpera za Nzeri uyu mwaka, Diane Rwigara n’umubyeyi we basabye Urukiko Rukuru gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu umucamanza yasomaga umwanzuro ku busabe bwabo, yavuze ko abaregwa basabye gufungurwa by’agateganyo kandi babihabwa, kuko impamvu zatumaga bafungwa zitagihari, cyane ko zirimo ko hatinywaga ko barekuwe babangamira iperereza, rikaba ryararangiye.

Urukiko rwanzuye ko barekurwa by’agateganyo, ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira, banategekwa gushyikiriza ibyangombwa by’inzira umushinjacyaha uri gukurikirana dosiye yabo, kugeza igihe urubanza mu mizi ruzarangirira.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bugomba kwemera icyemezo cy’urukiko, ariko ko “bugiye kureba niba bujuririra iki cyemezo cyangwa butazajurira, ari nako bwitegura urubanza mu mizi.

Urubanza mu mizi ruzakomeza tariki 7 Ugushyingo 2018.

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi barekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu

2018-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Editorial 02 Dec 2022
Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Editorial 21 Dec 2020
Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Editorial 03 Jul 2020
Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Editorial 25 May 2025

4 Ibitekerezo

  1. Lille
    October 7, 20185:50 pm -

    Evode ko urimo kurengera wa mwana w umuhutu we! Ko ndeba wazamuye akaboko cyane? Nawe ugiye gutuka abazungu nka Mushikiwabo?
    Nta cyaha bakoze gushima ariko. Ko aribo babatunze se mukaba mubishongoraho! Ariko Evode ko mbona nta somo arimo kwiga ndagira nte? Cg shenge hari ahandi byavuye ndakurenganya….

    Wa mugani barashimira leta ko yakoze iki? Ko yabafungiye ubusa ikaba ibarekuye! Ikaba ibarekuya yabamariye ibyabo….ubonye iyo babasubiza imitungo yabo!!!

    Subiza
  2. RUGENDO
    October 7, 20189:36 pm -

    EVODE niwowe wirwiga utuka president Kagame ngo ninyeshyamba????ngo ubutegetsi buyobowe ninyeshyamba zavuye Uganda??byanke bikunde uzarangiza nabi!!!ko utazabona aho uca???ntanikiruhuko uzabona cyo kujya hanze ???uzabujyamo tuuuuu!!
    ibyaha wakoze urabizi neza!!!!!uzabiryozwa!!!

    Subiza
  3. humura
    October 8, 20186:16 am -

    ark kuba bafunguwe byagateganyo ntibivuze ko bafunguwe kuko bagomba kuguma gukurikiranwa ntabwo urukiko rwabakuyeho ibyaha bakuri kiramweho

    Subiza
  4. BYUMBA
    October 8, 20188:01 am -

    EVODE we, sha wibagirwa kuli kweli. Ejobundi uwibuka ingengabitekerezo wasukiranyaga kuli BBC usebya LETA Y’U RWANDA ngo “iyobowe n’agatsiko k’amabandi”?. Uwo mwanya wicayeho wakagombye gufatwa n’UMUCIKACUMU. Mbabajwe nuko watukaga HE PAUL KAGAME…….byanze bikunze prison uzayijyamo rwoseee!! wowe mbona nta kintu wamarira u RWANDA kuko uri IKIRUMIRAHABIRI

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385
Mu Rwanda

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 4385

Editorial 29 Jan 2019
Bobi Wine yagarutse muri Uganda ahita afatwa na Polisi
ITOHOZA

Bobi Wine yagarutse muri Uganda ahita afatwa na Polisi

Editorial 20 Sep 2018
Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho
POLITIKI

Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho

Editorial 05 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru