Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera imiti yica imibu itera Malaria, iyisanze mu ndiri yayo nko mu bihuru, mu bishanga, imibande, ahari ibidendezi by’amazi n’ahandi, hakoreshejwe indege zitagira umupilote zizwi nka drones.
Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti “Kurwanya Malaria bitangirire kuri njye” yatangijwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2020 mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo, mu gishanga cya Rugende gihingwamo umuceri.
Ni gahunda izajya ikorwa hifashishijwe indege nto zifite ubushobozi bwo kwikorera igicupa gifite ubushobozi bwo gutwara litiro 12, ikazuhera ku buso bungana nibura na hegitari 20 mu isaha imwe. Bivuze ko ku munsi ishobora gutera ahantu hanini cyane umuntu atasoza akoresheje intoki.
Iyi ndege igenda itera mu gace gaherereyemo imibu n’amagi bitera Malaria kurusha ahandi ikurikije ishusho iba yafashwe ihagaragaza.
Uyu mushinga u Rwanda ruwufatanyije na Sosiyete y’Abanyarwanda yitwa ‘Charis Unmanned Aerial Solutions’. Uzunganira izindi gahunda zisanzwe zo guhashya Malaria zirimo gukwirakwiza mu baturage inzitiramibu, gutera imiti mu bishanga, mu nzu n’ahandi hari indiri y’imibu itera iyi ndwara, kwegereza abaturage ubuvuzi, aho uyu munsi abajyanama b’ubuzima babasha kuyisuzuma no kuyivura n’izindi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko uyu munsi ari amateka ku Rwanda kubera gahunda idasanzwe rutangije muri gahunda yo kurwanya Malaria.
Yavuze ko iki gikorwa ari nko gusanga umwanzi mu ndiri ye mbere y’uko akugabaho igitero, ukamutanga.
Ati “Turi kureba uburyo dukoresheje ikoranabuhanga twakongera uburyo bwo kurwanya Malaria dusanga imigi y’imibu aho iterera amagi tukayicira hariya mbere y’uko ikura.’’
Dr Ngamije yavuze ko ubusanzwe Abanyarwanda bari bamaze kugira ibyabo gahunda zo kurwanya Malaria ariko n’abari barasigaye bashishikarizwa kubigira ibyabo kuko ntawe ugomba gusigara inyuma kugira ngo intego yo kuyirandura igerweho.
Ati “Turashaka kugira ngo iri koranabuhanga ryifashisha indege zitagira umupilote abe ariryo dukoresha kuko tubifitemo inyungu zitandukanye ugereranyije n’ubundi buryo twakoreshaga.”
Ni uburyo bwasabaga gufata abaturage bakazenguruka ibishanga bareba aho imibu iri, bagasubira inyuma bayitera imiti, bigatuma imyaka yangirika n’abantu bakamara umwanya babikora kandi ari benshi n’umuti mwinshi kuko waterwaga n’ahatari imibu.
Abatuye mu Murenge wa Rusororo iki gikorwa cyatangirijwemo bavuga ko kizabafasha kugabanya umubare w’abayirwaye nk’uko Gashema Jean Damascène yabisobanuye.
Ati “Turimo kubona turiya tudege tugenda dutera umuti, twizeye ko bizadufasha, umubare w’abarwaraga Malaria kubera iriya mibu ivuye mu bishanga no mu bihuru n’ibidendezi by’amazi ikagabanuka.”
Mugenzi we witwa Muberanyambo Antoine yagize ati “Bari barampimbye Malaria kubera kuyirwara cyane ariko abajyanama b’ubuzima bamaze kuza natangiye kwivuza ku gihe kubera nivurizaga ku gihe ubu nabashije kwiteza imbere. Mbere narwaraga gatatu mu cyumweru ariko ubu nsigaye mara umwaka wose ntayirwaye. Izi ndege rero zigiye kutwunganira mu bikorwa byacu twakoraga byo kuyirwanya dukoresheje amaboko.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Malaria yagaragaye ku barwayi basaga miliyoni 3.9.
Mu mezi 12 ashize ya 2019, Malaria yagaragaye ku bantu miliyoni 3.7 bavuye kuri miliyoni 4.8 yagaragayeho mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bisobanuye ko abo yagaragayeho bagabanutseho 21% hagati y’iyo myaka.
Imibare kandi igaragaza ko iyi ndwara iri mu zihangayikishije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abo yica bagabanutse cyane kuko bageze kuri 264 mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2018/2019 mu gihe mu 2016/2017 yishe 663 bangana n’igabanuka rya 60%.
Minisante igaragaza ko uyu mwaka izatanga inzitiramibu zisaga miliyoni 7.5 zirimo 3.5 zizakorerwa mu gihugu ndetse ko uturere 12 tuzaterwamo imiti yica imibu.