Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bufatanye n’ibindi bihugu, bigamije gutyaza ubumenyi mu birebana n’ibyogajuru, kugira ngo ikoranabuhanga ribishingiyeho rirushaho kubyazwa umusaruro.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangajwe ko Inzego z’Abikorera mu Rwanda, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA, RURA n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ibyogajuru, JAXA, bari mu bufatanye buzatuma u Rwanda rubona icyogajuru mu 2020.
Ubwo kuri uyu wa Mbere i Kigali hatangizwaga amahugurwa y’inzego zirebana n’imikorere y’ibyogajuru, Nyirishema yavuze ko kugira ngo iyo mishinga izagerweho ku Rwanda n’ibindi bihugu, hagomba kuba hari amabwiriza akurikizwa.
Yagize ati “Icyo navuga ni uko u Rwanda ruri gufatanya n’ibihugu bitandukanye mu kubaka ubushobozi, ibihugu bitandukanye n’u Buyapani burimo, ndetse no gufatanya n’ibindi bya Afurika, ari nayo mpamvu iki gikorwa cyabereye hano. Tubona ko icyogajuru ari ikintu cy’ingenzi kuri Afurika.”
“Icyogajuru hari abantu bumva ko ari ibintu bihambaye cyane, ariko ikoranabuhanga rimaze kugera ahantu gukora icyogajuru bigenda byoroha. Kera abantu bakoraga icyogajuru kinini cyane, ubu hasigaye hari utwogajuru duto abantu bakora ku giciro kitari kinini, bakaba babyohereza mu kirere.”
Akim Falou Dine ukora muri serivisi z’ibyogajuru mu Kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Itumanaho, (ITU), ari nacyo kigomba gutanga aya mahugurwa y’iminsi itanu, yavuze ko ibihugu bikeneye kumva neza ibisabwa ngo nabyo bigire ibyogajuru byiyubakiye.
Yakomeje agira ati “Tuzakora ibishoboka muri iki cyumweru, njye na bagenzi banjye mu gutuma izi nzozi ziba impamo, ku buryo mu gihe kitarenze imyaka ibiri, buri gihugu kiri hano kizaba kimaze kugira icyogajuru gito cyangwa kinini mu kirere.”
Ibihugu bike bya Afurika nibyo bimaze kugira ibyogajuru bito, birimo Nigeria, Kenya, Ghana, Misiri, Moroc. Misiri iteganya no kohereza icyogajuru kinini.
Akim yakomeje avuga ko ibyogajuru byitezweho gufasha cyane mu itumanaho n’isakazabumenyi, bikoroshya itumanaho kurusha iminara, bigafasha Abanyafurika kwihutisha ikoranabuhanga.
Yakomeje agira ati “Ibyogajuru bizafasha cyane mu kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye binyuze mu itumanaho. Ubu niba uri igihugu gikennye ushobora koroshya ibikorwa nko mu buvuzi bw’iya kure, uburezi, GPS, ikoranabuhanga mu buhinzi… ni ingenzi cyane.”
Gukora icyogajuru gito ngo ntibigihenze, kuko igiciro ku cyogajuru gito cyane gishobora no kujya hagati y’ibihumbi 40-100$.
Nyirishema yavuze ko “mu minsi iri imbere” u Rwanda ruzatangaza gahunda ihari mu birebana n’umushinga wo gutangiza icyogajuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Simba, yavuze ko hakiri imbogamizi mu itumanaho nko kuba ibihugu bitarabasha gukwirakwiza umurongo mugari wa internet, kandi itumanaho rimeze neza ryihutisha iterambere.
Yakomeje agira ati “Tuzi ko iyo wongereye 10% by’abagerwaho na internet bihita byongera 1.4% ku musaruro mbumbe w’igihugu. Ni ibintu dufite icyogajuru byakoroshya mu karere kose, tukongera abagerwaho na internet ubundi tukazamura umusaruro mbumbe w’ibihugu byacu.”
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nawo uheruka kongerera imbaraga gahunda y’ibihugu yo kugira ibyogajuru, ubwo washyiragaho Africa Space Agency mu 2016.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 57 bahagarariye ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Zimbabwe, Uganda, Nigeria, Senegal, Kenya na Sudani y’Epfo, barimo abakora mu nzego ngenzuramikorere, ibigo by’itumanaho, minisiteri z’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.