• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

Editorial 10 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ubwo hakinwaga imikino itandukanye yo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi cy’umwaka utaha 2022 kizabera mu gihugu cya Quatar, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe mu gihugu cya Uganda n’ikipe y’icyo gihugu igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya St Mary’s yo mu gace ka Kitende, uyu mukino wahuzaga amakipe yo mu itsinda rya E ririmo U Rwanda, Kenya , Uganda ndetse na Mali wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, wasize Amavubi asoje ku mwanya wa Kane aho afite inota rimwe ku manota 12.

Uyu mukino wo kuri iki cyumweru watangiye Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yakoze impinduka aho mu bakinnyi bugarira yabanjemo Mutsinzi Ange mu mwanya wa Rwatubyaye Abdoul wari usanzwe abanzamo, undi ni Rukundo Denis wabanje ku mwanya wa Fitina Omborenga wagize ikibazo cy’Imvune mu mukino w’umunsi wa gatatu wo muri aya matsinda ndetse na Mukunzi Yanick wakinnye mu mwanya wa Sefu.

Uyu mukino wasojwe ari igitego kimwe cya Uganda Cranes ku busa bw’Amavubi, ni igitego cyabonetse ubwo hari ku munota wa 22 w’umukino ubwo Fahad Bayo yaboneye igitego ikipe ye ya Uganda, bityo umukino unarangira ari igitego kimwe ku busa.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda wabaye, ikipe y’igihugu ya Kenya yatsindiwe mu rugo na Mali igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ibrahima Traore.

Kugeza ubu muri iri tsinda rya E ryo guhatanira igikombe cy’isi, ikipe y’igihugu ya Mali niyo iyoboye nyuma y’imikino ine ifite amanota 10, irakurikirwa na Uganda ifite amanota 7, Kenya iri kumwanya wa gatatu aho ifite amanota abiri, u Rwanda rukaba ku mwanya wa Kane aho rufite inota rimwe.

Biteganyijwe ko imikino y’umukino w’umunsi wa gatanu mu matsinda, izakinwa ku itariki ya 14 Ugushyingo 2021, iy’umunsi wa nyuma wa gatandatu wo uzakinwa ku itariki ya 20 Ugushyingo 2021, Amavubi akaba asigaje gusura kwakira Mali ndetse no gusoza isura ikipe y’igihugu ya Kenya.

2021-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Icyizere ni cyose- Impumeko y’ikipe y’Igihugu Amavubi mbere yo guhura na Nigeria

Icyizere ni cyose- Impumeko y’ikipe y’Igihugu Amavubi mbere yo guhura na Nigeria

Editorial 10 Sep 2024
CNLG:  Haribazwa impamvu  hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

CNLG: Haribazwa impamvu hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

Editorial 22 Aug 2016
CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Editorial 05 Feb 2025
Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa

Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa

Editorial 25 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo
POLITIKI

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Editorial 08 Nov 2017
Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS
Mu Mahanga

Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Editorial 25 Mar 2016
Agashya : 2016, umwaka uzaba ugizwe n’iminsi 366, aho kuba 365
MULTIMEDIA

Agashya : 2016, umwaka uzaba ugizwe n’iminsi 366, aho kuba 365

Editorial 06 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru