Abantu 45, mu gihugu cya Uganda, barimo Abanyarwanda 36, Abagande 7 n’Abarundi 2 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri Gereza Nkuru ya Mbarara (Kyamugorani) kugeza kuwa 05 gashyantare 2018 ubwo bazagaruka imbere y’urukiko.
Aba bantu bashinjwa ibyaha birimo iterabwoba batawe muri yombi kuwa 11 Ukuboza 2017 bafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania uri ahitwa Kikagati, mu Karere ka Isingiro.
Agatsiko k’aba bantu n’abandi bari kumwe bivuga ko babashije gucika nk’uko ubushinjacyaha buvuga, ngo bashakaga gusohoka muri Uganda bategura kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba cyangwa guhabwa imyitozo y’iterabwoba hagamijwe inyungu za politiki, iyobokamana n’imibereho n’ubukungu hatitawe ku mutekano w’abandi cyangwa ibyabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bantu bakusanyije cyangwa bagatanga inkunga mu buryo buziguye cyangwa butaziguye bagamije ko iyo nkunga izakoreshwa byuzuye cyangwa igice kimwe n’abantu bazava muri Uganda bajya gutegura ibikorwa by’iterabwoba cyangwa guhabwa imyitozo y’iterabwoba.
Nubwo hadasobanurwa umutwe w’iterabwoba aba bantu bashakaga kwifatanya nawo muri iyi nkuru dukesha Chimpreports , amakuru yagiye avugwa nyuma y’itabwa muri yombi ry’aba bantu yavugaga ko bari berekeje mu myitozo y’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukuriwe na Kayumba Nyamwasa kuri ubu uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.
Abunganira aba bantu ariko bo bavuga ko abafashwe ari impunzi z’Abanyarwanda zo mu Nkambi ya Nakivale mu Karere ka Mbarara bari barimo n’abagore n’abana bari bagiye muri Tanzania mu bikorwa by’iyobokana aho kujya mu bikorwa by’iterabwoba nk’uko bashinjwa.