• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Uganda : Abafite abana bari bajyanywe mu gisirikare cya RNC basaba ko Rugema Kayumba abiryozwa

Uganda : Abafite abana bari bajyanywe mu gisirikare cya RNC basaba ko Rugema Kayumba abiryozwa

Editorial 30 Jan 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017, Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ababyeyi baratabaza .

Uru urubyiruko  rugera kuri 45 rwatawe muri yombi  rwabaga mu nkambi y’ impunzi ya Nyakivale  rwigishijwe amatwara ya RNC  rujyanywa kwitoza gisirikare mu misozi miremirere ya Minembwe mu gace Itombwe  mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, bamwe baza gufatwa.

RNC yizezaga ababyeyi ko abana bagiye koherezwa muri Irak

 Uku gutabaza kubaye mu gihe  ushinzwe ubukangurambaga muri RNC, Kayumba Rugema wakomeje uvugwaho ibi bikorwa ahora yumvisha ababyeyi bafite abana mu nkambi ya Nyakivale ko abana babo bagiye gutozwa kugirango boherezwa muri Irak mu mirimo y’ umutekano nk’ uko bisanzwe bifasha urubyiruko rwinshi rudafite akazi muri Uganda.

N’ ubwo Rugema Kayumba yizezaga ababyeyi ko abana babo bagiye kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga menshi muri Irak si uko byagenze kuko benshi muri bo baje gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu gace ka  Kikagati  ubwo bageragezaga kwambuka kugirango binjire muri Tanzania banyure i Burundi maze bambuke mu  Majyepfo ya Kivu aho i Minembwe aho bitoreza.

Ni muri uru rwego ababyeyi bafite abana bajyanywe muri RNC  bagafatwa n’ inzego z’ umutekano bandikiye ibaruwa ifunguye ambasade ya Norvege muri Uganda bayisaba ko abana babo baherutse gufatwa  barekurwa nk’ uko tubikesha Site de la diaspora Rwandaise.

Ababyeyi bafite abana bafashwe bajyanywe mu myitozo y’ igisirikare cya RNC barasaba ko Rugema Kayumba yagezwe imbere y’ ubugenzacyaha akabazwa aho yajyanaga abana babo bityo bakarekurwa.

Rugema wa RNC afite ubuhungiro muri Norvege

Kuba uyu Rugema Kayumba  ufitanye isano na Gen. Kayumba Nyamwasa  washinze RNC yaje gukorera muri Uganda aturutse muri Norvege igihugu cyamuhaye ubuhungiro nibyo bituma aba babyeyi basaba iki gihugu kugira uruhare mu kuvuganira abana babo kugirango barekurwe mu maguru mashya.

Gusa kuva na mbere hose Rugema Kayumba aza gukorera muri Uganda yahoze ari umuhuzabikorwa wa RNC aho muri Norevege.

Amakuru agera kuri Bwiza.com yemeza kandi ko Rugema Kayumba yaje gukorera muri Uganda ku butumire bwa nyirarumwe we Gen.Kayumba Nyamwasa ubarizwa muri Afurika y’ Epfo.

Mu bikorwa ashinzwe by’ ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko rw’ abanyarwanda muri RNC, Rugema Kayumba afatanyije na bamwe mu bayobozi bakuru b’ urwego rukuru rw’ iperereza rya gisirikare cya Uganda(CMI).

2018-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Editorial 20 Sep 2018
Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo

Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo

Editorial 02 Mar 2018
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Editorial 30 Jan 2019
Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Editorial 17 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nibarize Ingabire Victoire
INKURU NYAMUKURU

Nibarize Ingabire Victoire

Editorial 21 Sep 2018
Batanu mu bahatanira MissRwanda2016  batsinze ikizamini cya Leta
IMIKINO

Batanu mu bahatanira MissRwanda2016 batsinze ikizamini cya Leta

Editorial 21 Feb 2016
Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo
Mu Rwanda

Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Editorial 29 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru