• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

  • Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle   |   30 May 2025

  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Abakozi ba ISO bashimuta impunzi bazikangisha kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Uganda: Abakozi ba ISO bashimuta impunzi bazikangisha kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Editorial 22 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda (ISO) rwashyizwe mu majwi rushinjwa gushimuta impunzi z’Abanyarwanda rugamije kuzikuramo amafaranga ngo rubone kuzireka.

Ibi bikaba byashyizwe ahagaragara nyuma y’itabwa muri yombi ry’uwitwa Jean Paul Cyubahiro, Umugande ufite inkomoko mu Rwanda, washimuswe kuwa 27 Ukwakira 2017 n’abakozi b’uru rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu bamusanze ahitwa Nasser Road aho akorera nka Graphics Designer.

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Cyubahiro, Umuyobozi Mukuru wa ISO, Col. Kaka Bagyenda mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko Cyubahiro akurikiranweho guhimba inyandiko zahuje Gen Salim Saleh (umuvandimwe wa perezida Museveni) n’umunyemari w’Umunyarwanda, Rujugiro Ayabatwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Izo nyandiko bivugwa ko zahimbwe na Cyubahiro zivuga ko Gen Salim Saleh afite imigabane mu ruganda M/S Leaf Tobacco and Commodities Ltd rwa Rujugiro, akaba yarashyize umukono ku masezerano kuwa 13 Kamena, amuha 15% by’uru ruganda, nawe akaba ngo yarijeje umutekano w’iyi business.

Ibi ngo bikaba byarabaye nyuma y’uko Rujugiro atangarije ko agiye gushinga uruganda rw’itabi rufite agaciro ka miliyoni 20$ mu majyaruguru ya Uganda.

Iyi nkuru dukesha urubuga Spyreports rwo muri Uganda irakomeza ivuga ko Col Bagyenda wari kumwe n’igisambo gikaze muri Kampala cyitwa Paddy Serunjogi bakunda kwita Sobi, kuri ubu ngo gikorana n’abashinzwe umutekano, yongeyeho ko Cyubahiro yanahimbaga ibyangombwa byo gufasha impunzi zo muri Congo, mu Burundi no mu Rwanda kubona passports za Uganda.

Ibi byose ariko Cyubahiro arabihakana akavuga ko ntaho ahuriye n’izo nyandiko

Amakuru yizewe uru rubuga ruvuga ko rufite, avuga ko itabwa muri yombi rya Cyubahiro ryagizwemo uruhare n’umuntu uha amakuru ISO kuri Nasser Road bita Alex Kagame, amushinja kuba umukozi w’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda (DMI).

Jean Paul Cyubahiro ngo akaba yaravuzweho gukorana na Col Baguma Ismael wo muri ambasade y’u Rwanda I Kampala, kandi ko bombi bakunze kugaragara bari kumwe kuri Nasser Road.

Uru rubuga rukaba rukomeza ruvuga ko rwamenye ko nyuma yo guta Cyubahiro muri yombi, abakozi ba ISO bahamagaye umwe muri bene wabo witwa Innocent Nyandebwe bakamusaba kwishyura 500,000 by’Amashilingi ngo Cyubahiro arekurwe.

Bivugwa ko nyuma yo kwishyura aya mafaranga Cyubahiro atarekuwe, maze uyu Nyandebwe akitabaza polisi igatangira gushakisha maze yakurikirana telephone yamuhagaye bagasanga ibaruye kuri uyu witwa Alex Kagame ari nabwo hamenyekanye ko yari umuntu uha amakuru(informant) ISO kuri Nasser Road.

Nyuma Cyubahiro yajyanywe gufungirwa kuri imwe mu nzu zizewe za ISO muri kampala, aho muri cyumba yafungiwemo yasanzemo uwitwa Deoden Mugarura bivugwa ko aba mu mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda.

Aha ngo Cyubahiro yabaga arinzwe n’umukozi wa ISO witwa Franco nawe waje kumwumvisha ko ashobora kumufasha gutoroka aramutse ahamagaye bene wabo bakishyura 1,000,000 y’amashilingi ya Uganda.

Ibi nabyo Cyubahiro yarabyemeye aha Franco numero za Nyandebwe aramuhamagara amusaba kwishyura ayo mashilingi kugirango mwene wabo afungurwe. Bivugwa ko Nyandebwe yemeye gushyira Franco ayo mafaranga, ariko akarya urwara igipolisi cyaje gufatira Franco mu cyuho yakira ayo mafaranga ahitwa City Square muri Kampala aho yari aje kuyafata.

Ubwumvikane bucye hagati y’abayobozi ba ISO na CMI

Hagati aho, haravugwa ubwumvikane bucye hagati y’abayobozi b’uru rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) bitewe no kugonganira mu kazi bakomeje kugaragaza.

Amakuru avuga ko umuyobozi wa CMI, Col Abel Kandiho, ashinja ISO guta muri yombi abantu bitari ngombwa yarangiza akajya kubajugunya muri kasho za CMI.

Col Kandiho anashinja abakorera ISO kugerageza gushimuta ububasha bwa polisi ikora ibikorwa bitari mu nshingano zayo, nyuma yabura icyo ikoresha abo ikekaho ibyaha ikabajyana muri kasho za CMI.

2017-11-22
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Editorial 06 Aug 2018
Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Editorial 06 Jun 2020
INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Editorial 01 Mar 2024
Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Editorial 20 Sep 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru