• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Editorial 27 Oct 2017 Mu Rwanda

Ubushinjacyaha bweretse Urukiko rukuru amashusho (video) atandukanye agaragaza aho Ladislas Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha ashinjwa mu yari komine Nyakizu (mu Karere ka Nyaruguru ubu), yari ayoboye nka Burugumesitiri muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kane Ntaganzwa uregwa uruhare muri Jneoside yakorewe Abatutsi yitabye urukiko; Ashinjwa ibyaha bya Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi.By’umwihariko ashinjwa kwica abatutsi bagera ku bihumbi 20 muri Komine yari ayoboye mu gihe cya Jenoside.

Abashinjacyaha Faustin Nkusi na Dushimimana Claudine bavuze ko amashusho berekanye agaragaza aho ukekwa yakoreye ibyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko The New Times yabyanditse, ayo mashusho agaragaza uduce tw’umwihariko twiciweho Abatutsi nka Paruwasi ya Cyahinda yari yahungiyemo Abatutsi bahungaga ubwicanyi.

Abashinjacyaha banavuze ko Ntaganzwa yategetse ko bagarura Abatutsi bari bagiye guhungira i Burundi bageze ku mugezi w’Akanyaru, agategeka ko bicwa tariki ya 17 Mata 1994.

Herekanywe na za bariyeri zashyirwaga mu muhanda hafi y’ahari ibiro bya Ntaganzwa n’urugo rwe mu gace k’ubucuruzi ka Ryabidandi.

Amashusho anagaragarmo agace kitwa Viro, aho bivugwa ko Ntaganzwa yakoreshereje inama Interahamwe akaziha n’imbunda zikerekwa n’uburyo bwo kwica Abatutsi tariki 15 Mata 1994.

Ntaganzwa yabwiye urukiko ko mbere yo kwiregura azicarana n’umunyamategeko we, Me Laurent Bugabo, bagasuzuma ibyagaragajwe n’ubushinjacyaha.

Urubanza rwimuriwe tariki 14 Ugushyingo ari nabwo Ntaganzwa azaba yiregura kubyo ashinjwa.

Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, azanwa mu Rwanda muri Werurwe 2016. Ni umwe mu bantu 410 u Rwanda rushakisha ngo babazwe ibyo bakozwe muri Jenoside, barimo Felicien Kabuga, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Aloys Ndimbati, Fulgence Kayishema n’abandi.

-8521.jpg

Ladislas Ntaganzwa, afatirwa muri Congo

2017-10-27
Editorial

IZINDI NKURU

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Editorial 30 Apr 2018
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Editorial 28 Apr 2017
Abayisilamu basabwe kwishimira ko basigaye bafite uburenganzira mu Rwanda

Abayisilamu basabwe kwishimira ko basigaye bafite uburenganzira mu Rwanda

Editorial 25 Jun 2017
APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

Editorial 22 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023
Amakuru

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 25 May 2022
RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere
UBUKERARUGENDO

RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

Editorial 07 Aug 2018
RDF yatangiye kwandika abashaka kuba aba Ofisiye
HIRYA NO HINO

RDF yatangiye kwandika abashaka kuba aba Ofisiye

Editorial 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru