Nkuko amakuru dukesha urubuga rwa Ferwafa abivuga,umunyamabanga wa gateganyo w’iri shyirahamwe, Patrick Kagabo yatangajeko ikipe y’igihugu y’abagore izitabira iri rushanwa ibi bikaba byemejwe nyuma yo kohereza ibaruwa yemeza ubwitabire bw’u Rwanda ku kicaro cya CECAFA giherereye mu mujyi wa Nairobi, Kenya
Iyi mikino izitabirwa ni bihugu nka Kenya, Tanzania, Sudan, Sudan y’Epfo , Ethiopia,Eritrea, Zanzibar, Somalia, Djibouti , Zanzibar na Uganda izakira irushanwa,gusa ariko hakaba hari nibindi bihugu bibarizwa muri Cecafa bitaremeza niba bizitabira.
Ibihugu nka Namibia, Zimbabwe na Malawi byasabye ko byatumirwa muri iri rushanwa gusa kugeza ubu ntabwo biremererwa niba koko biza ryitabira.
Kuruhande rw’u Rwanda ikipe y’abagore isa nitabaho kuko ikunze guhamagarwa mugihe hari amarushanwa nabwo asa naho hari abayafitemo inyungu bitandukanye nibyo tumenyereye ko ikipe y’igihugu ihora ihari kandi iteguwe kuburyo amarushanwa ajya kuba hari ikipe izayitabira,nakwibutsako ikipe y’abogore iherutse guhamagarwa bitegura gukina umukino wa gishuti na Tanzania,uyu mukino waje gusubikwa bituma nikipe ihagarika imyitozo,kugeza ubu ntarutonde rw’abakinnyi bazwi baba bazifashishwa mu mikino ya CECAFA
na Ntakirutimana Alfred