Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi yasabye abatwara abagenzi kuri moto n’amagare kwita ku mutekano w’abagenzi batwaye ndetse n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa.
Ubu butumwa yabutanze ku itariki 12 Ugushyingo mu nama yagiranye n’abakora iyi mirimo mu Mujyi w’akarere ka Rubavu ( Gisenyi) bagera ku 1500.
Iyo nama yabanjirijwe n’umuganda wabereye ahakomeje imirimo yo kubaka Ibiro bishya bya Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, aho bifatanyije na yo kuhakora isuku batera paseparume n’imikindo ndetse bakora n’indi mirimo.
Mu butumwa yabagejejeho, ACP Karasi yababwiye ati:”Umurimo wanyu muwukorera mu muhanda, kandi hari n’abandi bawukoresha barimo abatwaye ibindi binyabiziga, ababigendamo n’abanyamaguru. Mufite rero inshingano zo kubungabunga umutekano w’abagenzi mutwaye ndetse n’abo bandi bakoresha inzira nyabagendwa, kandi nta kindi musabwa uretse kubahiriza amategeko yo gutwara ibinyabiziga.”
Yababwiye ko bamwe muri bagenzi babo bakora cyangwa bagateza impanuka babiterwa ahanini no gutwara ibyo binyabiziga ku muvuduko urenze utegetswe, gukoresha telefone igendanwa babitwaye, gutwara abagenzi barenze umwe, no gukora iyo mirimo basinze cyangwa bananiwe.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yakomeje ababwira ati: “Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ni ugushyira ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa mu kaga. Mukwiriye kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku mihanda n’uburenganzira bw’abanyamaguru. kandi mwirinde uburangare igihe mutwaye moto n’igare.”
Yibukije ko kugira ngo umuntu atangire gutwara abagenzi kuri moto agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushwa rwo gutwara moto, urumwemerera gukora iyo mirimo ndetse n’ubwishingizi; kandi yongeraho ko agomba kubyitwaza igihe atwaye icyo kinyabiziga.
ACP Karasi yasabye kandi abatwara abagenzi kuri moto kwambara ingofero yabugenewe (casque), kandi bagahaguruka umugenzi amaze kuyambara neza.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto muri iyi Ntara, Sentibagwe Gafora yabwiye bagenzi be ati:” Umutekano usesuye ni wo utuma dukora iyi mirimo nta nkomyi .Tugomba rero kugira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya.”
Yakomeje agira ati,” Gushaka amafaranga dutwara abagenzi bigomba kujyana no kubahiriza amategeko. Ibyo bizatuma tudakora cyangwa ngo duteze impanuka mu muhanda.”
Mu izina rya bagenzi be, yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye; kandi ayizeza ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha bayiha amakuru ku gihe.
RNP