Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi abapolisi babiri bakuru bakorera mu Karere ka isingiro mu burengerazuba bw’igihugu cya Uganda bari guhatwa ibibazo ku kuntu barekuye Abanyarwanda basaga 10 bivugwa ko bari binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abo bapolisi bafashwe na CMI ni SP Richard Erimu Okiror (ku ifoto hejuru), ukuriye igipolisi mu Karere ka Isingiro, na ASP Charles Ndamanyire ukuriye ishami ry’ubugenzacyaha mu gipolisi cyo muri aka karere.
Aba bapolisi babiri bakuru batawe muri yombi n’abakozi ba CMI kuwa Gatanu Mutagatifu ku itariki 30 Werurwe bajyanwa I Kampala kuva icyo gihe ntibarasubira mu kazi nk’uko bitangazwa na Chimpreports dukesha iyi nkuru.
Abakozi ba CMI bakaba baranataye muri yombi uwitwa Amos Kiriya, umuyobozi w’inkambi y’impunzi ya Oruchinga iri mu karere ka Isingiro ndetse n’umukozi ukora mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka witwa Cathbert Washaba bakuwe I Mbarara.
Amakuru ava mu nzego z’umutekano akaba avuga ko abakekwa batangiye guhura n’ibibazo hagati mu kwezi gushize, ubwo Abanyarwanda 13 binjiraga muri Uganda banyuze Kisoro bagafatwa na polisi bageze I Mbarara.
Bikaba bivugwa ko abo bapolisi babashyikirije urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Mbarara ngo hagenzurwe ibyangombwa by’inzira byabo ndetse banamenye ikibagenza muri Uganda.
Nyuma ngo boherejwe mu nkambi ya Oruchinga dosiye zabo zishyikirizwa polisi ya Isingiro ngo izikurikirane.
Mu kugenzura nk’uko amakuru avuga, ngo ibyangombwa aba Banyarwanda bari bafite basanze ari ibya nyabyo bahita barekurwa.
Abakozi ba CMI ariko, baje kumenya nyuma ko iryo tsinda ryari muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ku mpamvu ngo zitazwi.
Mu kumenya rero ko barekuwe, abakozi ba CMI bahise bihutira kugera muri Mbarara, batumiza inama kuwa 30 Werurwe 2018 ku cyicaro cya polisi muri Rwizi mu biro bya RPC Robert Walugembe. Abo bapolisi barahamagajwe basabwa gusobanura uko baretse abo banyamahanga bakagenda.
Inama irangiye, abo bapolisi 2 burijwe imodoka bajyanwa I Kampala aho bikekwa ko bagifungiye kugeza iki gihe. Umuvugizi wa polisi muri Rwizi akaba yemeje aya makuru avuga ko bakiri guhatwa ibibazo na CMI.
Ubwo yasabwaga kugira icyo avuga kuri aya makuru, umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Richard Karemire yavuze ko azi itabwa muri yombi ry’aba bapolisi bakuru babiri, ariko yongeraho ko nta byinshi yarivugaho.