Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Mutarama, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB, cyashyize ahagaragara ubushakashatsi cyise ” Rwanda Governance Scorecard 2016″, kuva mu myaka itanu ishize Igipimo cy’Umutekano n’Ituze rusange cyongeye kuza ku isonga n’amanota 92.62% avuye kuri 91.6% cyariho mu 2014.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko umutekano n’Ituze rusange kiri mu byiciro bitatu byonyine bifite amanota ari hejuru ya 80%, hakiyongeraho kurwanya Ruswa no Gukorera mu mucyo cyagize 86.56% kivuye kuri 79.04% mu 2014; n’Uburenganzira n’Ubwisanzure bw’Abaturage cyagize 81.83% kivuye kuri 77.05%.
Gusa hari n’ibipimo byagize amanota aringaniye ndetse bimwe bisubira inyuma, harimo Ubutegetsi bugendera ku mategeko cyagize 79.68% kivuye kuri 81.68% cyariho mu 2014; Iterambere ry’Ubukungu kigira 76.82.% kivuye kuri 72.20% mu 2014; Uburenganzira n’Ubwisanzure bw’Abaturage kigira 76.48% kivuye kuri 77.01%.
Icyiciro cy’imitangire ya Serivisi cyagize amanota ari hasi ugereranyije n’ibindi, kuko cyagize 72.93% mu gihe mu 2014 cyari kuri 72.00%.
Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rwo rufite 76.48%, ruvuye kuri 75.36%.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko ibi bipimo bisuzumwa “hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga by’imiyoborere ndetse hakifashishwa n’amakuru yizewe”, atuma biba uburyo bufatika bwo gusuzuma imiyoborere, gushyiraho politiki no gukora amavugurura agamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Ibi bipimo byatangiye gukorwa guhera mu 2010, bigashingira ku bubiko 43 bw’amakuru afite umwimerere, harimo atangwa n’ingeri z’Abanyarwanda zirimo abaturage, inzego za leta, imiryango itegamiye kuri leta, abashakashatsi n’abikorera.
Ubu bushakashatsi bwubakiye ku bipimo umunani bikurikira birimo ubutegetsi bugendera ku mategeko, Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, Umutekano n’ituze rusange, imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, Imitangire ya serivisi, Iterambere ry’ubukungu.
Muri uyu muhango umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase