• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Editorial 21 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’ifatwa rya LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt-Col. Abega, bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’abandi bayobozi batandukanye barimo abarwanya Leta y’u Rwanda; amakuru Rushyashya yatohoje agaragaza ko bamwe mu bayobozi muri leta ya Uganda bari inyuma y’uwo muhuro hagati y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru dukomeje gutohoza agaragaza ko bamwe mu bayobozi muri leta ya Uganda bari inyuma yo guhuza abagize RNC n’abayobozi muri FDLR ndetse no kubaha ibirindiro mu mipango yabo yo kunoza ibitero k’u Rwanda nkuko bamaze iminsi babikora ntibibahire nkuko babyifuza.

Tubibutse ko aba bayobozi muri FDLR bafashwe n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, i Bunagana, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye muri Uganda guhura n’abandi bayobozi, ngo bategure ibitero.

Umwe mu basirikare bakomeye ba FARDC yemeje ko aba bayobozi babiri muri FDLR bafashwe bavuye i Kampala muri Uganda, ubu bakaba baroherejwe i Kinshasa aho bagomba kugezwa mu rukiko ku byaha bashinjwa. Yagize ati “Ibisobanuro byabo bigaragaza ko urugendo rwabo i Kampala rwari rufite intego nyinshi zibangamira ubutegetsi bwa Kigali kandi ihuzabikorwa ryabo ryakorerwaga aharimo n’i Kampala.” Arakomeza, ati “Aba bakada umuntu atapfa gusuzugura ba FDLR bahuye n’abayobozi bakomeye b’i Kimpala, ndetse n’abandi bantu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda hategurwa ibitero byinshi”.

Aba bayobozi muri FDLR bavugwa ko bashobora koherezwa mu Rwanda,bafashwe nyuma y’iminsi mike mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Akarere ka Rubavu, mu murenge wa Busasamana, hagabwe igitero n’izi nyeshyamba.

Uganda imaze kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda , aho Inzego z’iperereza muri Uganda zikomeje gukorana n’abantu bahoze mu gisirikare cya RDF, ku buryo nyuma bibyara imikoranire igambiriye gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda bugashinjwa ubugizi bwa nabi, gushimuta abantu no kuneka iki gihugu cy’igituranyi.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 14 Ukuboza 2018, cyakurikiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, Perezida Kagame yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda baguye muri icyo gitero cy’i Rubavu n’icyenda ba FDLR. Yagize ati “Nibyo koko mu minsi ishize umutwe waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wegereye umupaka wacu hari hafi y’umupaka… bari abarwanyi bacye. Ndatekereza ko abasirikare babiri cyangwa batatu bishwe. Turacyakusanya amakuru ajyanye n’aho bari baturutse, ubufasha bafite n’ibindi. Ikindi bamwe muri bo barapfuye, abandi bahungishwa na bagenzi babo”.

Perezida Kagame yavuze ko FDLR ifite abayiri inyuma barimo n’abayobozi mu bihugu by’ibituranyi, ati “FDLR ikorana na RNC na bamwe mu baturanyi bacu, hari n’indi mitwe ifite amazina atandukanye, tuzabyitaho, amazina na buri kimwe cyose”. Inyeshyamba za FDLR zigizwe na bamwe bashinjwa guhunga bamaze kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, imyaka 24 ikaba ishize ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ntabwo aribwo bwa mbere Leta ya Museveni ifasha cyangwa iha inzira abarwanyi ba FDLR, niba mwibuka uwari Perezida wayo Ignace Murwanashyaka yari yaragize Uganda inzira nyabagendwa ajya gukora ibikorwa bya Politiki bya FDLR ndetse n’ibijyanye n’iterabwoba.

Igance Murwanashyaka, umuyobozi muri FDLR

Abakurikiranye urubanza rwa Murwanashyaka yashyize ahagaragara abategetsi ba Uganda bamufashaga guhera muri Perzidanse kugeza kuba ministri nk’uwari Ministri w’umutekano aza no kuba ministiri w’intebe Amama Mbabazi , Minisitiri Philemon Mateke na Gen. Salim Saleh.

