Ibi umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yabwiye imbaga y’ abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoje ingoyi y’ubutegetsi bubi. Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza aribyo bituma rutazongera “kuyoba habe na rimwe”.
Perezida Kagame yagarutse kandi ku mateka y’u Rwanda yagejeje ku rwango, ashimangira ko ibyatumye igihugu kigera mu bihe bibi “ntabwo bizongera kubaho ukundi.”
Yashimye kandi abasirikare bitanze, bagakura igihugu mu bihe by’akangaratete cyarimo, avuga ku bakiriho n’abitabye Imana. Ati “Abandi basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bari kumwe natwe uyu munsi hano, mu ntekerezo.”
Yakomeje kandi ashima abagize uruhare mu kubohora igihugu, atanga urugero ku basirikare ba RPA bari mu Nteko Ishinga Amategeko. Ati “Hari Batayo y’abasirikare bari ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, bagabweho igitero gikomeye, ariko babashije kurokora ibihumbi by’abantu bari bahungiye muri iyi stade mu gihe bari bugarijwe […] icyo ni igikorwa kimwe muri byinshi.”
Perezida Kagame, avuga ko itariki ya 4 Nyakanga ishushanya umunsi Ingabo za RPA zashyize iherezo ku bwicanyi bwari bumaze igihe kinini bukorerwa abanyarwanda. “amateka twayasize inyuma yacu, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango, dukomeze dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba habe na rimwe.”
Ni umunsi haririmbwaho indirimbo zikomeye mu mateka y’igihugu, izirata ubutwari bw’Ingabo za RPA zari ziyobowe na Maj Paul Kagame zigahagarika Jenoside, ku buryo ubu abanyarwanda babyina intsinzi umunsi ku wundi.
Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Perezida Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana.
Mu bandi bitabiriye harimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’abandi.