• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha burakomeje mu mashuri

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha burakomeje mu mashuri

Ubwanditsi 04 Mar 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’Igihugu yakomeje ubukangurambaga bwo guhashya ibyaha mu bigo by’amashuri mu turere twa Nyagatare, Gatsibo ndetse na Ngororero.

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe no gukumira ibyaha bitaraba ngo bategure ejo hazaza habo heza.

Mu Karere ka Nyagatare Polisi yigishije abanyeshuri 427 biga muri Bright Academy ndetse n’abarimu babo 2.Aba banyeshuri basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera.

Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere yagize ati” urubyiruko rufite uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha, niyo mpamvu tubakangurira kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mutangira amakuru ku gihe ndetse munakumira ibyaha igihe bitaraba”.

IP Kaburabuza yari aherekejwe n’ushinzwe umutekano wo mu muhanda Inspector of Police (IP) Jean Claude Ndamage nawe wasabye abanyeshuri kwirinda impanuka bubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda gukinira mu nzira nyabagendwa no kubanza gushishoza mbere yo kwambukiranya imihanda.

Aba banyeshuri basoza banashinze ihuriro rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha (Anti-crime club), aho bashyizeho Innocent Zawadi nk’umukuru w’iri huriro.

Mu Karere ka Gatsibo Polisi yahuye n’abanyeshuri 481 bo mu ishuri ry’isumbuye rya Gasange baganira ku ngamba zafatwa mu gukumira ibiyobyabwenge.

Aha Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere yagize ati” tugomba kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge kuko aribyo bikurura ibindi byaha harimo nk’ubujura, ubwicanyi, ihohotera ndetse n’ubujura.

IP Rwakayiro yongeyeho kandi ko ibiyobyabwenge ari ntandaro ituma abakobwa bakiri bato batwara inda z’indaro, abasaba kwirinda kubikoresha ahubwo bakagaragaza ababigurisha bakanatungira Polisi agatoki k’aho bikorerwa.

Ubu butumwa kandi bwahawe n’abanyeshuri biga mu rwunge rw’amahuri i Mahembe aho Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero yaganiriye n’abanyeshuri 435 abereka uruhare rwabo mu bufatanye na Polisi y’Igihugu mu guhashya ibyaha anabereka ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Aba banyeshuri kandi baganirirjwe ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse banabwirwa ku birebana n’imikorere y’ikigo Isange One Stop Center gishinzwe gutanga ubufasha ku barikorewe.

RNP

2016-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse  no kuri FDRL

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse no kuri FDRL

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Gabiro : Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Nov 2016
“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

Ubwanditsi 15 Feb 2024
Kenya: Uhuru Kenyatta atsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira o,8%

Kenya: Uhuru Kenyatta atsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira o,8%

Ubwanditsi 30 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo
Amakuru

Amakipe y’ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y’Ibitego muri shampiyona zabo

Ubwanditsi 28 Sep 2020
Amavubi yatsinze Congo Kinshasa
IMIKINO

Amavubi yatsinze Congo Kinshasa

Ubwanditsi 11 Jan 2016
RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha
UBUKERARUGENDO

RwandAir yatangiye ingendo zigana i Kinshasa ziziyongera mu kwezi gutaha

Ubwanditsi 17 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru