*Ni icyaha kirenze ubujura bumenyerewe, mu nkiko hari kuburanwa miliyari 2
*Abanyarwanda benshi ngo bazi ko ari ibyo muri filimi gusa!
Umujura witwaje gatarina cyangwa abacukura inzu za rubanda nibo tumenyereye ariko ubu ngo dukwiye kumenya ko abajura bagezweho ari abifashisha ikoranabuhanga nk’uko Umuvugizi w’inkiko abivuga. Ibyo biba ngo ni akayabo, abantu bakwiye kwirinda.
Ubujura bwifashishije ikoranabunga ngo ntiburagaragara cyane ugereranyije naburiya bujura tumenyereye bwitwaje kiboko. Ariko ngo butangiye kuboneka bwakorewe abantu cyangwa se za banki.
Muri banki imwe mpuzamahanga ikorera mu Rwanda abajura nk’aba bahibye 1,466,343,82 Frw na USD 298,400. Hari abatari bacye bari gukurikiranwa kuri iki cyaha.
Harisson Mutabazi umuvugizi w’inkiko mu Rwanda nk’aya mafaranga angana atya asubiza hasi banki ndetse n’abayibitsamo.
Aya mafaranga ngo yibwe hifashishijwe aba-hackers mu kwinjirira ‘system’ y’ikoranabuhanga banki ikoresha. Andi yibwa hifashishijwe ATM na Credit Cards.
Mu bujura nk’ubu ngo hari ubwo umuntu ajya kureba kuri Konti ye agasanga boherejeho amafaranga menshi cyane atazi aho avuye, yajya kuyarebaho akayabura. Abenshi ngo baricecekera.
Ubundi bujura ngo ni ubukorwa n’abiyitirira ibigo cyangwa inzego bagahamagara abantu bakabafatanya n’ubujiji bakabasaba amafaranga. Uhamagawe akagira amakenga ngo aba akwiye guhita amenyesha inzego zishinzwe umutekano hafi ye.
Mutabazi ariko avuga ko igikomeye kurushaho ari uko abanyarwanda benshi batarasobanukirwa n’ubu bujura, bityo kubukorerwa bikaba bishoboka.
Ndetse ngo n’abakorewe iki cyaha usanga abenshi begera inzego bireba cyamaze gukorwa.
Ingingo ya 307 y’igitabo cy’itegeko ngenga gishiraho amategeko ahana ibyaha, ivuga ko umuntu “umuntu wese utwara ibintu byabitswe cyangwa byoherejwe kuri za mudasobwa cyangwa ibindi byuma bishobora gukora nka za mudasobwa atari we byari bigenewe ngo ahanisha igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku mwayaka itanu. N’ihazabu ry’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku 500.000 frw kugeza kuri miliyoni eshatu.
Mutabazi Harrison avuga ko hari n’andi mategeko menshi agaruka kuri icyi cyaha cy’ubujura bw’ikoranabuhanga.