• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Editorial 03 Jul 2023 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kongo-Kinshasa mu mpera z’uyu mwaka, ibimenyetso by’uko imidugararo ishobora kuzaba injyanamuntu, bikomeje guca amarenga.

Dore nk’ubu urubuga “Congo intelligence” rwatangaje umugambi w’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi wo kugirira nabi abanyapolitiki 2 bigaragara ko bazabiza icyuya Tshisekedi, ndetse bakaba bashobora gutsinda ayo matora.
Abo ni Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa Kongo, na Moïse Katumbi ukunzwe cyane n’abaturage.

“Congo intelligence” iravuga ko hari “abakomando” bamaze guhaguruka i Kinshasa berekeza mu ntara ya Katanga, aho bajyanywe no guteza imvururu muri iyo ntara.
Iryo tsinda ngo ririmo Gen Makombo ukuriye DEMIAP, urwego rushinzwe iperereza rya gisirikari no “kurwanya iterabwoba”, ndetse n’utegeka urwego rushinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu, ANR.

Uko ari 13 ngo bafite impapuro zibohereza muri”mission” zasinyweho n’umwe mu bajyanama ba Perezida Tshisekedi, bakaba bagiye mu ndege yo mu bwoko bwa airbus A330, ya sosiyete “CAA” ikora ingendo hagati ya Kinshasa na Lubumbashi.
Imwe muri ‘operations” zihutirwa iryo tsinda rigomba guhita rikora, ni ugushyira intwaro mu rwuri rwa Joseph Kabila ruri ahitwa Kashamata, no mu rugo rwa Moïse Katumbi, kugirango bizabe urwitwazo rwo kubata muri yombi, baregwa ibikorwa by’iterwabwoba.

Kuva iyi nkuru yatangira kuba kimomo, guhera kuri uyu wa mbere mu ntara ya Katanga haravugwa uburakari bukomeye, bwiyongereye ku bwari busanzwe mu baturage, hakaba hari impungenge ko bwavamo imidugararo karundura, ishobora no kugwamo abantu.

Dutegereje kumva Umuvugizi wa Leta Kongo Kinshasa, Patrick Muyaya, avuga ko ari u Rwanda rubiri inyuma.

2023-07-03
Editorial

IZINDI NKURU

PSG yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League isezereye Bayern Munichen, rutahizamu wayo Neymar atangaza ko azaguma muri iyi kipe.

PSG yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League isezereye Bayern Munichen, rutahizamu wayo Neymar atangaza ko azaguma muri iyi kipe.

Editorial 14 Apr 2021
Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Editorial 27 Aug 2024
APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Editorial 01 May 2021
Impamvu  Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Impamvu Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Editorial 24 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda iri mu bugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda iri mu bugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi

Editorial 09 Jan 2016
RDC: Igitero Cyagabwe N’inyeshyamba Za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ Cyaguyemo Batanu
HIRYA NO HINO

RDC: Igitero Cyagabwe N’inyeshyamba Za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ Cyaguyemo Batanu

Editorial 26 Jul 2018
Uganda: Col Ndahura Wafatiwe Mu Nkubiri Imwe Na Gen Kayihura Arahakana Ko Yemeye Ibyaha Ashinjwa
POLITIKI

Uganda: Col Ndahura Wafatiwe Mu Nkubiri Imwe Na Gen Kayihura Arahakana Ko Yemeye Ibyaha Ashinjwa

Editorial 06 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru