Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2017 bwageze kuri miliyari 1,817 Frw bwiyongereho 1.7% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu 2016 aho bwari kuri miliyari 1,593 Frw.
Imibare yatangajwe na NISR igaragaza ko urwego rwa serivisi rubarirwa 46% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), ubuhinzi bukagira 32% mu gihe urwego rw’inganda rubarirwa 15%.
Ubuhinzi nka kimwe mu bitunze Abanyarwanda benshi, umusaruro wabwo wazamutse ku kigero cya 3% mu gihe inganda zagabanutseho 1%, serivisi ziyongeraho 4%.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete mu kiganiro n’itangazamakuru
Ugereranyije n’umwaka ushize aho imibare yerekana ko ubukungu bwari bwazamutse ku kigero cya 8.9%, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, avuga ko hari impamvu zitandukanye zatumye imibare yaragabanutse. Ahanini bishingirwa ku kuba umusaruro w’icyayi n’ikawa waragabanutse ku kigero cya 24%.
Mu kubisobanura yagize ati “ Icyabiteye, ibyo tubona mu mibare, ni ibintu bitatu. Ubuhinzi, umusaruro w’ikawa n’icyayi mu gihembwe cya mbere wagabanutseho 24%, icya kabiri […] ubwubatsi bwagabanutseho 7%. Turebe kandi igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize tunarebe igihembwe cya kane cy’umwaka ushize. Igihembwe cya kane ubwubatsi bwari bwarazamutseho 24%, ni ubwa mbere byagenze gutyo, igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize nacyo kizamukaho 15%. Birumvikana iyo tugeze mu bukungu n’ibarurishamibare tugereranya n’igihembwe cy’umwaka ushize, ntabwo biba byoroshye kuzamuka cyane uhera ku kindi gihembwe nacyo cyazamutse cyane.Twebwe ntabwo bidutangaje cyane”.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, yatangaje ko nubwo imibare igaragara ko yamanutse, ubu hagiye kugenzurwa neza impamvu zabiteye, nyuma yaho nibwo hazarebwa niba hari ingamba runaka zashyirwaho gusa ashimangira ko intego igihugu cyihaye ko ‘ubukungu buzazamuka ku kigero cya 6.2% muri uyu mwaka’ izagerwaho.