Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA, Guteza imbere Ubuzima no Guharanira Uburenganzira bwa Muntu ku buzima mu Rwanda, risanga hakwiye kubaho ubufatanye bwa buri wese mu guha urubyiruko amakuru nyayoku buzima bw’imyororokere hagamijwe gukumira inda ziterwa abangavu ndetse no kwirinda ibyorezo bitandukanye birimo na virusi itera Sida.
Mu butumwa bwatanzwe ku byiciro bitandukanye birimo abanyamadini, Abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’urubyiruko, hagarutswe ku cyakorwa mu gukumira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu ndetse no kwirinda ubwandu bwa virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umwe mu rubyiruko Mukandayishimiye Sabine yagaragaje ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari uko rimwe na rimwe bagira isoni zo kuganira ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere agasaba ko hakomeza ubukangurambaga.
Yagize ati: “Iyo tugiye mu cyumba cy’urubyiruko dusangamo abantu baturuta tugatinya kubibabwira, ugatinya ko yaba ari uwo muri karitsiye ukaba wamubwira ibintu akabibwira ababyeyi bawe mbere y’uko ubibabwira.
Ku kijyanye n’abanyamadini, na bo bafite imbogamizi yo kuvuga ubuzima bw’imyororokere mu rusengero, nibakangurire urubyiruko kujya mu makarabu kuko tuhungukira ubumenyi kandi tukanatinyuka.”
Umuyobozi ku rwego rw’Igihugu ushinzwe ibwirizabutumwa n’imigenzo y’idini mu idini ya kisilamu mu Rwanda, Sheikh Imaniriho Ismael, ashimangira ko nubwo inyigisho zitangwa zigomba gushingira ku ijambo ry’Imana ariko hakwiye no kuzamura imyumvire.
Ati: “Impamvu nyamukuru ishingira ku kuba twe tuyoborwa n’igitabo cy’Imana kuko ni yo konsititusiyo ya mbere y’umuyisilamu cyangwa umwemera Mana nyakuri. Aha rero habanza kwifata mbere ya byose kuko iyo utifashe uba waguye mu cyaha.”
Yongeyeho ati: “Impamvu yindi nanone ishingira ku muco cyane cyane umuco utatwemerera kuvuga ibintu mu mazina yabyo, ariko aho Isi igeze ibintu tugomba kubihindura tukegera urubyiruko, ibyiciro byose birimo abanyamakuru n’abandi batandukanye kugira ngo dukosore Isi yacu kuko ni cyo tubereyeho.”
Impuguke mu bijyanye n’amategeko ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, watanze ikiganiro ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA, guteza imbere Ubuzima no Guharanira Uburenganzira bwa Muntu ku buzima mu Rwanda, Sengoga Chris, asanga hakwiye kubaho ubufatanye bwa buri wese mu gutanga amakuru nyayo ku rubyiruko mu rwego rwo gukumira bimwe mu bibazo bishingiye ku buzima bw’imyororokere.
Ati: “Ababyeyi ubundi ni bo bafite inshingano za mbere kuko umwana avukira mu muryango akanawukuriramo. Ugasanga akenshi n’abarezi na bo bafite uruhare. Ariko nanone abanyamadini kubera ko usanga sosiyete yose ari ho ibarizwa na bo bakagira uruhare.”
Yakomeje avuga ko abanyamadini usanga rero kenshi abanyamadini bigisha sinavuga ko ari ukugoreka amakuru ariko ugasanga badakomoza ku kintu cyo kwirinda ngo bakivuge cyose uko cya bikwiye, bigatuma rwa rubyiruko za ngimbi n’abangavu bari mu madini atandukanye ugasanga ntabwo bafite amakuru y’ibanze ku buzima bw’imyororokere.
Amakuru rero kudahuza ngo nibura ayo akuye mu rugo cyangwa atayabonye mu rugo ngo ayabone mu muryango abarizwamo w’amadini n’ahandi ayo yose habayeho gushyira hamwe imbaraga no gufatanya ibikorwa twese tugasenyera umugozi umwe nk’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye, byatuma ba bangavu n’ingimbi babona amakuru ku buzima bw’imyororokere bikanagabanya ibibazo sosiyete nyarwanda irimo ihura nabyo byinshi bijyanye no kutabona amakuru.”
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yo ku ya 2 Gashyantare 2023 igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 ari bo batewe inda imburagihe mu Rwanda.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda aho Uturere tuza ku isonga ari Nyagatare, Gatsibo na Bugesera.