Ubwo hakinwaga umukino wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe wahuje Rayon Sports igatsinda Police FC bamwe mu bakinnyi na Gikundiro batahanye agahimbazamusyi gatubutse.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo Rayon Sports yari yakiriye Police FC, Rayon yatsinze ibitego 2 ku busa byatsinzwe na Youssou Diagne na Adama Bagayogo.
Nyuma y’uyu mukino abakinnyi bahawe agambazamusyi kubera iyo ntsinzi bamwe bahawe amafaranga agera ku bigumbi 283 abandi batahana ibihumbi 230.
Aka gahimbazamusyi kazamuwe n’uko Fan Club ebyiri, Dream Unity na Gikundiro Forever batanze miliyoni ebyiri zo guha abakinnyi kubwi kwitwara neza.
Hari kandi ibihumbi 150FRW bisanzwe bihabwa iyi kipe kubwo kwitwara neza, hakaba kandi andi ibihumbi 20 bahawe kubw’ikinyuranyo cy’igitego iba yatsinze.
Aha hiyongeraho kandi amadorari 80$ bahawe abanyezamu kubwo kutinjizwa igitego, aha akaba yahawe Umunyezamu Khadime Ndiaye.
Usibye aya mafaranga bahawe hari andi nayo bazahabwa na Forzza baheruka gusinyana amasezerano.
Aha niho ikipe ya Rayon Sports izajya ihabwa miliyoni Eshanu kuri buri mukino batsinze bakayahabwa n’umuterankunga mushya wayo Forzza.
Usibye uyu mukino utarabereye igihe wa shampiyona wakinwe, Gasogi United yatsinzwe na AS Kigali 2-1 naho Musanze FC yo yatsinzwe na APR FC 1-0.