• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Editorial 07 Nov 2017 Amakuru

Urukiko Rukuru rwasubitse iburanisha ku bujurire bwa Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline utagaragaye mu cyumba cy’ibunirasha kubera impamvu z’uburwayi ; nyuma y’uko abaregwa basabye ko batari biteguye kuburana.

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, bajuririye umwanzuro wo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 baheruka guhabwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Iburanisha mu bujurire ryo kuri uyu wa kabiri, ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Nkusi Faustin, usanzwe ari Umuvugizi wabwo. Me Buhuru Pierre Celestin wunganiraga Diane Rwigara mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ntiyagaragaye mu rukiko, ahubwo Diane yunganirwaga na Me Gatera Gashabana wari umwavoka wa nyina Mukangemanyi mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubwo iburanisha ryatangiraga, Mushimiyimana Rwigara Diane, yabwiye urukiko ko umwavoka we yagize urundi rubanza ndetse atari yamenye ko agomba kwitaba urukiko uyu munsi.

Ngo yahawe urutonde rw’amazina y’abantu baraburana uyu munsi atamenyeshejwe ko aza kuburana, bigahurirana n’uko Me Buhuru umwunganira atabonetse kuko afite izindi manza.

Yahise asaba ko ashyikirizwa ‘assignation’, ndetse agahabwa undi munsi wo kuburana. Ikindi kandi ngo ejo [Ku wa Mbere] nibwo yabonanye n’umwunganizi we, bumvikana ko basaba undi munsi wo kuburana.

Me Gatera Gashabana wagaragaye mu rukiko uwo yunganira Mukangemanyi adahari, yavuze ko uwo umukiliya we atabashije kugera mu rukiko kubera uburwayi, asaba ko bahabwa undi munsi kandi icyo gihe bakazahamagarwa mu rukiko hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Mukunzi Faustin na Nkusi Faustin bwavuze ko kuba Me Buhuru yarabonye ko araburana uyu munsi ariko ntiyitabe ngo afite urundi rubanza, bibaza impamvu atanandikiye urukiko ngo arusobanurire urwo rubanza urwo arirwo, atari ukubivuga gutyo gusa.

Kuri Mukangemanyi utitabye ariko akandikira urukiko ko arwaye, we ngo yakoroherezwa agahabwa undi munsi, nubwo ubutaha byaba byiza ku ibaruwa bagiye bashyiraho icyemezo cya muganga.

Mu ibaruwa ye, Mukangemanyi yavuze ko Me Gashabana yamuburanira adahari, ariko Umushinjacyaha Nkusi avuga ko amategeko atabimwemerera kuko atamuburanira ahubwo amwunganira.

Diane Rwigara yasabye urukiko ko yahabwa undi munsi wo kuburana kuko ataburana umwavoka we adahari. Naho Me Gashabana yashimangiye ko hakwiye kubahirizwa ibiteganywa mu ihamagarwa mu rukiko kuko “assignation”, ari inyandiko ishyikirizwa uregwa amenyeshwa igihe azaburanira, aho guhabwa urutonde rw’abaraburana umunsi wose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kumenyeshwa ko umuntu azajya kuburana nk’uko Me Gashabana abivuga, ngo ari igihe urukiko ruba rwararegewe mu mizi, ariko muri uru rwego itegeko rigena ko Ubushinjacyaha bugeza uregwa ku rukiko, ku buryo kubamenyesha ko baburana byari bihagije.

Nyuma y’izo mpaka ku mpande zombie, urukiko rwafashe iminota 10 yo gufata umwanzuro kuri icyo kibazo, nyuma rwanzura ko kuba Mukangemanyi yandikiye urukiko ko arwaye, bitaba ikimenyetso ko aribyo kuko byakwemezwa n’ icyemezo cy’umuganga ubifitiye ubushobozi.

Gusa ngo kuba ubushinjacyaha bwemeza ko rwasubikwa ariko bigomba kugenda. Ikindi kandi urukiko rwavuze ko icyaha akurikiranyweho kitatuma aburanirwa n’umwavoka.

Kuri Diane Rwigara, nawe urukiko rwavuze ko kuba Me Buhuru atabonetse kubera ko afite izindi manza bitashingirwaho, ariko mu nyungu z’ubutabera no kugira ngo uburana yunganirwe, urubanza rwasubikwa.

Iburanisha ryimuriwe ku wa 16 Ugushyingo saa tatu mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

2017-11-07
Editorial

IZINDI NKURU

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Editorial 01 Aug 2021
Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Editorial 24 Aug 2021
Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z’isaha y’umukino zaje ku munota wa nyuma.

Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z’isaha y’umukino zaje ku munota wa nyuma.

Editorial 09 May 2021
Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.

Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.

Editorial 03 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rugamba Jovan  wari watorotse Gereza  yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda
ITOHOZA

Rugamba Jovan wari watorotse Gereza yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda

Editorial 12 May 2017
Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB
Amakuru

Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB

Editorial 28 Sep 2023
Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka
Mu Rwanda

Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Editorial 17 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru