Raporo y’ibanga y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma birimo guha imyitozo no gutera inkunga y’amafaranga n’ibikoresho abarwanya ubutegetsi mu Burundi ngo bahirike Perezida Nkurunziza kubutegetsi .
Itsinda rigizwe n’impuguke zigenga zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ngo zikore igenzura ku bijyanye n’ibihano byafatiwe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iryo tsinda mu gutandukira ryaherukaga gusohora Raporo ryise iyi banga muri Gashyantare ivuga ko abarwanyi 18 b’Abarundi bafatiwe mu burasirazuba bwa Congo bakavuga ko bakuwe mu nkambi y’impunzi mu Rwanda hagati muri 2015 bagahabwa imyitozo ya gisirikare n’abarimu ngo barimo n’Abanyarwanda.
Ariko ibi u Rwanda rwabiteye utwatsi.
Muri raporo nshya yizo mpuguke, Reuters ivuga ko yayikubiseho ijisho mu ibanga ejo kuwa Kane, itariki 12 Gicurasi, ngo ikaba igomba no kugibwaho impaka na komite ishinzwe ibihano y’Akanama k’Umutekano ka Loni kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2016, iyo raporo yongeye kuvuga ko ibyo bintu byo gutoza abarundi u Rwanda rwabikomeje no muri 2016.
Iri tsinda ngo ryahuye n’Abanyarwanda nabo ngo bemeje ko bagize uruhare mu gutoza abo Barundi cyangwa ngo bakoherezwa muri Congo guha ubufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.
Ubu bushakashatsi ariko nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, buravuguruzanya mu byatangazwaga n’abayobozi bamwe bo mu burengerazuba mu mezi ashize bavuze ko nta bufasha na bumwe bw’Abanyarwanda bwari bugenewe inyeshyamba z’Abarundi bwigeze bufatwa mu mwaka ushize.
Impuguke za Loni zavuze ko zagejeje ibyo zagezeho kuri guverinoma y’u Rwanda igahakana kugira uruhare urwo ari rwo rwose ivuga ko itari izi iby’iyinjiza mu nyeshyamba impunzi z’Abarundi zo mu Nkambi ya Mahama.
Kugeza ubu abahagarariye u Rwanda muri Loni ntacyo baratangaza kuri iyi raporo nk’uko Reuters ikomeza ivuga.
Iyi nkuru kandi ikomeza ivuga ko bamwe mu bagize aka kanama k’umutekano ka Loni bifuza kohereza abapolisi mpuzamahanga mu Burundi bagafasha mu guhagarika ubugizi bwa nabi, ariko bakanagenzura umupaka w’u Burundi n’u Rwanda.
Gen. Patrick Nyamvumba
Umwanditsi wacu