Nkuko bitangazwa na Mediapart, Col Aloys Ntiwiragabo wahoze muri FAR amaze nibura imyaka 14 aba mu Bufaransa, ariko afite ibyemezo by’ubuhunzi kuva muri Gashyantare 2020. Kuki byatinze? Byagenze bite hagati aho? Ukekwaho icyaha yaba yarabonye ubufasha? Ku ya 25 Nyakanga, Ubushinjacyaha bw’igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba bwafashe icyemezo cyo gutangiza iperereza ry’ibanze ku “byaha byibasiye inyokomuntu” bikekwaho Aloys Ntiwiragabo, wagaragaye mu Bufaransa nkuko Mediapart yabitangaje.
Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare cy’u Rwanda akekwaho kuba umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yashinze kandi ayobora ingabo za FDLR, umutwe ugizwe na benshi mu basize bakoze Jenoside bakitwaje intwaro muri karere k’ibiyaga bigari by’Afurika. Iperereza ryibanze kuri Aloys Ntiwiragabo ryaratangiye mu kumenya uburyo Ubufaransa, bumaze kuba indiri y’abakekwaho jenoside bwamuhaye ubuhungiro .
Mediapart itangazako nyuma y’ubushakashatsi bwayo, hari ikibazo kitasubijwe, uburyo Aloys Ntiwiragabo abanye n’ubuyobozi. Col Aloys Ntiwiragabo ntabwo yigeze abona viza yo kwinjira mu Bufaransa ngo ajye gusura umugore we, wahungiye mu Bufaransa mu 1999 kandi akaba yarahawe ubwenegihugu bw’Abafaransa mu 2005. Mugihe cyo gusaba viza yambere i Khartoum (Sudani), Aloys Ntiwiragabo nyamara yavuze ko ibyangombwa byibanze bituma abasha gusaba viza. Mu 2001, yongeye kugaragaza icyifuzo cye cyo kujya mu Bufaransa asaba viza i Niamey (Niger) aho yagiye akoresheje pasiporo ya Gineya y’impimbano yahawe n’abayobozi ba Sudani nk’uko we ubwe yabyivugiye ubwe imbere y’ubutabera. Ariko, ku ya 10 Nyakanga 2020, Aloys Ntiwiragabo yakiriye ubutumwa bukurikiranwa n’iposita kandi akaba ari igikorwa gisaba icyangombwa cy’ibanze nk’indangamuntu.
Umunyamakuru wa Mediapart Theo Englebert yagize ati: “Aloys Ntiwiragabo ntabwo afite uruhushya rwo gutura. Uyu mugabo yasabye ubuhungiro kandi afite icyemezo yahawe ku ya 7 Gashyantare 2020. Mbere y’ibyo, nta byangombwa yari afite yaba yarahawe natwe… ”, nkuko byatangajwe Perefe wa Centre-Val ya Loire. Nk’uko ibiro bya Perefe bibitangaza ngo Aloys Ntiwiragabo yari yabajije ibiro by’Ubufaransa bishinzwe kurengera impunzi n’abantu badafite ubwenegihugu (OFPRA) bijyanye n’iki cyifuzo none akaba ategereje icyemezo cyiki kigo. Ingingo ya mbere y’amasezerano y’i Geneve ubusanzwe yemerera OFPRA kudaha ibyangombwa umuntu ufite ubusembwa bwo kuba yaba yarakoze ibyaha byibasiye ikiremwamuntu. Ibi byose byakozwe mu gihe amakuru kuri Aloys Ntiwiragabo yari azwi yaba uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha byakorwaga kandi bigikorwa na FDLR yayoboye. Umwunganizi we mu mategeko yatangarije RFI ko umukiriya we atigeze yihisha. Ukurikije ubuhamwa n’inyandiko zabonetse za Mediapart, Aloys Ntiwiragabo ntabwo yageze mu Bufaransa mu ntangiriro z’umwaka wa 2020. Amakuru menshi mu baturanyi be, ndetse nayatanzwe na nyirinzu abamo, yatwemereye ko yabaga mu nzu twamusanzemo kuva mu 2006, imyaka cumi n’ine mbere yo gusaba ubuhunzi.
Col Aloys Ntiwiragaba yifashishije ubwenegihugu bw’umugore we kugira ngo abashe kwimuka, kugirango abe muri iyo nzu yagaragaje ko yashakanye n’umugore we (ufite ubwenegihugu) aho yerekanye icyemezo cyo gushyingirwa gitangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Gusa iyi nyandiko ntabwo ihagije gutura no kuzenguruka akarere. Uyu wigeze kuba Koloneli yari afite uruhushya rwo gutura? Minisiteri y’imbere mu gihugu ntiyigeze isubiza ibibazo bya Mediapart bijyanye n’inyandiko zishoboka zahawe Aloys Ntiwiragabo mbere yo gusaba ubuhunzi.
Aloys Ntiwiragabo yasabaga viza yo kujya mu Bufaransa ayisabira i Niamey muri Niger kandi n’ubundi yarageze kera muri icyo gihe. Yaje kujuririra iki cyemezo maze atangira inzira yakomeje kugeza mu 2015. Kuki ukomeza urugamba rwo gushaka visa kandi atuye mu Bufaransa nkuko umwunganizi we abivuga? Uburyo Aloys Ntiwiragaba abayeho mu Bufaransa biragaragara ko yihishahisha ubutabera.
Ku ya 23 Gicurasi 2001, Col Ntiwiragabo yagiye mu biro by’Abafaransa gusaba viza. Ku ya 9 Nyakanga yakurikiyeho, yumviswe n’umucamanza w’Abafaransa Jean-Louis Bruguière. IKigaragara Aloys Ntiwiragabo, yariho yihishahisha, izina rye ryari ku rutonde rw’abakekwaho kuba barateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ubutabera mpuzamahanga bumushakisha cyane.