Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere w’u Butaliyani, Lt Gen Enzo Vacciarelli, ari mu ruzinduko mu Rwanda, rwatangiye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2017 rukazamara iminsi ibiri.
Uwo muyobozi n’abamuherekeje bakaba basuye MINADEF, bakirwa na Minsitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo.
Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINADEF, Brig Gen Ferdinand Safari yavuze ko urwo ruzinduko rugamije kureba uko ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare buhagaze.
Yagize ati “Imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu bya gisirikare ni myiza kandi izakomeza, uyu munsi bibanze ku kuganira k’ubufatanye mu bijyanye n’ingabo zirwanira mu kirere”.
Yakomeje agira ati “Umwaka ushize, umukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere yari yasuye u Butaliyani, uru ruzinduko rukaba ruri mu rwego rwo kwishyura”.
Nyuma yo gusura MINADEF, abo bashyitsi barasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ku munsi ukurikiyeho bakazasura ibyiza bitatse u Rwnda birimo na Pariki y’Ibirunga.
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere w’u Butaliyani Lt Gen Enzo Vacciarelli aha icyubahiro Ingabo z’u Rwanda
Source: KT