• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Abadepite bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga bahawe abarinzi barinda perezida

Uganda: Abadepite bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga bahawe abarinzi barinda perezida

Editorial 20 Jun 2018 POLITIKI

Abadepite bakomoka mu ishyaka NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, bashyigikiye ivugurura ry’itegeko nshinga hagakurwamo imyaka umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje,  kuri ubu bongerewe abashinzwe umutekano kabuhariwe baturutse mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC). Ni nyuma y’iyicwa rya Depite Abiriga uherutse kwicwa n’abantu bataramenyekana.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko buri mudepite yahawe abakomando babiri bo muri SFC biyongera ku bapolisi bari basanzwe babarinda bo mu mutwe ushinzwe kurinda abanyacyubahiro.

Amakuru ava mu ishyaka NRM akaba avuga ko hari abadepite batanu bafatwa nk’abari mu kaga bamaze guhabwa aba bakomando kabuhariwe basanzwe barinda perezida Museveni.

Biravugwa ko kuri uyu wa kabiri byibuze abadepite babiri, ndetse n’umunyamabanga wa leta, bagaragaye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko barinzwe n’abarinzi bashya baturutse mu mutwe ushinzwe kurinda perezida.

Ibi bikaba bije nyuma y’iminsi igera ku 10 Depite Ibrahim Abiriga, wahoraga mu myambaro y’amabara y’ibendera rya NRM, yishwe. Uyu mudepite bivugwa ko ari we wa mbere watangaje ko ashyigikiye ko itegeko nshinga rivugururwa, yicanywe n’umusirikare wa UPDF bari kumwe.

Ubusanzwe abadepite ba Uganda bakeya muri 451 nibo bari barahawe uburinzi bw’igipolisi gishinzwe kurwanya iterabwoba no kurinda abanyacyubahiro. Mu gihe cy’impaka no gutora umushinga wo guhindura itegeko nshinga, abadepite basaga 10 ngo bahawe uburinzi bw’iyi polisi nyuma y’aho bamwe mu badepite bagabiweho ibitero ku mugaragaro barimo Simeo Nsubuga wo muri Kasanda y’Aajyaruguru.

Chimpreports ikavuga ko yamenye ko inzego z’umutekano zari zafashe icyemezo cyo kwambura aba badepite abo bapolisi kabuhariwe babarindaga muri Nyakanga 2018 kuko ngo impungenge zari zihari zari zarangiye, ariko iyicwa rya Abiriga aba ari ryo rihindura ibintu.

Umwe mu badepite bahawe uburinzi bwa SFC wavuganye na Chimpreports ariko utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, we yatangaje ko batahawe ubu burinzi kuko bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga ahubwo ari umuntu ku giti cye ubyishabikira.

 

2018-06-20
Editorial

IZINDI NKURU

Uhuru Kenyatta azarahira ku wa 28 uku kwezi

Uhuru Kenyatta azarahira ku wa 28 uku kwezi

Editorial 20 Nov 2017
U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

Editorial 24 Jan 2020
Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Editorial 09 Jun 2017
Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Editorial 10 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi
Mu Rwanda

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Editorial 19 Sep 2016
Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?
INKURU NYAMUKURU

Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?

Editorial 06 Jun 2018
Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya  Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq
Amakuru

Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq

Editorial 06 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru