Abadepite bakomoka mu ishyaka NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, bashyigikiye ivugurura ry’itegeko nshinga hagakurwamo imyaka umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje, kuri ubu bongerewe abashinzwe umutekano kabuhariwe baturutse mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC). Ni nyuma y’iyicwa rya Depite Abiriga uherutse kwicwa n’abantu bataramenyekana.
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko buri mudepite yahawe abakomando babiri bo muri SFC biyongera ku bapolisi bari basanzwe babarinda bo mu mutwe ushinzwe kurinda abanyacyubahiro.
Amakuru ava mu ishyaka NRM akaba avuga ko hari abadepite batanu bafatwa nk’abari mu kaga bamaze guhabwa aba bakomando kabuhariwe basanzwe barinda perezida Museveni.
Biravugwa ko kuri uyu wa kabiri byibuze abadepite babiri, ndetse n’umunyamabanga wa leta, bagaragaye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko barinzwe n’abarinzi bashya baturutse mu mutwe ushinzwe kurinda perezida.
Ibi bikaba bije nyuma y’iminsi igera ku 10 Depite Ibrahim Abiriga, wahoraga mu myambaro y’amabara y’ibendera rya NRM, yishwe. Uyu mudepite bivugwa ko ari we wa mbere watangaje ko ashyigikiye ko itegeko nshinga rivugururwa, yicanywe n’umusirikare wa UPDF bari kumwe.
Ubusanzwe abadepite ba Uganda bakeya muri 451 nibo bari barahawe uburinzi bw’igipolisi gishinzwe kurwanya iterabwoba no kurinda abanyacyubahiro. Mu gihe cy’impaka no gutora umushinga wo guhindura itegeko nshinga, abadepite basaga 10 ngo bahawe uburinzi bw’iyi polisi nyuma y’aho bamwe mu badepite bagabiweho ibitero ku mugaragaro barimo Simeo Nsubuga wo muri Kasanda y’Aajyaruguru.
Chimpreports ikavuga ko yamenye ko inzego z’umutekano zari zafashe icyemezo cyo kwambura aba badepite abo bapolisi kabuhariwe babarindaga muri Nyakanga 2018 kuko ngo impungenge zari zihari zari zarangiye, ariko iyicwa rya Abiriga aba ari ryo rihindura ibintu.
Umwe mu badepite bahawe uburinzi bwa SFC wavuganye na Chimpreports ariko utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, we yatangaje ko batahawe ubu burinzi kuko bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga ahubwo ari umuntu ku giti cye ubyishabikira.