Nubwo leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo hagiye gushira umwaka EAC yarabashyiriyeho umuhuza, Benjamin Mkapa, ngo baganire uburyo amahoro yagaruka muri icyo igihugu, bigaragara yuko ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD) ritabona impamvu y’iyo mishyikirano.
Kuva iyo mishyikirano, ubona idafite ikerekezo, yatangira leta y’u Burundi yakomeje kuvuga yuko yiteguye gushyikirana na buri wese wafasha ngo amahoro agaruke mu Burundi, ariko idashobora gushyikirana n’abakoze ya kudeta yapfubye mu kwa gatanu 2015. Nyuma ariko leta yaje kuva ku izima, itangaza yuko yemeye kuzashyikirana na buri wese harimo n’abo bakoze kudeta y’igihe kitagera ku munsi wose !
Nubwo ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bwemeye ku mugaragaro yuko noneho buzashyikirana na buri wese harimo n’abo bagerageje kubuhirika, abavuga rikijyana muri CNDD-FDD usanga nta by’imishyikirano bemera ku buryo n’iyo mishyikirano iramutse ibaye ku buryo bwimbitse nta n’umusaruro yatanga.
Ubu uko imiterere y’inzego z’ubutegetsi imeze muri CNDD-FDD n’uko umwanya wa Perezida w’ishyaka wavuyeho. Urikuriye ni umunyamabanga mukuru waryo !
Umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD ni General Evariste Ndayishimiye. Mu mpera z’icyumweru gishize General Ndayishimiye yabwiye ijwi rya Amerika yuko ibyo kuzagirana imishyikirano n’abakoze kudeta igapfuba byo bitariko, ahubwo bagomba kuzashyikirizwa inkiko bagahanirwa icyo cyaha cyo guhirika ubutegetsi bwemewe n’amategeko nk’uko byabaye kuri bagenzi babo barimo General Cyliro Ndayirukiye ubu wakatiwe igifungo cya burundu akaba afungiwe mu Burundi.
Ikindi Gen. Ndayishimiye avuga n’uko ubusanzwe za leta zishyikirana n’abazirwanya ku gira ngo amahoro agaruke mu gihugu. Ngo mu Burundi ho amahoro amaze kugaruka, hatabayeho imishykirano. Ngo leta y’u Burundi ntawe ifite wo gushyikirana nawe ngo kuko abo bayirwanya ari mu bigambo gusa, nta mbaraga bafite kuko ngo nta n’igisirikare bagira !
Avuga yuko muri za 90 ubutegetsi bwa Perezida Petero Buyoya bwemeye gushyikirana n’imihari yaburwanyaga, harimo CNDD-FDD ngo kuko iyo mihari yari ikomeye cyane gisirikare inafite n’uduce tw’igihugu igisirikare cya leta kitashoboraga gukandagizamo akarenge.
Ngo abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza nta gisirikare bagira ngo kibe cyakotsa igitutu leta y’u Burundi ngo yemere imishyikiarano, ngo ni ibigambo gusa bitatuma Bujumbura ijya mu mishyikirano nabo !
Benjamin Mkapa, Perezida Nkurunziza na Gen. Niyombare
Buri wese ukurikiranira hafi ibyo mu Burundi ntabwo yashidikanya yuko uko Gen. Ndayishimiye abona ibintu ari nako CNDD-FDD iba ibibona, ari nawo murongo leta igomba gukurikiza !
Casmiry Kayumba