Ku nshuro ya karindwi, Abasirikare b’u Rwanda 165 bo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere boherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho bagiye gusimbura bagenzi babo bariyo.
Aboherejwe ni abari mu Itsinda ry’ingabo zirimo abatwara indege (Rwanda Aviation Unit, RAU7), bazaba bafite inshingano zirimo gutwara abakozi ba UNMISS, ibikoresho, kujyana no kujya gukura abasirikare mu bice byitaruye, gutwara indembe n’ibindi.
Mu butumwa yahaye aba basirikare mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Kane, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba, yabasabye gukomeza kwitwara neza, kuko bazaba ari indorerwamo y’igisirikare n’u Rwanda muri rusange.
Ati “ Mbere yo kujya muri ubu butumwa mwarateguwe bihagije, ariko ubwo muzaba muri mu kazi, murasabwa kuzagaragaza imyitwarire myiza. Mwitezweho kwitanga uko bishiboka kandi mu kinyabupfura.”
Lt Col Charles Baguma uyoboye RAU7 yavuze ko we na bagenzi be biteguye gushyira kandi bazubakira ku byakozwe n’abagize itsinda basimbuye ryari riyobowe na Lt Col Alex Kayisire.
Aba basirikare boherejwe mu gihe igice kimwe cy’abo basimbuye cyamaze kugera mu Rwanda, Maj Pascal Mutabazi wari ubarangaje imbere akaba yavuze ko bishimira kuba babashije kugaruka amahoro.
Ati “Tugarukanye ishema kuko twabashije gushyira mu bikorwa inshingano igihugu cyacu cyatwohereje gukora arizo kurinda no kugarurira umutekano abagizweho ingaruka n’imvururu ziri muri Sudani y’Epfo.”
Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya kane cyohereza abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, ahabarurwa abagabo n’abagore bagera ku 5859.