Gen Salim Saleh

Twizere ko bamwe muraba babivuyeho cyane cyane ko nabo batamerwe neza.  Ibi biraza byiyongera ku bindi bikorwa byo gutera inkunga RNC babashakira urubyiruko kujya gukora imyitozo ya gisirikale za Minembwe mu majyepho ya Kivu banyuze I Burundi.

Ejo bundi ku wa kabiri taliki 18 Ugushyingo baherutse gutwara abageze kuri 50 banyuze k’umupaka wa Gikakati, binjirira ahitwa murongo muli Tanzania bakomeza bajya Burundi.

Umuntu yibaza igitera ubutegetsi bwa Perezida Museveni na bamwe mu muryango we guhora bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikayoberana. Icyiza nuko aba bose bifuriza u Rwanda inabi bibananira bigahora bisanga igihugu cyifashe neza,  haba muli politiki, ubukungu ndetse n’umutekano muri rusange.

2018-12-21
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya  Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi

Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi

Editorial 03 Dec 2016
Himbara David na Command1post , Abambari ba Poropaganda za [ fake news ] ikorera muri Uganda ni bamese kamwe

Himbara David na Command1post , Abambari ba Poropaganda za [ fake news ] ikorera muri Uganda ni bamese kamwe

Editorial 08 May 2019
Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Editorial 19 Nov 2021
Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Editorial 17 Apr 2024

5 Ibitekerezo

  1. Rebero Jeremy
    December 21, 20184:38 pm -

    Niba yaragambaniye Habyarimana wamufashije kugera ku butegetsi kandi warangwaga no kubana neza n’abaturanyi, kuki atagambanira Kagame na FPR yashyize ku butegetsi i Kigali? Uretse no kuba yaba aribwaribwa no kuvanaho abategetsi b’abaturanyi, Tuvugishe ukuri yuko hari abantu bashimutiwe muri Uganda bakazanywa i Kigali. Ese aka si agasuzuguro gahagije kamutera kwerekanako atavogerwa? Uretse ibyo: umunsi Zambia cyanga Afurika Yepfo byarakaye bigafasha abarwanya ubutegetsi bw’i Kigali, tuzasakuza? Twemereko imyitwarire y’abategetsi bacu atari ntamakemwa.

    Subiza
    • Sunday
      December 22, 20184:15 am -

      Wakoze Chane kubabwira ukuri. Ahubwo Africa yepfo yararakaye naniyo mpamvu badakorana neza Nurwanda kubera ubwichanyi kubanyarwanda bwa DMI. Igihe niki umwicanyi kagome aje uruhanda arimuzima changwa yaryamye.

      Subiza
  2. Btwenge
    December 21, 20186:32 pm -

    Kiryabandi bashaka kukirya
    Kilishaririza!!!!!

    Laurent Mkunda abahe?
    Hidden Rajabu abahehe?
    Nabandi ibihugu bishake
    Amahoro aho gushaka amaraso
    Rubanda rugufi nibo baharenganira

    Subiza
  3. Inkotanyi cyane
    December 23, 20185:42 am -

    Rushyashya ndayisaba kujya inyonga amagambo amwe namwe bavugira ku rubuga.

    Subiza
  4. Sacyega
    December 26, 20189:34 am -

    Ese Rushyashya ikora iperereza cyangwa ni ibinyamakuru? Kuki yo batayifunga? Iyi ntabwo ari inkuru ni ubushakashatsi mwagombye kuvuga aho mwabivanye, mujye mwandika ni ibyo mu Rwanda n’akarengane gahari mureke kwirirwa musebya abategetsi b’abandi.

    Subiza

Leave a Reply to Inkotanyi cyane Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura
INKURU NYAMUKURU

Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura

Editorial 24 May 2018
IGP Gasana yasabye sosiyete zitwara abagenzi gukora kinyamwuga no kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Mahanga

IGP Gasana yasabye sosiyete zitwara abagenzi gukora kinyamwuga no kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 25 Aug 2016
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo
Mu Rwanda

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Editorial 18 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru