• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 30 Oct 2017 ITOHOZA

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ahamya ko intambara ubufaransa burwana bukingira ikibaba Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi budashobora kuyitsinda.

Yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na Tereviziyo y’Abafaransa, TV5 kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017.

Muri icyo kiganiro kitwa Internationales, abanyamakuru babajije Minisitiri Mushikiwabo ibibazo bitandukanye birimo icy’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa nyuma yaho u Rwanda ruhamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa, Jaques Kabale.

Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko mu myaka 23 ishize Ubufaransa bwakomeje gushaka uburyo bwasibangamanya ibimenyetso bigaragaza uburyo bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu u Rwanda rwahamagaje Ambasaderi warwo mu Bufaransa, Kaques Kabale nyuma yuko umucamanza w’umufaransa yongeye kubyutsa iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rwagerageje gushaka uburyo rwagirana umubano mwiza n’ubufaransa ariko Ubufaransa bwo bugakomeza kunangira, bugatanga amakuru y’ibinyoma ku ihanurwa ry’iyo ndege.

Agira ati “Ubu twahamagaje Amabasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jaques Kabale kuko hari ikibazo cy’izo manza zidashira: ukajya kumva ngo habonetse umutangabuhamya, abacamanza basimburana! Birakwiye ko izo ‘ngirwa manza’ zigera aho zikarangira. Niba Ubufaransa butazirangije twe tuzazirangiza.”

Akomeza agira ati “Hano mu Rwanda iyo uvuze ubucamanza bw’Ubufaransa, ntitwumva ubucamanza ahubwo twumva Politiki. Ntabwo ari ubucamanza ahubwo ni Politiki. Hano mu Rwanda iyo uvuze ubucamanza bw’Abafaransa ntacyo twumva.”

Akomeza agaragaza ko izo manza Ubufaransa bwatangije ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana zitari zikwiye kubaho kuko ngo ntako u Rwanda rutangize kugira ngo rugirane umubano mwiza n’Ubufaransa.

Ati “Iyo ntambara u Bufaransa burimo kugira ngo bukingire ikibaba bamwe mu Bafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni intambara Ubufaransa budashobora gutsinda kuko ni intambara y’ikinyoma.”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Ubufaransa bukwiye kwemera uruhare rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo izo manza zidashira, raporo zidashira atarizo zizakuraho urwo ruhare rwabwo.

Muri Nzeli 2017, Perezida Paul Kagame na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa bahuriye i New York bagirana ibiganiro, ubwo bitabiraga inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Abanyamakuru bahereye aho babaza Minisitiri Mushikiwabo icyo bivuze ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa.

Yabasubije ko icyo cyari igihe cyiza kuko bigaragaza ko Ubufaransa bushaka kugirana umubano mwiza n’u Rwanda kandi ngo byashimishije Perezida Kagame.

Akomeza avuga ko ariko umubano w’ibihugu ushingira ku bintu byinshi. Ati “Ibyo rero ni Ubufaransa buzamenya uko bubyitwaramo.”

Mu Gushyingo 2016, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG, yasohoye urutonde rw’abasirikare 22 b’Abafaransa, bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

-8528.jpg

Minisitiri Mushikiwabo ubwo yari ari mu kiganiro kuri TV5

Yatangaje ko amakuru y’ibinyoma Abafaransa batanga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, biri mu buryo bwo kuyobya uburari ku ruhare abasirikare b’icyo gihugu bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo ni na yo mpamvu nyamukuru itera ubuyobozi bw’Ubufaransa kutemera ko raporo ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimina yakozwe n’impuguke z’Abafaransa muri 2010 irangira.

Iyo raporo ivuga ko misile zahanuye iyo ndege zaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.

2017-10-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umwaka watwaye intwari: Bamwe mu bakomeye u Rwanda rwabuze mu 2018

Umwaka watwaye intwari: Bamwe mu bakomeye u Rwanda rwabuze mu 2018

Editorial 01 Jan 2019
Padiri Nahimana  yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Editorial 24 Jan 2017
Abanyarwanda babiri bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside muri Mali barekuwe

Abanyarwanda babiri bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside muri Mali barekuwe

Editorial 15 Dec 2016
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Editorial 24 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda abakandida bigenga basabwa sinyatire 600 naho muri Kenya bagasabwa 48,000
Mu Rwanda

Mu Rwanda abakandida bigenga basabwa sinyatire 600 naho muri Kenya bagasabwa 48,000

Editorial 19 Jun 2017
Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha
Mu Mahanga

Impunzi ziri mu nkambi ya Mahama zakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Editorial 16 Sep 2016
Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga
Amakuru

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Editorial 13 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru