• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Editorial 06 Oct 2018 UBUKERARUGENDO

U Rwanda rugiye kugirana amasezerano na Kompanyi ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet ‘Alibaba Group’, yo kwamamaza ubukerarugendo na serivisi zijyana na bwo ku rubuga rwayo.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko u Rwanda ruzajya rwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba, bityo serivisi z’ubukerarugendo no kwakira abantu ziri mu gihugu zikarushaho kumenyekana mu Bushinwa n’ahandi ku Isi.

Ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe gutanga serivisi nziza, Akamanzi, yavuze ko ibiganiro byarangiye.

Akamanzi yavuze ko nyuma y’amasezerano na Arsenal ndetse na filimi ya Rwanda: The Royal Tour yari igamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda muri Amerika by’umwihariko, bagiye no gutangira kujya ku yandi masoko.

Ati “Tujya ku yandi masoko nk’u Bushinwa. Mu mpera z’uku kwezi tuzatumira bamwe muri mwe, mu muhango wo gusinya amasezerano na Alibaba. Ibiganiro byararangiye, tuzashyira ubukerarugendo bw’u Rwanda kuri Alibaba”.

Yakomeje avuga ko amasezerano azasinywa ku itariki ya 31/10/2018, ari mu murongo wo guteza imbere Visit Rwanda, n’urwego rw’ubukerarugendo ruza ku mwanya wa mbere mu gukenera serivisi z’amahoteli no kwakira abantu.

Abafite serivisi z’ubukerarugendo bazaba bemerewe kwamamaza serivisi zabo kuri Alibaba.

Filimi mbarankuru igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda yiswe ‘Rwanda: The Royal Tour’, imaze igiye hanze, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 73.

U Rwanda kandi ruherutse gusinyana amasezerano nk’aya n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, aho irwamamaza nk’icyerekezo cy’ubukererugendo binyuze mu kwambara imipira yanditseho ijambo ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso.

2018-10-06
Editorial

IZINDI NKURU

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

Editorial 07 Jan 2019
Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo

Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo

Editorial 20 Mar 2023
Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Editorial 09 May 2017
Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa

Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa

Editorial 04 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko
Mu Rwanda

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Editorial 28 Apr 2017
Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports
IMIKINO

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Editorial 26 Aug 2016
Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka
Amakuru

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Editorial 28 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru