• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Editorial 16 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwarekuye umujenosideri Laurent Bucyibaruta watsembye Abatutsi  benshi mu duce tunyuranye tw’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yari abereye Perefe.

Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2022, nibwo urukiko rw’abaturage rw’i Paris rwari rwahamije uyu Bucyibaruta ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse rumukatira igifungo cy’imyaka 20.

Nyuma rero y’amezi 2 gusa yari amaze muri gereza,  uwo mwicanyi yarekuwe ngo kuko afite uburwayi ”bukomeye”, akaba afunguwe by’agateganyo, mu gihe ubujurire bwe bugisuzumwa.

Kurekura uyu mwicanyi ruharwa byababaje imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi irimo “IBUKA”, isanga iki cyemezo gitonetse inkovu z’abo Bucyibaruta yagize imfubyi n’abapfakazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, yabwiye itangazamakuru ko  bidakwiye gukinisha ibihano byahawe abajenosideri, kuko byaba ari ugupfoya ibyaha ndengakamere byabahamye. Bwana Ahishakiye asanga kwitwaza uburwayi ukarekura umuntu nka Bucyibaruta bidasobanutse, kuko muri gereza hari uburyo buhagije bwo kwita ku barwayi.

Alain Gauthier ukuriye impuzamiryango“CPCR”, nayo irengera ubutabera n’inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, we yavuze ko nta cyizere ko urubanza rw’ubujurire bwa Bucyibaruta rwazihutishwa akaba yasubizwa muri gereza, kuko hari izindi manza  z’abajenosideri zamaze imyaka zigitegereje kuburanishwa mu bujurire. Muri izo manza twavuga nk’urwa Octavien Ngezi, Tito Barahira,na Pascal Simbikangwa zasabye imyaka 2 ngo hafatwe icyemezo mu bujurire.

Laurent Bucyibaruta w’imyaka 78 yahungiye mu Bufaransa mu mwaka w’1997, aho yageze avuye mu mashyamba ya Kongo.

 

2022-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

Editorial 17 Jan 2020
Kayumba Rugema  yigambye  iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Kayumba Rugema yigambye iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Editorial 13 Jan 2018
Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Editorial 23 Jul 2019
Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Editorial 17 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo
INKURU NYAMUKURU

Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Editorial 23 Oct 2018
N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika
ITOHOZA

N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

Editorial 28 Sep 2017
Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye
Amakuru

Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Editorial 22 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru