• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

Editorial 04 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibi umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yabwiye imbaga y’ abanyarwanda  n’abanyamahanga bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoje ingoyi y’ubutegetsi bubi. Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza aribyo bituma rutazongera “kuyoba habe na rimwe”.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku mateka y’u Rwanda yagejeje ku rwango, ashimangira ko ibyatumye igihugu kigera mu bihe bibi “ntabwo bizongera kubaho ukundi.”

Perezida Kagame

Yashimye kandi abasirikare bitanze, bagakura igihugu mu bihe by’akangaratete cyarimo, avuga ku bakiriho n’abitabye Imana. Ati “Abandi basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bari kumwe natwe uyu munsi hano, mu ntekerezo.”

Yakomeje kandi ashima abagize uruhare mu kubohora igihugu, atanga urugero ku basirikare ba RPA bari mu Nteko Ishinga Amategeko. Ati “Hari Batayo y’abasirikare bari ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, bagabweho igitero gikomeye, ariko babashije kurokora ibihumbi by’abantu bari bahungiye muri iyi stade mu gihe bari bugarijwe […] icyo ni igikorwa kimwe muri byinshi.”

Perezida Kagame, avuga ko itariki ya 4 Nyakanga ishushanya umunsi Ingabo za RPA zashyize iherezo ku bwicanyi bwari bumaze igihe kinini bukorerwa abanyarwanda. “amateka twayasize inyuma yacu, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango, dukomeze dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba habe na rimwe.”

Akarasisi gashya k’ingabo z’u Rwanda

Ni umunsi haririmbwaho indirimbo zikomeye mu mateka y’igihugu, izirata ubutwari bw’Ingabo za RPA zari ziyobowe na Maj Paul Kagame zigahagarika Jenoside, ku buryo ubu abanyarwanda babyina intsinzi umunsi ku wundi.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Perezida Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana.

Mu bandi bitabiriye harimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’abandi.

2019-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Editorial 21 Sep 2023
Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa   

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Editorial 25 Jun 2020
Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Editorial 26 Dec 2021
Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Editorial 14 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo IBUKA ivuga ku koherezwa mu Rwanda kwa Mugimba,Iyamuremye, Seyoboka na Munyakazi
Mu Mahanga

Icyo IBUKA ivuga ku koherezwa mu Rwanda kwa Mugimba,Iyamuremye, Seyoboka na Munyakazi

Editorial 19 Nov 2016
Inzego z’iperereza n’umutekano za Afurika mu nama I Kigali yiga ku korohereza urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika
POLITIKI

Inzego z’iperereza n’umutekano za Afurika mu nama I Kigali yiga ku korohereza urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Editorial 27 May 2017
Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira
Amakuru

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Editorial 17 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru