• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Editorial 09 Feb 2017 Mu Rwanda

Nubwo leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo hagiye gushira umwaka EAC yarabashyiriyeho umuhuza, Benjamin Mkapa, ngo baganire uburyo amahoro yagaruka muri icyo igihugu, bigaragara yuko ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD) ritabona impamvu y’iyo mishyikirano.

Kuva iyo mishyikirano, ubona idafite ikerekezo, yatangira leta y’u Burundi yakomeje kuvuga yuko yiteguye gushyikirana na buri wese wafasha ngo amahoro agaruke mu Burundi, ariko idashobora gushyikirana n’abakoze ya kudeta yapfubye mu kwa gatanu 2015. Nyuma ariko leta yaje kuva ku izima, itangaza yuko yemeye kuzashyikirana na buri wese harimo n’abo bakoze kudeta y’igihe kitagera ku munsi wose !

Nubwo ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bwemeye ku mugaragaro yuko noneho buzashyikirana na buri wese harimo n’abo bagerageje kubuhirika, abavuga rikijyana muri CNDD-FDD usanga nta by’imishyikirano bemera ku buryo n’iyo mishyikirano iramutse ibaye ku buryo bwimbitse nta n’umusaruro yatanga.

Ubu uko imiterere y’inzego z’ubutegetsi imeze muri CNDD-FDD n’uko umwanya wa Perezida w’ishyaka wavuyeho. Urikuriye ni umunyamabanga mukuru waryo !

Umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD ni General Evariste Ndayishimiye. Mu mpera z’icyumweru gishize General Ndayishimiye yabwiye ijwi rya Amerika yuko ibyo kuzagirana imishyikirano n’abakoze kudeta igapfuba byo bitariko, ahubwo bagomba kuzashyikirizwa inkiko bagahanirwa icyo cyaha cyo guhirika ubutegetsi bwemewe n’amategeko nk’uko byabaye kuri bagenzi babo barimo General Cyliro Ndayirukiye ubu wakatiwe igifungo cya burundu akaba afungiwe mu Burundi.

Ikindi Gen. Ndayishimiye avuga n’uko ubusanzwe za leta zishyikirana n’abazirwanya ku gira ngo amahoro agaruke mu gihugu. Ngo mu Burundi ho amahoro amaze kugaruka, hatabayeho imishykirano. Ngo leta y’u Burundi ntawe ifite wo gushyikirana nawe ngo kuko abo bayirwanya ari mu bigambo gusa, nta mbaraga bafite kuko ngo nta n’igisirikare bagira !

Avuga yuko muri za 90 ubutegetsi bwa Perezida Petero Buyoya bwemeye gushyikirana n’imihari yaburwanyaga, harimo CNDD-FDD ngo kuko iyo mihari yari ikomeye cyane gisirikare inafite n’uduce tw’igihugu igisirikare cya leta kitashoboraga gukandagizamo akarenge.

Ngo abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza nta gisirikare bagira ngo kibe cyakotsa igitutu leta y’u Burundi ngo yemere imishyikiarano, ngo ni ibigambo gusa bitatuma Bujumbura ijya mu mishyikirano nabo !

-5697.jpg

Benjamin Mkapa, Perezida Nkurunziza na Gen. Niyombare

Buri wese ukurikiranira hafi ibyo mu Burundi ntabwo yashidikanya yuko uko Gen. Ndayishimiye abona ibintu ari nako CNDD-FDD iba ibibona, ari nawo murongo leta igomba gukurikiza !

Casmiry Kayumba

2017-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Iya 15 Gicurasi 1994: Papa Yohani Pawulo II yemeje ko mu Rwanda hari Jenoside

Iya 15 Gicurasi 1994: Papa Yohani Pawulo II yemeje ko mu Rwanda hari Jenoside

Editorial 15 May 2018
Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Editorial 25 Jul 2017
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa gatandatu

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa gatandatu

Editorial 01 Dec 2021
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Musanze: Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.
Mu Rwanda

I Musanze: Abanyonzi baratabaza kubera imisanzu yabo ngo ikiza umuyobozi wabo gusa.

Editorial 28 Apr 2017
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Editorial 02 Oct 2018
Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko
INKURU NYAMUKURU

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Editorial 22 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru