Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda (ISO) rwashyizwe mu majwi rushinjwa gushimuta impunzi z’Abanyarwanda rugamije kuzikuramo amafaranga ngo rubone kuzireka.
Ibi bikaba byashyizwe ahagaragara nyuma y’itabwa muri yombi ry’uwitwa Jean Paul Cyubahiro, Umugande ufite inkomoko mu Rwanda, washimuswe kuwa 27 Ukwakira 2017 n’abakozi b’uru rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu bamusanze ahitwa Nasser Road aho akorera nka Graphics Designer.
Nyuma y’itabwa muri yombi rya Cyubahiro, Umuyobozi Mukuru wa ISO, Col. Kaka Bagyenda mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko Cyubahiro akurikiranweho guhimba inyandiko zahuje Gen Salim Saleh (umuvandimwe wa perezida Museveni) n’umunyemari w’Umunyarwanda, Rujugiro Ayabatwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Izo nyandiko bivugwa ko zahimbwe na Cyubahiro zivuga ko Gen Salim Saleh afite imigabane mu ruganda M/S Leaf Tobacco and Commodities Ltd rwa Rujugiro, akaba yarashyize umukono ku masezerano kuwa 13 Kamena, amuha 15% by’uru ruganda, nawe akaba ngo yarijeje umutekano w’iyi business.
Ibi ngo bikaba byarabaye nyuma y’uko Rujugiro atangarije ko agiye gushinga uruganda rw’itabi rufite agaciro ka miliyoni 20$ mu majyaruguru ya Uganda.
Iyi nkuru dukesha urubuga Spyreports rwo muri Uganda irakomeza ivuga ko Col Bagyenda wari kumwe n’igisambo gikaze muri Kampala cyitwa Paddy Serunjogi bakunda kwita Sobi, kuri ubu ngo gikorana n’abashinzwe umutekano, yongeyeho ko Cyubahiro yanahimbaga ibyangombwa byo gufasha impunzi zo muri Congo, mu Burundi no mu Rwanda kubona passports za Uganda.
Ibi byose ariko Cyubahiro arabihakana akavuga ko ntaho ahuriye n’izo nyandiko
Amakuru yizewe uru rubuga ruvuga ko rufite, avuga ko itabwa muri yombi rya Cyubahiro ryagizwemo uruhare n’umuntu uha amakuru ISO kuri Nasser Road bita Alex Kagame, amushinja kuba umukozi w’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda (DMI).
Jean Paul Cyubahiro ngo akaba yaravuzweho gukorana na Col Baguma Ismael wo muri ambasade y’u Rwanda I Kampala, kandi ko bombi bakunze kugaragara bari kumwe kuri Nasser Road.
Uru rubuga rukaba rukomeza ruvuga ko rwamenye ko nyuma yo guta Cyubahiro muri yombi, abakozi ba ISO bahamagaye umwe muri bene wabo witwa Innocent Nyandebwe bakamusaba kwishyura 500,000 by’Amashilingi ngo Cyubahiro arekurwe.
Bivugwa ko nyuma yo kwishyura aya mafaranga Cyubahiro atarekuwe, maze uyu Nyandebwe akitabaza polisi igatangira gushakisha maze yakurikirana telephone yamuhagaye bagasanga ibaruye kuri uyu witwa Alex Kagame ari nabwo hamenyekanye ko yari umuntu uha amakuru(informant) ISO kuri Nasser Road.
Nyuma Cyubahiro yajyanywe gufungirwa kuri imwe mu nzu zizewe za ISO muri kampala, aho muri cyumba yafungiwemo yasanzemo uwitwa Deoden Mugarura bivugwa ko aba mu mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda.
Aha ngo Cyubahiro yabaga arinzwe n’umukozi wa ISO witwa Franco nawe waje kumwumvisha ko ashobora kumufasha gutoroka aramutse ahamagaye bene wabo bakishyura 1,000,000 y’amashilingi ya Uganda.
Ibi nabyo Cyubahiro yarabyemeye aha Franco numero za Nyandebwe aramuhamagara amusaba kwishyura ayo mashilingi kugirango mwene wabo afungurwe. Bivugwa ko Nyandebwe yemeye gushyira Franco ayo mafaranga, ariko akarya urwara igipolisi cyaje gufatira Franco mu cyuho yakira ayo mafaranga ahitwa City Square muri Kampala aho yari aje kuyafata.
Ubwumvikane bucye hagati y’abayobozi ba ISO na CMI
Hagati aho, haravugwa ubwumvikane bucye hagati y’abayobozi b’uru rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) bitewe no kugonganira mu kazi bakomeje kugaragaza.
Amakuru avuga ko umuyobozi wa CMI, Col Abel Kandiho, ashinja ISO guta muri yombi abantu bitari ngombwa yarangiza akajya kubajugunya muri kasho za CMI.
Col Kandiho anashinja abakorera ISO kugerageza gushimuta ububasha bwa polisi ikora ibikorwa bitari mu nshingano zayo, nyuma yabura icyo ikoresha abo ikekaho ibyaha ikabajyana muri kasho za CMI.