• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Editorial 20 Sep 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, ibi bikaba byemerejwe i Riad muri Arabiya Saudite ahateraniye komite ishinzwe kwemeza ubwo busabe.

Minisitiri  w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascene Bizimana uri muri iki gihugu yatangarije RBA ko iyi Pariki ari yo ya mbere yinjijwe mu murage w’Isi wa UNESCO mu Rwanda.

Yavuze ko ibi biha igihugu ishema, bikaba kandi bituma icyo gikorwa cyanditswe kimenyekana ku rwego mpuzamahanga ibi bikazongera ba mukerarugendo ndetse byongere n’uburyo bwo kuririnda.

Bimwe mu bishingirwaho kugira ngo iyi pariki ibe yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, harimo ko igihugu gitegura dosiye igaragaza ko icyo kintu gisabirwa kwandikwa ku murage w’isi gifite agaciro kari ku rwego mpuzamahanga kadasanzwe.

Yagize ati “Kugira ngo werekane ko pariki ya Nyungwe ifite agaciro ko ku rwego mpuzamahanga bisaba kugaragaza ibimenyetso byinshi. Iyo rero igihugu kimaze gutegura iyo dosiye yerekana agaciro mpuzamahanga ko ku rwego rw’Isi, haza impuguke bakaza aho site iri mu Rwanda bakahasura bakareba niba ibigenwa n’amasezerano mpuzamahanga igisabirwa kwinjizwa muri uwo murage kibyujuje.”

Ku birebana n’ishyamba rya Nyungwe, Minisitiri Bizimana avuga ko bagaragaje ko ibisabwa ribyujuje ariko banagaragaza zimwe mu mpungenge zirimo ko mu ishyamba rya Nyungwe harimo umuhanda unyurwamo n’imodoka nyinshi zirimo n’amakamyo, bityo izo modoka zikaba zakora impanuka zikica inyamanswa kandi ziba zigomba kurindwa.

Aha Minisitiri Bizimana yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yaberetse ingamba yafashe mu kuvanaho izi mpungenge, zirimo gushyiramo ibyuma bigabanya umuvuduko w’imodoka, gushyiramo ubugenzuzi n’amatara kuko ubu ishyamba rya Nyungwe ryose rifite amatara, ariko hanagaragazwa ko hari indi mihanda irimo gukorwa harimo n’uwarangiye wa Muhanga-Karongi-Rusizi, ukaba ugabanya imodoka zanyuraga muri iri shyamba.

Mu Ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko 1250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya ‘Orchidées’ indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo, iri ku buso bwa hegitari 101.900.

Muri Mutarama 2019 kandi u Rwanda rwari rwasabye ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi.

Abataragera muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bayitekereza nk’ishyamba ry’inzitane riteye ubwoba ariko ni ahantu umuntu yakwifuza kureba bitewe n’ibyiza nyaburanga biyibarizwamo.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni imwe mu zikomeye ku Isi kuko igaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima bibereye ijisho kandi bikurura ababireba.

Bimwe muri byo ni ubwoko bw’inyoni busaga 300, inguge zo mu bwoko butandukanye, amasumo, ikiraro cyo mu kirere gituma ureba pariki yose ndetse n’ibindi byiza nyaburanga biyigize.

IGIHE yabateguriye ahantu nyaburanga ushobora gusura ukabona ubwiza buhebuje bugize Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kuri ubu iri mu zisurwa cyane muri Afurika.

Inguge

Iyo utangiye kwegera Pariki y’Igihugu ya Nyungwe uhura n’ibisimba bigenda mu muhanda byo mu bwoko bw’inguge. Muri iyi pariki habarizwamo ubwoko 13 bwazo ariko enye nizo zisurwa bitewe n’imiterere n’imico yazo.

Izisurwa zirimo Inkomo (Colobus monkeys), ubwoko bw’inguge z’umukara n’umweru ziboneka mu bihugu bike cyane. Niho habarizwa itsinda rinini ryazo ku Isi rya ‘Super group’ rigizwe n’inkende zirenga 500 ziba mu muryango umwe uba Kuwinka hakaba hari n’indi nto ibarizwa mu Gisakura.

Inyenzi (Silver Monkey), na zo ni inkende zifite amatama manini ziba mu biti, hari n’Ibishabaga (Grey-cheeked mangabey), izi ziba ari umukara ahantu hose ariko zifite amasura ajya kumera neza nk’abantu.

 

Muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe harimo ubwoko butandukanye bw’inguge

Gutembera mu ishyamba

Gutembera mu ishyamba biraruhura kandi bigatanga umwuka mwiza, hari inzira zitandukanye zo gusura zirimo ibiti byiza biteye amabengeza bifite ingano n’ubwiza budasanzwe.

Hari amasumo y’amazi n’aho gukorera imyitozo ngororangingo yo kumanuka no kuzamuka.

Izi nzira zirimo ingufi n’indende kuko hari iyo kugenda isaha n’igice, indende ikaba igera ku minsi itatu. Iyi nzira y’iminsi itatu abantu bagenda barara mu nzira bugacya bagasubukura urugendo.

 

Muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe harimo ibiti byiza bitanga umwuka mwiza

Gusura inyoni

Muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe habarizwa ubwoko buzwi bw’inyoni bugera kuri 320, harimo ubwoko 29 buboneka mu gace k’amashyamba y’imisozi aboneka mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Uburasirazuba bwa Congo, Uburengerazuba bwa Uganda n’igice kimwe cy’Uburengerazuba bw’u Burundi.

Iyo uvuye muri metero eshanu za pariki ntabwo wongera kubona izo nyoni, iki gice nacyo gishimisha abantu kuko babasha kubona ibi binyabuzima.

 

Muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe habarizwa ubwoko buzwi bw’inyoni bugera kuri 320, harimo ubwoko 29 buboneka mu gace k’amashyamba y’imisozi

Gusura amasumo

Kureba amazi amanuka ku musozi ari menshi ni kimwe mu bintu bishimisha uwasuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuko amanuka umuvuduko mwinshi aturuka hejuru.

Muri Pariki ya Nyungwe hari amasumo abiri meza arimo irya Kamiranzovu na Ndambarare. Iki gikorwa kiri mu bishimisha ba mukerarugendo basura iyi pariki.

 

Isumo rya Kamiranzovu rikurura abasura pariki

Nyungwe Canopy Walkway

Ikiraro cyo mu bushorishori kiri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni kimwe mu bintu bikurura ba mukerarugendo gusura iyi pariki kuko iyo umuntu ari kugenda hasi mu ishyamba ntabwo abasha kuyireba neza.

Canopy Walkway yubatswe mu 2010 ifite metero 160 z’uburebure. Ikimara kubakwa yazamuye umubare w’Abanyarwanda basura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

 

Ikiraro cyo muri Nyungwe cyakuruye ba mukerarugendo benshi basura pariki

 

2023-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

Kenya yatwaye igikombe cya Afurika cy’Abagore muri Volleyball, u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane

Kenya yatwaye igikombe cya Afurika cy’Abagore muri Volleyball, u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane

Editorial 25 Aug 2023
Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi

Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi

Editorial 01 Apr 2016
Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Editorial 02 Mar 2020
U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho

U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho

Editorial 15 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General
SHOWBIZ

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

Editorial 14 May 2018
Rwanda -Uganda : Intambara zo muri Congo-Kisangani [ Igice 4 ]
POLITIKI

Rwanda -Uganda : Intambara zo muri Congo-Kisangani [ Igice 4 ]

Editorial 23 May 2019
Ntamuhanga Cassien  watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Editorial 13 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru