• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

Editorial 29 Apr 2018 Mu Rwanda

Umucamanza w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukorera i Arusha muri Tanzania, yandikiye Leta y’u Rwanda ayisaba kugira icyo ivuga ku ngingo ishobora gufatwa yo kurekura Col. Simba Aloys wahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba afungiye muri Benin.

Col. Simba Aloys yahamwe n’ibyaha bya jenoside, aho ashinjwa kuyobora ibitero bitandukanye by’ingabo n’Interahamwe zishwe Abatutsi muri Butare na Gikongoro mu 1994, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Uyu mugabo w’imyaka 80 yari afite ipeti rya Lt. koloneli, yafatiwe muri Senegal aho yari yarahungiye mu 2001, mu mwaka wa 2002 ashyikirizwa urukiko i Arusha, mu mwaka wa 2005 akatirwa igihano cy’imyaka 25.

Kuva mu mwaka wa 2009, nibwo Col. Simba Aloys yoherejwe muri Benin kugirango arangirizeyo igihano yari yakatiwe n’urukiko.

Uru rukiko rutangaza ko Simba yarwandikiye arusaba kurekurwa bitewe n’uko arangije 2/3 by’igihano yahawe n’uru rukiko rwashyiriweho u Rwanda.

Nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo Umucamanza mukuru w’uru rukiko, Theodor Meron, yatangarije u Rwanda ko bafatanyije n’umwanditsi w’imanza, basuzumye basanga Simba azaba arangije bibiri bya gatatu by’igihe cy’igifungo yakatiwe ku wa 27 Nyakanga 2018.

Umucamanza Theodor Meron, abwira Leta y’u Rwanda ko amategeko yemerera imfungwa yitwaye neza muri gereza kuba yarekurwa imaze gufungwa bibiri bya gatatu by’igihe yahawe, avuga kandi ko Simba afite ibibazo by’ubuzima bishobora kwiyongera mu gihe yaba agumye muri gereza.

Uyu mucamanza yasabye Leta y’u Rwanda niba hari icyo ifite cyo gutangaza kuri iyi ngingo, ko yakivuga bitarenze iminsi 14, ni ukuvuga ku wa 10 Gicurasi 2018.

Uyu mucamanza na we yasabye Simba kuzagira icyo avuga mu gihe cy’iminsi itarenze 10 nyuma y’ubwo Leta y’u Rwanda izaba yagize icyo ibivuzeho.

N’ubwo Leta y’u Rwanda ntacyo yari yatangaza kuri iyi ngingoireba Simba, kugabanyirizwa ibihano cyangwa gufungura abahamwe n’ibyaha bya jenoside, Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) itangaza ko ingingo nk’izo zifatwa nko guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ubu yibukwa ku nshuro ya 24.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunama ku wa 6 Mata 2018, hibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana J.Damascene, yagaye imikorere y’uyu mucamanza, Theodor Meron.

Yagize ati “…, Nubwo hari intambwe yatewe hari ibyemezo bimwe na bimwe by’amahanga byakomeje kugenda bica intege, urugero twafata ni ibyemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa, ndetse bifatwa n’urwego rwasimbuye urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruyobowe n’umucamanza Theodor Meron, kuva ku itariki ya 1 Werurwe 2012, aho usanga ibyaha bya ruhamwa bigabanywa, hagamijwe kubafungura, hari abantu 6 bahawe igifungo cya burundu yagabanyirije igihano, barimo Col. Bagosora,…

Akomeza avuga ko uyu mucamanza hari ingingo yagiye avana mu mategeko agenga uru rukiko, agamije kurekura abo ashaka, ati “yafashe umwanzuro wa mbere wo guhindura amategeko urukiko rugenderaho kuko yasabaga ko mbere yo gufata icyemezo cyo gufungura abantu by’agateganyo agomba kugisha inama u Rwanda cyangwa se umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa Arusha, izi ngingo yazivanyemo kugirango ashobore kuja afungura abantu uko abyishakiye”.

Simba Aloys yavutse ku wa 28 Ukuboza 1938, mu cyahoze ari Komini Musebeya, Perefegitura ya Gikongoro, akaba yari afite ipeti rya Liyetona Koloneli mu ngabo z’u Rwanda (FAR). Uyu mugabo ni umwe mu bateguye Coup d’Etat yo mu 1973, yakozwe n’ikipe yiyise ‘Les camarades du 5 juillet 1973”.

2018-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021
Ku wa 12 Mata 1994: Umunsi kuri Paruwasi ya Musha hiciwe Abatutsi basaga 6,000

Ku wa 12 Mata 1994: Umunsi kuri Paruwasi ya Musha hiciwe Abatutsi basaga 6,000

Editorial 12 Apr 2018
Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire

Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire

Editorial 07 Apr 2018
Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco

Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco

Editorial 21 Jul 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Rukundo
    April 29, 20183:20 pm -

    Aliko uyu muvunamuheto ngo ni Mero, abona ubukambwe bwabuza umuntu kwitwa umugome?
    None we ko atari yasezera kukazi kandi akukuza nkugiye guhenuka?

    Subiza

Leave a Reply to Rukundo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.
POLITIKI

Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.

Editorial 21 Aug 2017
Polisi ya Uganda iri guhiga bukware umupasiteri ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu mu kibuno
Mu Mahanga

Polisi ya Uganda iri guhiga bukware umupasiteri ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu mu kibuno

Editorial 06 Nov 2017
Rubavu: Abacoracora  barashwe bagerageza kwinjira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko
Mu Rwanda

Rubavu: Abacoracora barashwe bagerageza kwinjira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Editorial 06 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru