Nyuma y’ifatwa rya LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt-Col. Abega, bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’abandi bayobozi batandukanye barimo abarwanya Leta y’u Rwanda; amakuru Rushyashya yatohoje agaragaza ko bamwe mu bayobozi muri leta ya Uganda bari inyuma y’uwo muhuro hagati y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Amakuru dukomeje gutohoza agaragaza ko bamwe mu bayobozi muri leta ya Uganda bari inyuma yo guhuza abagize RNC n’abayobozi muri FDLR ndetse no kubaha ibirindiro mu mipango yabo yo kunoza ibitero k’u Rwanda nkuko bamaze iminsi babikora ntibibahire nkuko babyifuza.
Tubibutse ko aba bayobozi muri FDLR bafashwe n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, i Bunagana, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye muri Uganda guhura n’abandi bayobozi, ngo bategure ibitero.
Umwe mu basirikare bakomeye ba FARDC yemeje ko aba bayobozi babiri muri FDLR bafashwe bavuye i Kampala muri Uganda, ubu bakaba baroherejwe i Kinshasa aho bagomba kugezwa mu rukiko ku byaha bashinjwa. Yagize ati “Ibisobanuro byabo bigaragaza ko urugendo rwabo i Kampala rwari rufite intego nyinshi zibangamira ubutegetsi bwa Kigali kandi ihuzabikorwa ryabo ryakorerwaga aharimo n’i Kampala.” Arakomeza, ati “Aba bakada umuntu atapfa gusuzugura ba FDLR bahuye n’abayobozi bakomeye b’i Kimpala, ndetse n’abandi bantu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda hategurwa ibitero byinshi”.
Aba bayobozi muri FDLR bavugwa ko bashobora koherezwa mu Rwanda,bafashwe nyuma y’iminsi mike mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Akarere ka Rubavu, mu murenge wa Busasamana, hagabwe igitero n’izi nyeshyamba.
Uganda imaze kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda , aho Inzego z’iperereza muri Uganda zikomeje gukorana n’abantu bahoze mu gisirikare cya RDF, ku buryo nyuma bibyara imikoranire igambiriye gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda bugashinjwa ubugizi bwa nabi, gushimuta abantu no kuneka iki gihugu cy’igituranyi.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 14 Ukuboza 2018, cyakurikiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, Perezida Kagame yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda baguye muri icyo gitero cy’i Rubavu n’icyenda ba FDLR. Yagize ati “Nibyo koko mu minsi ishize umutwe waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wegereye umupaka wacu hari hafi y’umupaka… bari abarwanyi bacye. Ndatekereza ko abasirikare babiri cyangwa batatu bishwe. Turacyakusanya amakuru ajyanye n’aho bari baturutse, ubufasha bafite n’ibindi. Ikindi bamwe muri bo barapfuye, abandi bahungishwa na bagenzi babo”.
Perezida Kagame yavuze ko FDLR ifite abayiri inyuma barimo n’abayobozi mu bihugu by’ibituranyi, ati “FDLR ikorana na RNC na bamwe mu baturanyi bacu, hari n’indi mitwe ifite amazina atandukanye, tuzabyitaho, amazina na buri kimwe cyose”. Inyeshyamba za FDLR zigizwe na bamwe bashinjwa guhunga bamaze kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, imyaka 24 ikaba ishize ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ntabwo aribwo bwa mbere Leta ya Museveni ifasha cyangwa iha inzira abarwanyi ba FDLR, niba mwibuka uwari Perezida wayo Ignace Murwanashyaka yari yaragize Uganda inzira nyabagendwa ajya gukora ibikorwa bya Politiki bya FDLR ndetse n’ibijyanye n’iterabwoba.
Abakurikiranye urubanza rwa Murwanashyaka yashyize ahagaragara abategetsi ba Uganda bamufashaga guhera muri Perzidanse kugeza kuba ministri nk’uwari Ministri w’umutekano aza no kuba ministiri w’intebe Amama Mbabazi , Minisitiri Philemon Mateke na Gen. Salim Saleh.
Twizere ko bamwe muraba babivuyeho cyane cyane ko nabo batamerwe neza. Ibi biraza byiyongera ku bindi bikorwa byo gutera inkunga RNC babashakira urubyiruko kujya gukora imyitozo ya gisirikale za Minembwe mu majyepho ya Kivu banyuze I Burundi.
Ejo bundi ku wa kabiri taliki 18 Ugushyingo baherutse gutwara abageze kuri 50 banyuze k’umupaka wa Gikakati, binjirira ahitwa murongo muli Tanzania bakomeza bajya Burundi.
Umuntu yibaza igitera ubutegetsi bwa Perezida Museveni na bamwe mu muryango we guhora bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikayoberana. Icyiza nuko aba bose bifuriza u Rwanda inabi bibananira bigahora bisanga igihugu cyifashe neza, haba muli politiki, ubukungu ndetse n’umutekano muri rusange.
Rebero Jeremy
Niba yaragambaniye Habyarimana wamufashije kugera ku butegetsi kandi warangwaga no kubana neza n’abaturanyi, kuki atagambanira Kagame na FPR yashyize ku butegetsi i Kigali? Uretse no kuba yaba aribwaribwa no kuvanaho abategetsi b’abaturanyi, Tuvugishe ukuri yuko hari abantu bashimutiwe muri Uganda bakazanywa i Kigali. Ese aka si agasuzuguro gahagije kamutera kwerekanako atavogerwa? Uretse ibyo: umunsi Zambia cyanga Afurika Yepfo byarakaye bigafasha abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali, tuzasakuza? Twemereko imyitwarire y’abategetsi bacu atari ntamakemwa.
Sunday
Wakoze Chane kubabwira ukuri. Ahubwo Africa yepfo yararakaye naniyo mpamvu badakorana neza Nurwanda kubera ubwichanyi kubanyarwanda bwa DMI. Igihe niki umwicanyi kagome aje uruhanda arimuzima changwa yaryamye.
Btwenge
Kiryabandi bashaka kukirya
Kilishaririza!!!!!
Laurent Mkunda abahe?
Hidden Rajabu abahehe?
Nabandi ibihugu bishake
Amahoro aho gushaka amaraso
Rubanda rugufi nibo baharenganira
Inkotanyi cyane
Rushyashya ndayisaba kujya inyonga amagambo amwe namwe bavugira ku rubuga.
Sacyega
Ese Rushyashya ikora iperereza cyangwa ni ibinyamakuru? Kuki yo batayifunga? Iyi ntabwo ari inkuru ni ubushakashatsi mwagombye kuvuga aho mwabivanye, mujye mwandika ni ibyo mu Rwanda n’akarengane gahari mureke kwirirwa musebya abategetsi b’abandi.