Kobe Bryant ni umwe mu bagabo banditse amateka muri NBA, witabye Imana ku Cyumweru, azize impanuka ya kajugujugu yahitanye abandi bantu umunani barimo n’umukobwa we w’imyaka 13, Gianna Bryant.
Mu myaka 20 yakinnye muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika kugeza mu 2016, yatwaye ibikombe bitanu bya NBA akinira LA Lakers.
Abantu basaga miliyoni bakomeje gusaba ko Bryant wapfuye afite imyaka 41, yashyirwa mu kirango cya Shampiyona ya NBA.
Kobe Bryant yasize umugore, Vanessa w’imyaka 37 n’abandi bana b’abakobwa batatu; Natalia w’imyaka 17, Bianka w’imyaka itatu na Capri w’imyaka irindwi.
Twifashishije inkuru ya IGIHE yakusanyije amwe mu mafoto atandukanye agaragaza ubuzima bwe.
Kobe Bryant wavutse kuri Joe Jellybean Bryant wakinnye muri NBA na Pamela Cox muri Philadelphia- Pennsylvania, yabaye mu Butaliyani imyaka umunani ubwo papa we yahakinaga nk’Umunyamwuga
Kobe Bryant yatangiye gukina Basketball afite imyaka itatu, impano yigaragaza yiga muri Lower Merion High School
Akiri muto, Bryant yafashije ikipe y’ikigo yigagaho kwegukana igikombe inshuro enye zikurikiranya
Kobe Bryant yatoranyijwe ari uwa 13 na Charlotte Hornets muri NBA Draft mu 1996 ubwo ari afite imyaka 17, ariko ahita atangwa muri LA Lakers
Kobe Bryant yekeje muri LA Lakers nyuma y’uko yari yatoranyijwe ari uwa 13 na Charlotte Hornets muri NBA Draft mu 1996
Kobe Bryant acenga uwo bari bahanganye mu 1996
Bryant nubwo mu minsi ya mbere atari afitanye umubano mwiza na Shaqille O’Neil, bubatse ikipe ikomeye muri Lakers batwarana ibikombe karahava. Aha bari kumwe mu Ugushyingo 1996
Kobe Bryant ari kumwe na papa we, Joe Bryant, mu rwambariro mu 1996
Bryant agerageza gutera dunk ku mukino wabahuje na New York Knicks mu 1999
Shaqille O’Neil na Kobe Bryant bari kumwe na Magic Johnson wabaye umunyabigwi muri LA Lakers, nyuma yo gutwara NBA mu 2000
Kobe Bryant yifotozanya igikombe cya NBA mu 2002 nyuma yo kugitwara bwa gatatu
Allen Iverson wa Philadelphia 76ers aterana amagambo na Kobe Bryant nyuma y’umukino wabaye mu 2001
Ifoto yafashwe mu 2006 igaragaza Kobe Bryant mu bitekerezo byinshi mbere y’umukino
Bryant atsinda dunk mu mukino na Dallas Mavericks mu 2006
Kobe Bryant yitegura gutsinda mu mukino wa LA Lakers na New Orleans Hornets mu 2011
Laine Vanessa yasabye gatanya na Kobe Bryant mu 2011, ariko mu 2013 bariyunga bakomeza kubana. Aha bari kumwe n’abana babo Natalia Bryant na Gianna Bryant i California mu 2009
Kobe Bryant yerekanwa nka MVP wa NBA mu mwaka w’imikino wa 2007/08
Kobe Bryant mu kirere asama mupira uva ku nkangara mu 2010
Kobe Bryant mu kirere yitegura gushyira umupira mu nkangara
Bryant yitegura gushota mu mukino wabahuje na Sacramento Kings mu 2014
Ikipe ya Amerika y’abagabo. Uhereye ibumoso ni: Michael Redd, Bryant, Dwayne Wade, Lebron James na Deron Williams bishimira umudali wa Zahabu babonye mu mikino Olempike yabereye i Beijing mu Bushinwa mu 2008
Kobe Bryant ashimira abafana mbere yo gukina umukino we wa nyuma muri NBA
Kobe Bryant mu mukino we wa nyuma. Yambaye nimero 8 na 24 mu myaka 20 yakiniye Lakers.
