• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Editorial 20 May 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Abarimu bo muri Uganda binyuze mu ihuriro ryabo (UNATU), batangaje ko kuri uyu wa Mbere batangira imyigaragambyo, nyuma y’uko basabye leta kubazamurira imishahara ariko ntigire icyo ibasubiza ku mpamvu bikomeje gutinda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Umunyamabanga Mukuru wa UNATU, Philbert Baguma, yavuze ko bari bahaye guverinoma iminsi 90 ngo ibongerere imishahara, iyo minsi ikaba irangira uyu munsi.

Mu ibaruwa bandikiye abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe ku wa 19 Gicurasi 2019, ihuriro ry’abarimu ryavuze ko mu biganiro byabaye guhera muri Kamena umwaka ushize byahuje abarimu n’urwego rwashyizweho na guverinoma, bemeranyije ko umushahara wa mwarimu uzongerwa mu myaka y’ingengo y’imari ya 2018/2019 na 2019/2020.

Iyo baruwa yagiraga iti “Nk’ihuriro, twakoresheje inzira zose zishoboka z’ibiganiro guhera muri Kamena 2018 kugeza uyu munsi, ariko bamwe mu bakozi ba Leta babangamiye uru rugendo. Ku bw’ibyo ihuriro ritanze iminsi 90 ngo inzego bireba zubahirize ibyaganiriwe ndetse bikemeranywaho hagati ya Guverinoma n’ihuriro ry’abakozi ba leta, cyangwa tukazakora imyigaragambyo guhera ku wa 20 Gicurasi 2019.”

Nyuma y’uko bitakozwe, Baguma yabwiye abanyamakuru ko niba abadepite bashobora kwicara bakazamura imishahara yabo bitwaje ko ikiguzi cy’ubuzima cyazamutse, bitumvikana uko badatekereza kuri mwarimu uhembwa umushahara uri munsi cyane y’uwabo, nk’uko Chimpreports yabitangaje.

Yavuze ko ikibazo atari uko guverinoma idafite ubushobozi, ahubwo ibukoresha mu bice bimwe ikirengagiza ibindi.

Ati “Abarimu ni abantu bakunda igihugu cyane kubera ko bakorera mu buryo butaboroheye, bakigisha mu mashuri abana babo badashobora kwigamo kubera umushahara bahembwa.”

Guverinoma yasabwe kudahohotera abarimu kubera ko yanze gusubiza ubusabe bwabo mu gihe yari yamenyeshejwe mbere y’iminsi 90.

Iyo myigaragambyo igiye kubaho mu gihe habura icyumweru kimwe ngo abanyeshuri basubire mu masomo bavuye mu kiruhuko.

2019-05-20
Editorial

IZINDI NKURU

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Editorial 30 Mar 2021
Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Uko Inkende Yurira cyane, niko ubwambure bwayo bugaragara: Ibyo mutamenye kuri Ignace Rusagara, ubu uvugira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Editorial 18 Jan 2024
Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Editorial 22 Dec 2021
Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Editorial 11 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege
HIRYA NO HINO

Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege

Editorial 31 Aug 2018
Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi
HIRYA NO HINO

Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi

Editorial 05 Mar 2018
Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda
Amakuru

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Editorial 18 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru