Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko igihugu cye kigiye kwegera Uganda kugira ngo kimenye byimbitse icyihishe inyuma y’amagambo ya Minisitiri Ushinzwe impunzi, Onek Hillary wavuze ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisitiri Ushinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Hillary Onek yaratunguranye ubwo yavugaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Uganda, abwira inteko y’abadepite bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) I Kampala ko u Rwanda rumeze nk’igikombe cy’igikoma usanga gikonje hejuru ariko mu imbere kigurumana.
Yagize ati “ U Rwanda ni nk’igikombe cy’igikoma,kiba gihoze hejuru ariko kikotsa mu imbere.”
Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragara nk’aho bitekanye urebeye inyuma nyamara mu imbere ibintu byarageze iwa Ndabaga.
Ati “ Ibihugu nk’ibi bigaragara nk’aho bitekanye kandi abantu bahunga.”
Amagambo y’uyu muminisitiri yunzwemo n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Ishinzwe Ibiza, Impunzi n’Ubwitegure muri Uganda, Musa Ecweru wavuze ko Uganda icumbikiye Abanyarwanda benshi bigize nk’aho ari impunzi.
Yagize ati “ Benshi muri aba baje FPR ikimara gufata ubutegetsi.Ubu barahunga sisiteme iri i Kigali. Si impunzi kubera jenoside (…)Mu Rwanda hari amahoro n’umutekano nyuma y’imyaka 20. Nanone ibihugu byinshi byo muri Afurika bimeze nk’igikombe cy’igikoma aho hejuru kiba gihoze ariko kigashyuha uko umuntu agana hasi yacyo.”
Aya magambo niyo Amb. Nduhungirehe avuga ko akwiriye kuganirwaho n’ibihugu byombi kuko ngo adakwiriye.
Uyu muyobozi aganira na The East African, yagize ati “ Tugiye kuvugana vuba na Leta ya Uganda kuri aya magambo y’aba ba minisitiri. Aya magambo ntakwiriye.”
U Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa ubugira kabiri rusaba ibisobanuro ku ifatwa n’iyicwarubozo rikorerwa Abanyarwanda ndetse no kuba hari abantu baba muri iki gihugu bashaka guhungabanya umutekano warwo.
Uganda ishinja U Rwanda kuyoherezamo abatasi no kwinjirira inzego zishinzwe umutekano zayo.
Buri ruhande ruhakana ibyo rushinjwa ahubwo rukavuga ko rufite ubushake bwa politiki bwo kunoza umubano.
Mu 2009, u Rwanda na Uganda byemeranyije ko impunzi z’Abanyarwanda zitemerewe kurenza tariki ya 31 Ukwakira zitarataha ku bushake, bamwe muri izi mpunzi banze gutaha bavuga ko bashobora kugezwa mu nkiko.
Kugeza ubu, abatashye ku bushake ni 4,000 mu gihe abasaba ibihumbi 14,000 bavuze ko badashobora gukandagiza karenge kabo mu Rwanda.
Umurungi alice
Njye ndabona gukururana atari byiza kandi ukuri kwigaragaza. Koko Urwanda ruvugako rutekanye ariko abari mu Rwanda birirwa bahamagara amaradio yo hanze batabariza ababo babuze cyanga bishwe. Nonese koko nta banyarwanda bahungira i Bugande? Aho kwikoma uwo muminisitiri wavuze ibyo abona, reka twisuzume hakiri kare kandi n’abategetsi bacu birinde guhubuka bishyira ku Karubanda.
Sunday
None se ntiyavuze ukuri? Abanyarwanda nibenshi bahunga ubutegetsi bubi ninzara murwanda baja muriuganda. Umugabo yavuze ibyo areba. Murwanda ntamahoro, iyo haba amahoro ntabwo abaturage baba barara irondo barinda abakabarinze