Bryant yakundwaga cyane n’abafana ba Los Angeles Lakers
Bryant aruma umupira we ubwo yahindukiraga ngo yumve inama z’umutoza Mike Brown ku mukino wabahuje na New York Knicks i Los Angeles mu Ukuboza 2011
Bryant aryama hasi nyuma yo gutakaza umupira mu mukino wabahuje na Chicago Bulls mu 2013
Bryant ashyira umupira mu nkangara mu mukino wabahuje na Oklahoma City Thunder mu 2012
Bryant yamburwa umupira na DeMar DeRozan wakiniraga Toronto Raptors 2012
Bryant ubwo yari kumwe n’umukobwe we, Gianna, ku mukino wa WNBA All Star mu 2019
Bryant agerageza gutera dunk mu mukino wahuje ikipe ye na Toronto Raptors tariki 8 Werurwe 2013. Icyo wamenya ni uko Bryant yapfuye ariwe mukinnyi ufite agahigo ko kuba yaratwaye irushanwa rya Slam Dunk akiri muto, icyo gihe hari mu 1997
Mu bihembo byinshi yatwaye, Bryant mu 2018 yegukanye igihembo cya Oscar abikesha filimi ngufi ishingiye ku muvugo yanditswe akawita “Dear Basketball”. Aha yari kumwe n’umugore we Vanessa Laine
Bryant yabaye MVP wa All Star inshuro enye, agahigo asangiye na Bob Pettit nk’abegukanye iki gihembo inshuro nyinshi mu mateka ya NBA
Abafana bashaka gukora kuri Kobe Bryant ubwo yasohokaga mu kibuga nyuma y’umukino batsinzemo Utah Jazz mu 2016
Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama yifotozanya na Kobe Bryant na Derek Fisher mu 2010

Kobe Bryant yishimirwaga n’abafana
LeBron James, Kobe Bryant na Dwyane Wade mu mukino wahuje Amerika na Argentine mu mikino Olempiki ya 2008 i Beijing
Bryant yari umwe mu bakinnyi batsinze amanota menshi mu mateka ya NBA
Kobe Bryant aca hagati y’abakinnyi ba Orlando Magic; Mickael Pietrus na Rashard Lewis
Byrant yashyingiranywe na Laine Vanessa muri Mata 2001, kuva 2003 kugeza mu 2019 babyarana abakobwa bane
Mu 2003 yashinjwe guhohotera umukobwa w’imyaka 19 wakoraga muri Hotel i Colorado, ikirego cyateshejwe agaciro mu 2004
Nubwo imyaka ibiri ye ya mbere yabanzaga mu basimbura, mu 1998 ubwo yari afite imyaka 18, yabaye umukinnyi muto wagaragaye mu ikipe y’intyoza ya All-Star
Kobe Bryant yabaye umukinnyi w’umwaka muri NBA mu 2008, anahabwa igihembo cy’imikino ya nyuma ya NBA mu 2009 na 2010
Kobe Bryant yakinnye iminota 48 637, aba umukinnyi wa munani wakinnye iminota myinshi muri NBA
Mu 2006, Bryant yatsinze amanota 81 mu mukino wabahuje na Toronto Raptors, akaba ariyo manota ya kabiri menshi yatsinzwe n’umukinnyi uwo ari we wese mu mukino wa NBA nyuma ya Wilt Chamberlain watsinze 100 mu 1962.
Umryango wa Kobe Bryant wishimira intsinzi ya LA Lakers kuri Boston Celtics mu 2010
Yatoranyijwe mu ikipe y’umwaka inshuro 11, azinganya na Karl Malone ku mwanya wa kabiri
Mu mashuri yisumbuye yari umwe mu bagize itsinda rya Cheizaw ryakoraga umuziki w’injyana ya Rap ndetse akaba yari azwi mu mikino njyarugamba no gukina filimi
Kobe Bryant yifotozanya igihembo cya Oscar yahawe mu 2018
Byrant aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutsinda amanota 60 mu mukino we wa nyuma muri NBA tariki ya 13 Mata mu 2016
Kobe Bryant na LeBron James bifotozanya umudali wa Zahabu begukanye mu mikino Olempiki ya 2008 bamaze gutsinda Espagne
Bryant atunganya umwambaro we mu mukino bahuyemo na Phoenix Suns mu 2012
Kobe Bryant ashaka uko acenga LeBron James mu mukino wahuje LA Lakers na Cavaliers mu 2016
Kobe Bryant yishima nyuma yo gutsinda amanota 60 mu mukino we wa nyuma muri NBA
Bryant ahanganiye umupira na Arron Afflalo wa Denver Nuggets mu mukino wo mu gace k’Uburengerazuba wabaye mu 2012
Kobe Bryant yari afite ubuhanga bwihariye mu gutsinda amanota
Kobe Bryant yatangiye gukina mu mwaka w’imikino wa 1996/97- Aha yafotowe ari mu mukino wabahuje na Portland Trail Brazers mu 2001
Kobe Bryant mu gace ka kabiri k’umukino wabahuje na Boston Celtics mu mikino ya nyuma ya NBA mu 2010
Kobe Bryant mu mukino wahuje Utah Jazz na LA Lakers mu 2016
Kobe Bryant ashimira abafana ubwo yasohokaga mu kibuga
Kobe Bryant yabaga yifitiye icyizere mu kibuga
Kobe Bryant yishyushya hamwe n’umukobwa we, Gianna Bryant, mbere y’umukino wa NBA All-Star mu 2016
Umuhanzi Lin Manuel Miranda afata ifoto hamwe na Kobe Bryant mu 2018
Shaqille O’Neil na Kobe Bryant basoma ibihembo bahawe nyuma yo gutsinda Indiana Pacers
Kobe Bryant yifotozanya n’umufasha we Laine Vanessa mu 2008
Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama yifotozanya na Kobe Bryant na bagenzi be bo muri LA Lakers yatwaye Shampiyona ya NBA mu 2009
Vanessa Laine na Kobe Bryant ubwo bari bitabiriye umuhango watangiwemo ibihembo bya Oscar mu mwaka ushize
Kobe Bryant yerekeza mu kibuga hagati mu birori byo kubika umwambaro yambaraga, mu karuhuko ku mukino wahuje Los Angeles Lakers na Golden State Warriors
Kobe Bryant atsinda dunk mu mukino wahuje Amerika na Nigeria mu mikino Olempiki ya 2012
Ifoto yafashwe mu Ukuboza 2019, Kobe Bryant ari kumwe n’umukobwa we, Gianna, bapfanye mu ndege mu cyumweru gishize
Kobe Bryant kuva na kera yakundaga kugenda mu ndege no mu gihe agiye ku mikino y’ikipe ye. Iyi foto yafashwe mu 1998
Aha Kobe yari kumwe na Jay Z na Beyonc