• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro

U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro

Editorial 17 May 2016 Mu Mahanga

Raporo y’ibanga y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma birimo guha imyitozo no gutera inkunga y’amafaranga n’ibikoresho abarwanya ubutegetsi mu Burundi ngo bahirike Perezida Nkurunziza kubutegetsi .

Itsinda rigizwe n’impuguke zigenga zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ngo zikore igenzura ku bijyanye n’ibihano byafatiwe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iryo tsinda mu gutandukira ryaherukaga gusohora Raporo ryise iyi banga muri Gashyantare ivuga ko abarwanyi 18 b’Abarundi bafatiwe mu burasirazuba bwa Congo bakavuga ko bakuwe mu nkambi y’impunzi mu Rwanda hagati muri 2015 bagahabwa imyitozo ya gisirikare n’abarimu ngo barimo n’Abanyarwanda.

Ariko ibi u Rwanda rwabiteye utwatsi.

Muri raporo nshya yizo mpuguke, Reuters ivuga ko yayikubiseho ijisho mu ibanga ejo kuwa Kane, itariki 12 Gicurasi, ngo ikaba igomba no kugibwaho impaka na komite ishinzwe ibihano y’Akanama k’Umutekano ka Loni kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2016, iyo raporo yongeye kuvuga ko ibyo bintu byo gutoza abarundi u Rwanda rwabikomeje no muri 2016.

Iri tsinda ngo ryahuye n’Abanyarwanda nabo ngo bemeje ko bagize uruhare mu gutoza abo Barundi cyangwa ngo bakoherezwa muri Congo guha ubufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Ubu bushakashatsi ariko nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, buravuguruzanya mu byatangazwaga n’abayobozi bamwe bo mu burengerazuba mu mezi ashize bavuze ko nta bufasha na bumwe bw’Abanyarwanda bwari bugenewe inyeshyamba z’Abarundi bwigeze bufatwa mu mwaka ushize.

Impuguke za Loni zavuze ko zagejeje ibyo zagezeho kuri guverinoma y’u Rwanda igahakana kugira uruhare urwo ari rwo rwose ivuga ko itari izi iby’iyinjiza mu nyeshyamba impunzi z’Abarundi zo mu Nkambi ya Mahama.

Kugeza ubu abahagarariye u Rwanda muri Loni ntacyo baratangaza kuri iyi raporo nk’uko Reuters ikomeza ivuga.

Iyi nkuru kandi ikomeza ivuga ko bamwe mu bagize aka kanama k’umutekano ka Loni bifuza kohereza abapolisi mpuzamahanga mu Burundi bagafasha mu guhagarika ubugizi bwa nabi, ariko bakanagenzura umupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

-2805.jpg

Gen. Patrick Nyamvumba

Umwanditsi wacu

2016-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri?

Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri?

Editorial 13 Jun 2023
Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Editorial 16 Feb 2016
Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Editorial 04 Mar 2022
APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

Editorial 04 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma
Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Editorial 15 May 2016
Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’
Amakuru

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Editorial 25 Sep 2025
Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC
Mu Rwanda

Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Editorial 31 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru