Hashize igihe kirekire UN yemeje ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba ndetse abawukuriye bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, aho bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo n’ibyaha bya genocide yakorewe abatutsi 1994.
Amakuru dufite nuko FDLR yakomeje gukingirwa ikibaba mu nyungu zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nk’uko byagenze muri Nzeri 2013 ndetse no muri Mata na Gicurasi 2014 ubwo imigambi y’ibitero byayo yaburizwagamo.
Kuva 2005, nyuma yaho CNDD-FDD ifatiye ubutegetsi i Burundi, bimwe mu bimenyetso byagaragaje ko CNDD-FDD yiyegereje inakorana bya hafi na FDLR mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ava DRC aho FDLR ifite indiri nyuma bagahabwa ingurane y’imbunda n’ibiryo binyuze mu ishyamba rya kibira rihuza u Burundi na DRC.
Amakuru atandukanye yemeza ko CNDD-FDD yinjije umubare munini wa FDLR mu gisirikare no mu gipolisi cy’u Burundi kuva aho ifatiye ubutegetsi kugeza na nubu, ndeste ingabo ziyobowe na Gen. Gaston Iyamuremye wa FDLR abarwanyi bayo bari I Burundi na DRC, bifatanyije na RNC bakomeje gushakisha inzira zo kunyuramo batera u Rwanda nyuma yo kubona ko umupaka w’u Rwanda na Congo urinzwe bikomeye n’ingabo z’u Rwanda. Ingabo za FDLR zageze I burundi ziva DRC mubigo bitandukanye bya gisirikare bya Kilembwe, Minembwe, Kafulo n’ahandi, bakaba barahise bajyanwa I Burundi mubigo bya gisirikare bya Muzinda, Mujejuru, na BSP bashinzwe kurinda Perezida Nkurunziza.
Bimwe mubimenyetso bigaragaza nanone ubufatanye buri hagati ya leta ya Uganda n’u Burundi mu gufasha umutwe wa RNC uyobowe na General Kayumba Nyamwasa guhungabanya u Rwanda.
Mugihe Uganda yahisemo gufasha RNC, ibaha icumbi, ndetse no kubafasha mu imyitozo bakora mu burengerazuba bwa Nile, no kuborohereza kugera DRC mu misozi ya Minembwe aho bakorera imyitozo ya gisirikare nyuma bagakomeza I Burundi bagasangayo FDLR yahashinze imizi kugeza no kubarinda Perezida Nkurunziza kuko yirukanye ingabo zamurindaga atagifitiye icyizere akabasimbuza FDLR , amakuru akomeza kutugeraho nuko FDLR na RNC bose binjiye i Burundi muri gahunda yo gutera u Rwanda bakirwa kandi bakayoborwa na General Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika, amakuru akomeza avugako bahurizwa hamwe bakanakorana inama cyane muri komine za Bukinanyana, Ndoba, aho abayobozi bose bahurira munama zitandukanye, ndeste kenshi bagahurira muri Hotel ya General Ndakugarika iri i Ndoba.
Uganda n’u Burundi bikomeje gushishikariza umubare munini w’abasore n’inkumi z’abanyarwanda bari mu nkambi z’impunzi zitandukanye kwinjira mumitwe ya RNC na FDLR yitegura gutera u Rwanda, kubwumwihariko CMI niyo iri mu bikorwa byo gushaka insoresore munkambi zimpunzi za Nakival, Bweyale na Kiryandongo, ibi bikorwa bikaba birimo amazina azwi nka Kanyemera Claude, Ruhinda Bosco, Karemera Bosco na Kayumba Rugema, mwishywa wa Kayumba Nyamwasa akaba ariwe muhuzabikorwa wa RNC muri Uganda.
Amakuru afitiwe gihamya nuko igisirikare cy’u Burundi kiyobowe na General Prime Niyongabo aricyo gishinzwe gutanga ibikoresho byose bikenerwa (imiti, imyambaro, ibiribwa…) ku ngabo zose ziri mu myitozo DRC no muri Uganda aho bakorana n’urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi CMI. Bivugwako u Burundi bushinzwe gutegura ibikorwa byose birebana n’intambara no gutanga inzira yo kuzatera u Rwanda, naho Uganda kubw’umwihariko ishinzwe gushakisha, gutoza no gufasha insorensore zifuza kujya kurwanya leta y’u Rwanda.
Bamwe mubavugwa cyane mu gukorana no gufasha FDLR na RNC i Burundi ni Alain Guillaume Bunyoni (Ministiri w’umutekano), Pascal Barandagiye, Marius Ngendabanka, Ndakugarika, Gahomera, Willy Nyamitwe, Audace Nduwumunsi, Wakenya, Steve, naho k’uruhande rwa Uganda hakavugwa cyane urwego rw’ubutasi CMI na bamwe mu nshuti zikomeye za Perezida Museveni barimo umunyamategeko Me Edgar Tabaro Muvunyi wo mu kigo cy’abanyamategeko, Karuhanga Tabaro & Associates Advocates, uyu akaba ariwe ukorana bya hafi na leta y’u Burundi mw’izina rya Uganda na RNC, Me Edgar na CMI akaba ari nabo bari bohereje abasore 46 baherukaga gufatirwa ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania, ku wa 11 Ukuboza 2017 bajya DRC muri RNC nyuma bakarekurwa mu buryo butunguranye.
Amakuru ahamya neza ko irekurwa ry’abo bantu ryabayeho nyuma ya ruswa ikomeye yahawe umucamanza wari ukurikiranye ikirego cyabo. Iyo ruswa bivugwa ko yaganiriweho ku ruhande rwa RNC na Edgar Tabaro Muvunyi.
Bivugwa kandi ko Me Edgar, mu izina rya Perezida Museveni ariwe muhuzabikorwa wa Leta y’u Burundi muri Uganda, ibi byagaragaye cyane mu nama zitandukanye aho yasabye abayobozi b’impunzi z’abarundi ko yabahuza na Leta bagasubira i Burundi, urugero n’inama yahuje civil society kuwa 18 Ugushyingo 2017 muri Victory Lake View Hotel ubwo abarundi bahuriye muri East African Law society biteguraga kwakirwa na Perezida Museveni nyuma y’inama kumwihariko ku kibazo cy’u Burundi, inama irangiye batungurwa no kubwirwa ko Perezida Museveni atakibonetse ariko yabahaye intumwa ariwe Muvunyi Tabaro Edgar nawe akabasaba ko yabafasha kubahuza na Leta y’u Burundi bagataha i Burundi, yabasezeranyije ko ahita ahamagara Telephone General Bunyoni na Ndakugarika akababwira abo bari kumwe n’ubutumwa abagezaho.
Abasesenguzi ba politique bemeza ko leta za Uganda n’u Burundi zifite ibibazo hagati mu bihugu byabo nyamara bahisemo kwegeka ku Rwanda ibyo bibazo kugirango bayobye abaturage babo badakomeza kureba amabi abera muri ibyo bihugu.
Musengimana Jean Claude
Burya Baca Umuganingo
Uwo
Witaga
Inshuti
Niwe
Ukwica.
Ntawamenyako Uganda Nayo Yakwifuriza Urwanda Ubugome Nkubu, Barabeshya Agati Kateretswe Nimana Ntawugahungabanya Kuba Urwanda Rukiri Kwikarita Yisi Subushake Bwabantu Kuko Baraturwanyije Igihe Kinini Ariko Imana Iraturinda Nubundi Izaturinda. Gusa Natwe Abanyarwanda Tugomba Kwiyegeranya Tugahuza Imbaraga Zacu Tukazitabara Mugihe Twatewe
Musengimana Jean Claude
Ikintu Kigora Nukumenya Aho Umwanzi Ari Yumaze Kuhamenya Ubona Uko Umwirinda Cyangwa Ukamenya Uko Umurwanya.
KATSIBWENENE
Reka mwiteza ubwega muhumure!!!!!!!! bariya barwaye amavunja kandi biba ihene n’imyaka, ejobundi barashwanye bapfa ibisahurano rwose mwo kugira ubwoba tuzabarwanirira. Butambitse ibirenge ntibwarenga Nyaruguru, ahubwo baradutindiye ngo tubereke uko intambara zambarwa.NZABANDORA NI MWENE SERWAKIRA
Musengimana Jean Claude
Ubundi Ingwe Ntiyarizi Gufata Kugakanu Yabyigishije Nokwanga Agasuzuguro Babona Twitonze Bakagirango Ntituzi Kurwana
Jay
Ariko se ko mutagira ga ubwoba mbere hose? Ubu byagenze bite ko musigaye mwarahabutse koko!
nkotanyi
wowe wiyise Jay ikikwereka ko twagize ubwoba se ni ikihe?! kuba amakuru yamenyekanye agatangazwa bivuze kugira ubwoba??! twe turi tayari izo ngirwa nyeshamba zizibeshye zizakubitwa n’inkuba Mina kwambia ukweri.
Jay
Nkotanyi we, ntakindi Rushyashya icyandika! Uretse ngo Uganda, Burundi ngo barashaka gutera u Rwanda!! Iryo sihahamuka koko!! Every day the same story!