Iminsi mikuru isoza umwaka wa 2018 ntabwo yabereye myiza Kayumba Nyamwasa n’abambari be muri RNC kubera raporo y’impuguke za loni yabashyize hanze ku bikorwa byabo byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’uw’akarere.
Kayumba Nyamwasa uyobora RNC raporo yagaragaje ko afite umutwe w’iterabwoba wiyise ‘P5’ ufite abarwanyi muri Kivu y’amajyepfo , ugizwe na Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), the Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), the People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Parti Socialiste (PS IMBERAKURI) hamwe Rwanda National Congress (RNC).
Nubwo u Rwanda rwagiye rugaragaza imigambi y’iyi mitwe, raporo y’impuguke za Loni nayo yatanze amakuru mu buryo buhagije ndetse butomoye ku bantu bayoboye iyo mitwe, inzira bakoresha n’inkunga bahabwa n’ibihugu bimwe.
Soma inkuru bifitanye isano:
Ibi biri mu byatumye Kayumba Nyamwasa ashya ubwoba atangira gushakisha ukuntu yakumira ibiri muri iyi raporo abyita ibinyoma mu buryo bwo gukwepa ibihano bishobora kumufatirwa haba mu gihugu yahungiyemo haba no mu rwego rwa Loni rwagejejweho raporo y’amabi akora.
Amakuru aturuka mubari hafi ya Kayumba avuga ko yifashishije abakunze kumuba hafi Kennedy Gihana ndetse n’umuterankunga Ayabatwa Tribert Rujugiro ndetse na Himbara David umufasha kwandika za propaganda ze, abaha inshingano zo gushaka kugarura isura ya RNC no kurwanya iyi raporo iri kubagaragaza imbere n’inyuma mu mikorere yabo.
Rujugiro Ayabatwa Tribert
Aba bagabo uko ari batatu bahawe amabwiriza cyane cyane yo guhakana ko Kayumba atigeze akorera ingendo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho abarwanyi ba RNC bari kwitoreza nkuko raporo ibigaragaza.
Kayumba kandi yabahaye inshingano zo gutangaza ko ntaho bahuriye na Col Shyaka Nyamusaraba, Capt Sibomana ‘Sibo’ Charles ndetse na Maj Habib Mudhathiru bayoboye izi nyeshyamba ze. Ikindi yabahayemo inshingano ni uguhakana ko RNC ishakisha abarwanyi mu bihugu byo mu karere ikanabashakira inzira zijya Congo baciye muribyo bihugu.
Soma uko RNC na FDLR bihabwa ubufasha n’ibihugu bituranye n’u Rwanda:
Amakuru yizewe avuga ko iyi propaganda ya Kayumba yitezwe muri iyi minsi, icishijwe mu binyamakuru bimwe na bimwe birimo The Daily Mavericks cyandikirwa muri Afurika y’epfo aho Kayumba acumbikiwe nk’impunzi.
Igitangazamakuru kimenyereweho kuba gitangaza amakuru ya RNC no ku mubano w’u Rwanda na Afurika y’epfo ariko batiza umurindi Kayumba Nyamwasa.
Twabibutsa ko iki gitangazamakuru aricyo kiri inyuma y’itangazwa ry’inkuru nyinshi ku mubano w’ibi bihugu byombi ndetse n’inkuru zagiye zivugwa kuri Ministiri w’ububanyi n’amahanga Lindiwe Sisulu wagiranye ibigabiro byihariye na Kayumba Nyamwasa akanamwishimira.
Gihana na Himbara bakomeje guterwa utwatsi aho bageraga hose bashaka gukuraho icyasha Kayumba n’inyeshamba ze zagaragajwe muri raporo y’impuguke za Loni. Himbara ntiyaburiye hose kuko agikomeza gusaza imigeri akoresheje blog ye ndetse na konti ye ya Facebook.
Si iyi raporo yo muri 2018 ivuga kuri Kayumba Nyamwasa n’inyeshyamba ze kuko no muri 2010, raporo y’impuguke za Loni yatangarije Inama y’Umutekano y’uwo muryango ko Kayumba na Karegeya bakorana na FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo bikaba byaraje gushimangirwa n’inama y’umutekano y’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga Bigari.
Twabibutsa ko muri 2011, Kayumba, Karegeya, Rudasingwa na Gahima bakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare igifungo cy’imyaka 20 ku byaha bitandukanye birimo gushaka guhungabanya umudendezo wa rubanda, gukoma mu nkokora leta, gutuka Perezida wa Repubulika no guhembera amacakubiri. Kuri Kayumba na Rudasingwa hiyongeraho igifungo cy’imyaka 4 ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, bakaba baranambuwe impeta zose za gisirikare.
Himbara yatangiye kubona ko gahunda ya Kayumba yo gukoresha itangazamakuru rya Afurika y’epfo n’irindi bisangaho bitazatanga umusaruro, dore impuguke za Loni zasabye leta ya Afurika y’epfo mu buryo bwemewe (officiel) amakuru kubyakusanijwe kuri Kayumba cyane cyane ingendo ze akorera muri Congo no mu bihugu byo mu karere.
Hari ibimenyetso simusiga bitazatuma leta ya Afurika y’epfo yirengagiza ubusabe bw’impuguke za Loni. Ibi rero biri gutuma Kayumba n’inkoramutima ze bashya ubwoba bibaza ibigiye gukurikira bishobora no kubaviramo gufatirwa ibihano bikarishye kubera amabi bakora abangamira umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.
Sacyega
Amatiku yo mukarere k’ibiyaga bigari ntazarangira, Rujugiro se urumva yaburamo ate? Inzu ye yatejwe cyamunara , ibibanza yari afite birafatwa n’indi nzu y’i Gikondo, none se murumva yashima ubutegetsi bw’u Rwanda?
katsinono
BAHAGARARE HAMWE BABAKANYAGE N’UBUNDI NICYO BASHATSE. IYO UBUNYANGAMUGAYO BUBUZE IKIBA GISIGAYE NI MABUSO.
Rebero Jeremy
Rwose mu karere hamenetse amaraso menshi kuva intambara yatangira mu kwezi kwa cumi 1990. Ubwicanyi bukwiye guhagarara. Yego Kayumba akwiye guhanywa niba abuza abanyekongo umudendezo – niba aribyo! Ariko akoze nk’ibyo yakoze muri 1990, si FPR yabimuhanira nayo itarihana yuko yabujije abantu umudendezo kandi nayo yari ivuye hanze y’igihugu. Njye ikimbabaza nuko ari abanyarwanda buri gihe babangamira amahoro! Kongo itewe inshuro nyinshi ari abanyarwanda babirimo. Iyo abagizi ba nabi bananiwe, bose bahitira mu Rwanda kandi bakakirwa neza! Ba Nkunda, ba Niyombare n’abandi! Sindumva Kongo cyanga Uganda, cyanga se Burundi bakodeshereza amazu abamaze kworeka imbaga iwabo. Natwe nitwibaze twisubize. Gusa tureke kumena amaraso y’inzirakarengane.
Btwenge
Ndabona iki kinyamakuru aricyo
Gigote ubwoba!
Emmy
Ibi bibazo byose ni mureke kubishyira ku banyarwanda ahubwo biri ku bantu bifuza guhora bamena amaraso ninda nini. None guhera muri 1990 Politique mbi ya Genocide niyo yateye izi ngorane zose ziri muri kano karere turimo kumva ko abantu bamwe bakwiye kubaho abandi bakamarirwa kwicumu!!!! ubuse mu Rwanda ko turi amahoro abanyarwanda duhana inka n’abageni kubera Politique nziza y’ubumwe nubwiyunge. abariho bashaka kuduteza imvuru bamwe barebere ku nda zabo abandi nabasize bahekuye urwanda bagishaka gukomeza gahunda yabo.Reba ibibera i Burundi ntibari bakoze amasezerano ya Arusha yagombaga gushyira iherezo ku bibazo byabo!!!!ubu se ntibayakubise agashoka kubera iki se?Banyarwanda nimuze twiyubakire igihugu cyacu twime amatwi abashaka kuduteza umwiryane kubera inyungu zabo kandi namahanga yabatahuye dutsimbataze ubumwe bwacu murebe ngo turesa imihigo abandi bazerera mu mashyama kandi bazicuza.
NKUBITO AMANI
Àrega urwanda ntawadusubiza mumateka mabi kuko ahomwungeri yatuvanye nisiyose irabizi nushake ubaze sudan centre africa ngoninde wagaruye amahoro