Ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri 2017, ahagana saa kumi n’imwe n’igice ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Kamanyola- Bugarama), humvikanye amasasu ku ruhande rwa Congo, isasu rirambuka rihitana umuturage w’i Rusizi.
Iryo sasu ryaturutse hakurya muri Congo ryahitanye Iyamuremye wari umushoferi w’ikamyo. Ryamufashe ari mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama ari kuzuza impapuro z’inzira.
Mu itangazo Ingabo z’u Rwanda zasohoye kuri uko kurasana ku mupaka wa Bugarama na Kamanyola (RDC) bigahitana umunyarwanda, ryavuze ko “U Rwanda rwahise rusaba Itsinda ryo mu ngabo z’Umuryango w’Ibihugu bituriye ibiyaga bigari (EJVM) guhita bakora iperereza kuri aya masasu yahitanye umuturage warwo.”
Abasirikare bagize umutwe w’Ingabo za EJVM.