• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

Ubwanditsi 29 Apr 2018 Mu Rwanda

Umucamanza w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukorera i Arusha muri Tanzania, yandikiye Leta y’u Rwanda ayisaba kugira icyo ivuga ku ngingo ishobora gufatwa yo kurekura Col. Simba Aloys wahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba afungiye muri Benin.

Col. Simba Aloys yahamwe n’ibyaha bya jenoside, aho ashinjwa kuyobora ibitero bitandukanye by’ingabo n’Interahamwe zishwe Abatutsi muri Butare na Gikongoro mu 1994, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Uyu mugabo w’imyaka 80 yari afite ipeti rya Lt. koloneli, yafatiwe muri Senegal aho yari yarahungiye mu 2001, mu mwaka wa 2002 ashyikirizwa urukiko i Arusha, mu mwaka wa 2005 akatirwa igihano cy’imyaka 25.

Kuva mu mwaka wa 2009, nibwo Col. Simba Aloys yoherejwe muri Benin kugirango arangirizeyo igihano yari yakatiwe n’urukiko.

Uru rukiko rutangaza ko Simba yarwandikiye arusaba kurekurwa bitewe n’uko arangije 2/3 by’igihano yahawe n’uru rukiko rwashyiriweho u Rwanda.

Nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo Umucamanza mukuru w’uru rukiko, Theodor Meron, yatangarije u Rwanda ko bafatanyije n’umwanditsi w’imanza, basuzumye basanga Simba azaba arangije bibiri bya gatatu by’igihe cy’igifungo yakatiwe ku wa 27 Nyakanga 2018.

Umucamanza Theodor Meron, abwira Leta y’u Rwanda ko amategeko yemerera imfungwa yitwaye neza muri gereza kuba yarekurwa imaze gufungwa bibiri bya gatatu by’igihe yahawe, avuga kandi ko Simba afite ibibazo by’ubuzima bishobora kwiyongera mu gihe yaba agumye muri gereza.

Uyu mucamanza yasabye Leta y’u Rwanda niba hari icyo ifite cyo gutangaza kuri iyi ngingo, ko yakivuga bitarenze iminsi 14, ni ukuvuga ku wa 10 Gicurasi 2018.

Uyu mucamanza na we yasabye Simba kuzagira icyo avuga mu gihe cy’iminsi itarenze 10 nyuma y’ubwo Leta y’u Rwanda izaba yagize icyo ibivuzeho.

N’ubwo Leta y’u Rwanda ntacyo yari yatangaza kuri iyi ngingoireba Simba, kugabanyirizwa ibihano cyangwa gufungura abahamwe n’ibyaha bya jenoside, Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) itangaza ko ingingo nk’izo zifatwa nko guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ubu yibukwa ku nshuro ya 24.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunama ku wa 6 Mata 2018, hibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana J.Damascene, yagaye imikorere y’uyu mucamanza, Theodor Meron.

Yagize ati “…, Nubwo hari intambwe yatewe hari ibyemezo bimwe na bimwe by’amahanga byakomeje kugenda bica intege, urugero twafata ni ibyemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa, ndetse bifatwa n’urwego rwasimbuye urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruyobowe n’umucamanza Theodor Meron, kuva ku itariki ya 1 Werurwe 2012, aho usanga ibyaha bya ruhamwa bigabanywa, hagamijwe kubafungura, hari abantu 6 bahawe igifungo cya burundu yagabanyirije igihano, barimo Col. Bagosora,…

Akomeza avuga ko uyu mucamanza hari ingingo yagiye avana mu mategeko agenga uru rukiko, agamije kurekura abo ashaka, ati “yafashe umwanzuro wa mbere wo guhindura amategeko urukiko rugenderaho kuko yasabaga ko mbere yo gufata icyemezo cyo gufungura abantu by’agateganyo agomba kugisha inama u Rwanda cyangwa se umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa Arusha, izi ngingo yazivanyemo kugirango ashobore kuja afungura abantu uko abyishakiye”.

Simba Aloys yavutse ku wa 28 Ukuboza 1938, mu cyahoze ari Komini Musebeya, Perefegitura ya Gikongoro, akaba yari afite ipeti rya Liyetona Koloneli mu ngabo z’u Rwanda (FAR). Uyu mugabo ni umwe mu bateguye Coup d’Etat yo mu 1973, yakozwe n’ikipe yiyise ‘Les camarades du 5 juillet 1973”.

2018-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC

Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC

RUSHYASHYA 31 Jul 2026
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

RUSHYASHYA 08 Nov 2025
Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023

Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023

RUSHYASHYA 23 Jul 2026
Urukiko rwategetse ko  Anne  arekurwa,   Diane Rwigara na nyina  bagafungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 23 Oct 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Rukundo
    April 29, 20183:20 pm -

    Aliko uyu muvunamuheto ngo ni Mero, abona ubukambwe bwabuza umuntu kwitwa umugome?
    None we ko atari yasezera kukazi kandi akukuza nkugiye guhenuka?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?
POLITIKI

RDC: Ni nde uzazibukira hagati y’ubutegetsi na Kiliziya gatolika?

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC
Amakuru

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Ubwanditsi 28 Apr 2023
Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken
Amakuru

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Ubwanditsi 29 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru