Kuri uyu wa 16 Ugushyingo, urubanza rw’ubujurire rwa Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara rwasubukuwe, abaregwa bose bitabye ndetse n’ababunganira.
Adeline Rwigara yahawe ijambo, avuga ko arwaye ari kunywa imiti ikomeye, avuga ko atiteguye bitewe n’uko nta mbaraga afite.
Adeline yavuze ko uburwayi bwe bukomoka mu buryo yafungiwe muri CID, aho ngo yakorewe iyicarubozo ndetse akaba atararyaga.
Avuga ko nta burenganzira bwo kuba afite impapuro zo kwa muganga ndetse ko ngo atitabwaho uko bikwiye. Me Gashabana umwunganira avuga ko hari icyemezo cya muganga bashyikirije urukiko, aho ngo kigaragagaza ko umukiriya we arwaye bikomeye. Gusa izindi mpapuro za muganga ngo zibikwa na gereza.
Iyo ngo agiye kubonana na muganga ngo ntabwo ari we utwara dosiye ye. Me Gashabana yasabye ko urukiko rwategeka agahabwa inyandiko za Adeline kugira ngo zizabashe kugaragarizwa urukiko.
Yanavuze ko kugeza ubu batanze imyanzuro yabo ariko batigeze bahabwa imyanzuro y’ubushinjacyaha ngo bamenye icyo bwavuze ku yabo.
Ku ruhande rwa Diane Rwigara avuga ko yiteguye kuburana n’ubwo nta myanzuro y’ubushinjacyaha bafite. Me Buhuru Pierre Celestin avuga ubushinjacyaha bukwiye kubaha imyanzuro bakayigaho na bo.
Kuburanisha urubanza batayifite ngo byaba ari ukubogamira ku bushinjacyaha. Ngo nta mpamvu bahabwa ijambo kandi nta myanzuro bwatanze.
Ku ruhande rw’Umushinjacyaha, Nkusi Faustin avuga ko ubwo urubanza rwasubikwaga hari hanzuwe ko Adeline agomba kugaragaza icyemezo cya muganga, aho ngo ntacyo yigeze agaragaza.
Avuga ku by’imyanzuro, avuga ko kuvuga ko batayibahaye atari byo. Ubushinjacyaha ngo bwabonye imyanzuro y’abaregwa ndetse baranayisubiza. Icyo gihe hari ku itariki ya 6 Ugushyingo.
Mukunzi Faustin, uhagarariye ubushinjacyaha avuga ko ibyo kuvuga ko ibyo Adeline arwaye bituruka ku buryo yafunzwemo ntaho bigaragazwa na muganga.