Umucamanza w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukorera i Arusha muri Tanzania, yandikiye Leta y’u Rwanda ayisaba kugira icyo ivuga ku ngingo ishobora gufatwa yo kurekura Col. Simba Aloys wahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba afungiye muri Benin.
Col. Simba Aloys yahamwe n’ibyaha bya jenoside, aho ashinjwa kuyobora ibitero bitandukanye by’ingabo n’Interahamwe zishwe Abatutsi muri Butare na Gikongoro mu 1994, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.
Uyu mugabo w’imyaka 80 yari afite ipeti rya Lt. koloneli, yafatiwe muri Senegal aho yari yarahungiye mu 2001, mu mwaka wa 2002 ashyikirizwa urukiko i Arusha, mu mwaka wa 2005 akatirwa igihano cy’imyaka 25.
Kuva mu mwaka wa 2009, nibwo Col. Simba Aloys yoherejwe muri Benin kugirango arangirizeyo igihano yari yakatiwe n’urukiko.
Uru rukiko rutangaza ko Simba yarwandikiye arusaba kurekurwa bitewe n’uko arangije 2/3 by’igihano yahawe n’uru rukiko rwashyiriweho u Rwanda.
Nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo Umucamanza mukuru w’uru rukiko, Theodor Meron, yatangarije u Rwanda ko bafatanyije n’umwanditsi w’imanza, basuzumye basanga Simba azaba arangije bibiri bya gatatu by’igihe cy’igifungo yakatiwe ku wa 27 Nyakanga 2018.
Umucamanza Theodor Meron, abwira Leta y’u Rwanda ko amategeko yemerera imfungwa yitwaye neza muri gereza kuba yarekurwa imaze gufungwa bibiri bya gatatu by’igihe yahawe, avuga kandi ko Simba afite ibibazo by’ubuzima bishobora kwiyongera mu gihe yaba agumye muri gereza.
Uyu mucamanza yasabye Leta y’u Rwanda niba hari icyo ifite cyo gutangaza kuri iyi ngingo, ko yakivuga bitarenze iminsi 14, ni ukuvuga ku wa 10 Gicurasi 2018.
Uyu mucamanza na we yasabye Simba kuzagira icyo avuga mu gihe cy’iminsi itarenze 10 nyuma y’ubwo Leta y’u Rwanda izaba yagize icyo ibivuzeho.
N’ubwo Leta y’u Rwanda ntacyo yari yatangaza kuri iyi ngingoireba Simba, kugabanyirizwa ibihano cyangwa gufungura abahamwe n’ibyaha bya jenoside, Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) itangaza ko ingingo nk’izo zifatwa nko guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ubu yibukwa ku nshuro ya 24.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunama ku wa 6 Mata 2018, hibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana J.Damascene, yagaye imikorere y’uyu mucamanza, Theodor Meron.
Yagize ati “…, Nubwo hari intambwe yatewe hari ibyemezo bimwe na bimwe by’amahanga byakomeje kugenda bica intege, urugero twafata ni ibyemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa, ndetse bifatwa n’urwego rwasimbuye urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruyobowe n’umucamanza Theodor Meron, kuva ku itariki ya 1 Werurwe 2012, aho usanga ibyaha bya ruhamwa bigabanywa, hagamijwe kubafungura, hari abantu 6 bahawe igifungo cya burundu yagabanyirije igihano, barimo Col. Bagosora,…
Akomeza avuga ko uyu mucamanza hari ingingo yagiye avana mu mategeko agenga uru rukiko, agamije kurekura abo ashaka, ati “yafashe umwanzuro wa mbere wo guhindura amategeko urukiko rugenderaho kuko yasabaga ko mbere yo gufata icyemezo cyo gufungura abantu by’agateganyo agomba kugisha inama u Rwanda cyangwa se umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa Arusha, izi ngingo yazivanyemo kugirango ashobore kuja afungura abantu uko abyishakiye”.
Simba Aloys yavutse ku wa 28 Ukuboza 1938, mu cyahoze ari Komini Musebeya, Perefegitura ya Gikongoro, akaba yari afite ipeti rya Liyetona Koloneli mu ngabo z’u Rwanda (FAR). Uyu mugabo ni umwe mu bateguye Coup d’Etat yo mu 1973, yakozwe n’ikipe yiyise ‘Les camarades du 5 juillet 1973”.
Rukundo
Aliko uyu muvunamuheto ngo ni Mero, abona ubukambwe bwabuza umuntu kwitwa umugome?
None we ko atari yasezera kukazi kandi akukuza nkugiye guhenuka?